Uwiteka yiyemeje guha u Rwanda Perezida mushya!

Abanyarwanda babangamiwe na coronavirus y'ubutegetsi busenyera rubanda muri ubu buryo

Dukomeje IGISIBO dufatanyije na Kizito Mihigo mutagatifu. Tugeze ku Cyumweru cya 4 cy’igisibo. Amasomo ya Liturjiya aratwumvisha ukuntu Imana itareba nk’abantu . Ireba imitima bo bakareba imisusire n’igihagararo.

Umukuru w’igihugu atorwa n’Imana, agasigwa amavuta kandi agahabwa umwuka w’Imana ngo abe ariwo umukoresha ibyiza bibereye rubanda. Iyo umwami atangiye gukoreshwa n’imyuka mibi, Imana imukuraho icyizere, ikimika undi mwami uyinyuze umutima.

Mu Rwanda rwacu umuyobozi dufite asigaye yuzura imyuka mibi kenshi agahagurutsa za Tingatinga ngo zisenyere abaturage. Arafunga, agakubita, agakomeretsa, akica abahanuzi nka Kizito Mihigo….n’ibindi bibi bitabarika.

Kubera iyo mpamvu, yambuwe umwuka w’Imana, yakuweho icyizere n’ ijuru, agomba guhagurutswa ku ntebe. Dawidi mushya yarangije gutoranywa n’Imana, gusigwa amavuta no kuzuzwamo umwuka w’Imana. Tubitege amaso kandi tubisengere.

A.Thomas Nahimana

1 Comment

  1. Mukomere ba nyarwanda aho muri hose kwisi aho mwageze mwiçrukanywe na shitani ,ngoto,nzoka kagome.Muri iyi minsi najyanywe mu iyerekwa nganira nu Uwiteka ambwira ibintu biteye ubwoba bigiye kugwira u rwanda ngo kuko ruyobowe n, umusazi ,umugome,inyamanswa.Byatangiye uwiteka ambaza niba hari abanyarwanda benshi bazi aho Kayibanda prezida wa mbere cgwa wa kabili yaba ashyinguye ndamubwira ngo ntabahazi ,aba arambwiye ati na Mbonyumutwa washyinguwe mu cyubahiroç kuri stade kamarampaka i gitarama ,fpr YARAMUTABURUYE NTAWE UZI AHO YASHYINGUWE.Arambaza ati Habyarimana ashyinguye he nti si mpazi ati si wowez wenyine,ibyèo yakoreye kayibanda nibyo yasaruye,turakomeza ati uzi aho sindikubwabo prezida w’abatabazi ashyinguye nti simpazi,ati mwana wanjye ni uèmuvumo wagwiriye abahoze ari aba prezida bu rwanda nu uyu uriho niko bizamugendekera kuko namuvanyeho amaboko nkuko nabikoze ku mwami sawuri kandi ni mugihe kitarambiranye nkabahoza amarira n’umuruho n,ubwoba byokanye abanyarwanda.Amaraso rero yi inzirakarengane agiye guhorerwa ni musenge Uwiteka abishyire mu bikorwa kuko u rwanda ruyobowe na shitani_ n,amadayimoni yayo bariya bantu ntibasenga bararaguza bakanaterekera gusa umwijima wirukanwa n,uru_muri

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.


*