Amaherezo y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ateye amatsiko!

Buyoya (ibumoso), Mobutu (hagati), Habyarimana (iburyo)bari mu nama ya CPGL

Amaherezo y’abaperezida bayoboye ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ateye agahinda! Mu mwaka w’1994 nibwo Pereida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana yishwe n’inkotanyi zahise zitangira n’imirwano yo gufata ubutegetsi. Kubera iyo mpamvu Habyarimana ntiyashoboye gushyingurwa, amakuru menshi yemeza ko umurambo we ushyinguye ahantu hatazwi mu gihugu cya Congo (RDC).

Mu mwaka w’1997 perezida Mobutu Seseko wayoboraga Zaïre (RDC) yitabye Imana ashyingurwa mu gihugu cya Maroc. Raporo Mapping ya ONU ikaba igaragaza ko Mobutu yakuwe ku butegetsi na Paul Kagame, afatanyije na Yoweli Kaguta Museveni hamwe na Petero Buyoya. Mu mpera z’uyu mwaka 2020, Kagame Paul akaba amaze amezi 10 nta muntu uramuca iryera uretse kumubona mu mashusho gusa, Yoweli Kaguta Museveni ari guterwa amagi aboze n’abaturage b’abagande naho Petero Buyoya akaba ashyinguwe i Bamako mu gihugu cya Mali!

Kuba Habyarimana Juvénal (Rwanda), Mobutu Seseko (Zaïre/RDC) na Petero Buyoya (Burundi) barayoboye ibihugu 3 bihana imbibi ariko ntibashobore gushyingurwa mu cyubahiro mu bihugu byabo, si uko ari abanyabyaha kurusha Museveni na Paul Kagame; abantu benshi bakaba bafite amatsiko yo kuzabona uko ubutegetsi bwabo bagabo bombi buzarangira n’amaherezo yabo!

Habyarimana Juvénal na Mobutu bishwe ku kagambane ka Museveni na Paul Kagame, nyamara abaturage babitaga ababyeyi b’igihugu; ariko ntibyabujije ko bicwa nk’abagome, none se twakwizerako ubutegetsi bwa Kaguta Museveni na Paul Kagame bwagiyeho mu muvu w’amaraso buzarangira amata atemba? Ikigaragara cyo ni uko induru ari ndende cyane muri Uganda aho abaturage b’icyo gihugu bakeneye kubona impinduka, naho mu Rwanda, intimba n’agahinda ndetse no kwiheba akaba aribyo byuzuye imitima y’abanyarwanda!

Igihe kirageze mu Rwanda no muri Uganda kugirango Paul Kagame na Museveni basarure imbuto babibye.

Veritasinfo

Subscribe
Notify of
guest
5 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mugabo John
Mugabo John
29 December 2020 19 h 24 min

Veritasinfo.fr iti : “Petero Buyoya akako ash cyuguuying Mali Bamako” 😆.
Ni nde wadusobunurira iyi nteruro?
Murakoze.

NYONINYINSHI
NYONINYINSHI
30 December 2020 5 h 07 min

Kagome Pilato Yataburuye President Dominiko Mbonyumutwa! Kagome Yahambye KIGERI NDAHINDURWA nkimbwa! Ihambwa rya Pierre BUYOYA ribere Kagome Pilato akarorero. Uko nawe AZAHAMBWA. Ibibi Kagome Pilato, yakoreye abandi! Amenye neza ko nawe azabikorerwa

NYONINYINSHI
NYONINYINSHI
30 December 2020 5 h 08 min

Ibyiza FPR INYENZI INKOTANYI zavanye mu gihugu cy’ BUSAGYA ni: 1). KWICA, 2). KWIBA, 3). KUROGA, 4). GUKONA, 5). KUBESHYA, 6). UBUSAMBANYI ndenga kamere. IMICO MIBI GUSA: Nibyo twabonye bavanye mu BUSAGYA. kwa Papa wabo KAGUTA Yoweri M7.

NYONINYINSHI
NYONINYINSHI
30 December 2020 5 h 09 min

Kagome Pilato RUKARABANKABA yishe Landuwalidi NDASINGWA Alias Lando! Louise MUSHIKIWABO wirirwa avuma ABAHUTU! Ni UMUTERUZI ‘IBIBINDI [“RUHU RW’INDA”]! Bivuze ko! AMABOKO Y’UMUKOBWA, ASERA UWISHE SE.
REFERENCE:
https://www.youtube.com/watch?v=zU3a

kalisa
kalisa
4 January 2021 8 h 27 min

Mubo Kagame yishe mubariremo na NDADAYE yatsinze i Bujumbura we na BUYOYA. Ikintsetsa ni igihe yahuriye na Kikwete muri SA ntamugandagure nkuko yabyigambye! Iyaba umuntu yicaga abandi ariko we akabaho akaramata! asigaye avuga discours ya 2 min.