Afuganistani: Abatalibani biswe ibyihebe bya mbere ku isi bafashe ubutegetsi batsinze Abanyamerika n’Abanyaburayi!

Kuri iki cyumweru taliki ya 15/08/2021, umukuru w’igihugu cy’Afuganistani Bwana Ashraf Ghani yafashe inzira y’ubuhungiro kubera ko abarwanyi b’umutwe w’ibyihebe by’Abatalibani bari bamaze gusesekara mu murwa mu kuru w’igihugu cya Afuganistani wa Kabulu (Kaboul). Ayo makuru y’ihunga rya perezida w’Afuganistani akaba yatangajwe na Visi perezida w’icyo gihugu Bwana Abdullah Abdullah wemeje ko perezida Ashraf Ghani yahungiye mu gihugu cya Tajijkistani (Tadjikistan) aho azava yerekeza mu kindi gihugu atatangaje izina.

Nyuma y’iminsi 10 gusa, abarwanyi b’Abatalibani bari bamaze gufata imijyi ikomeye irenga 15 mbere yo kwinjira mu murwa mukuru w’icyo gihugu. Abatalibani bakaba barubuye imirwano yo kwigarurira igihugu cy’Afuganistani guheramu kwezi kwa Gatanu 2021 nyuma y’aho perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bwana Joe Biden atangarije ko ingabo z’Amerika zizaba zavuye muri Afuganistani bitarenze ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka. Kuba perezida w’Afuganistani yahunze igihugu, bihise biha uburyo bwiza Abatalibani bwo gufata leta y’icyo gihugu nta mirwano ibereye mu murwa mu kuru wa Kaboul.

Mu kwezi k’Ukuboza 2001 nibwo ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatanyije n’umuryango wo gutabarana w’ibihugu by’iburengeraziba (OTAN/NATO) hamwe n’ingabo z’igihugu cy’Ubufaransa, ubwongereza, Canada ndetse n’ibindi bihugu by’Uburayi binyuranye birukanye Abatalibani ku butegetsi. Leta y’Abatalibani ikaba yarashinjwaga icyaha cyo gushyigikira no guha ubuhungiro Oussama Bin Laden n’umutwe w’Al-Qaïda bishinjwa gukora ibyaha by’iterabwoba ku gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwo ibyihebe byahanuraga amazu maremare cyane yo muri icyo gihugu taliki ya 11/09/2001.

Nyuma yo kwirukana Abatalibani ku butegetsi mu mwaka w’2001, Amerika yonyine yohereje muri Afuganistani abasilikare barenga ibihumbi 100 ndetse hiyongeraho n’abandi basilikare ibihumbi byinshi by’ingabo zivuye mu bihugu by’Uburayi kugirango bakumire Abatalibani bari batangiye intambara ya kinyeshyamba. Nubwo hakorejwe imbaraga zidasanzwe mu kurwanya Abatalibani, bakomeje umutsi none kuri iyi taliki ya 15/08/2021 bongeye kugaruka ku butegetsi batsinze ingabo zose z’ibihugu by’amahanga zabarwanyaga ndetse hiyongereyeho ingabo z’Afuganistani zirenga ibihumbi 150 zifite intaro zikomeye zahawe n’Amerika! Abanyamerika n’Abanyaburayi bari muri Afuganistani bari kwiruka « kibuno mpa amaguru » bahunga Abatalibani!

Amerika n’ibihugu by’Uburayi byakwije inkuru ku isi yose y’uko Abatalibani ari ibyihebe bigomba kurwanywa ku isi yose; iyo mvugo y’ibyihebe ikaba yarakiriwe neza n’ibihugu byinshi birwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi ko ari ibyihebe bigomba kurwanywa! None se ko Afuganistani iyobowe n’ibyihebe isi yose izabyifatamo ite? Ese abayobozi bitwaza impamvu yo kurwanya iterabwoba bazakomeza kwishingikiriza iyo nyito mu kurwanya abo batavuga rumwe nabo? Ese Afuganistani izirukanwa muri ONU? 

Uko byagenda kose intsinzi y’Abatalibani irazana impinduka nyinshi mu mitekerereze no mu mikorere ya kurwanya ubutegetsi bw’igitugu buri mu bihugu byinshi bigaragara cyane ku mugabane w’Afurika.

Veritasinfo.

1 Comments

  1. Houston benefits from a highly skilled labor force. One in three Houstonians 25 years and older is a college graduate. The Houston region is home to nearly two dozen universities and colleges, and nearly 55,000 students graduate each year from Houston-area colleges and universities. Please enter the name of your search. There are currently 595 office listings available in Columbus, OH. These listings include 524 office spaces that encompass a total of 6,082,575 square feet. Available office spaces in Columbus, OH range in size from 80 square feet to 520,000 square feet. A total of 375 off-market office properties located in Columbus, OH are also available for research. The average rental rate for an office space currently rests at $21.08 per square foot. Check all office space listings with a similar average rental rate. http://community.siotelangana.org/community/profile/kishamcgahan026/ 3 bed 2 bathroom ranch style home in Hilliard is a house located in Franklin County, the 43026 ZIP Code, and the Hilliard City attendance zone. Chase Landing NEW Rental Homes Chase Landing NEW Rental Homes Chase Landing NEW Rental Homes Time and distance from Spacious 3BD 2BA 2 Ranch Home. For rent Ranch style townhome is a house located in Lake County, the 46375 ZIP Code, and the Lake Central School Corporation attendance zone. Townhome for Rent The average lease term for a townhome in Rochester, NY is typically 12 months, but some townhomes may rent between six and 24 months. Time and distance from Spacious 3BD 2BA 2 Ranch Home. Spacious 3BD 2BA 2 Ranch Home is a house located in Henry County, the 30294 ZIP Code, and the Henry County attendance zone. House for Rent Listing a townhome for rent is as easy as visiting Apartments.com, where your property can be viewed by the largest network of renters in search of a new home.

  2. [url=http://bestcialis20rx.quest/]cialis|buy cialis|generic cialis|cialis pills|buy cialis online|cialis for sale[/url]

  3. [url=https://buycialis40tablets.monster/]cialis|buy cialis|generic cialis|cialis pills|buy cialis online|cialis for sale[/url]

  4. [url=http://buyingcheapcialis5.quest/]cialis|buy cialis|generic cialis|cialis pills|buy cialis online|cialis for sale[/url]

  5. [url=http://ordercialis40tab.quest/]cialis|buy cialis|generic cialis|cialis pills|buy cialis online|cialis for sale[/url]

  6. [url=http://ordercialis5mgnorx.monster/]cialis|buy cialis|generic cialis|cialis pills|buy cialis online|cialis for sale[/url]

  7. [url=https://onlinecialisdrugwithnoprescription.quest/]cialis|buy cialis|generic cialis|cialis pills|buy cialis online|cialis for sale[/url]

  8. [url=http://bestcialis20cost.monster/]cialis|buy cialis|generic cialis|cialis pills|buy cialis online|cialis for sale[/url]

  9. great post, very informative. I ponder why the opposite specialists of this sector don’t understand this. You should proceed your writing. I am confident, you have a huge readers’ base already!