Amerika (USA) irifuza kugirana umubano mwiza na leta y’Uburundi nyuma y’itorwa ry’umukuru w’igihugu mushya.

Evariste Ndayishimiye, Perezida mushya w'Uburundi

Kuwa kane w’iki cyumweru taliki ya 4/06/2020, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyize ahagaragara itangazo rivugako icyo gihugu cyifuza kongera kugirana umubano mwiza n’igihugu cy’Uburundi kurusha uko byahoze mu bihe byashize. Amerika ikaba ibona igihe kigeze cyo kwibagirwa ubushyamirane bwabayeho mu myaka 5 ishize kubera ko Amerika (USA) ishima leta y’Uburundi kubera gukoresha itora ry’umukuru w’igihugu mushya ryabaye mu mutuzo.

Nk’uko yabibwiye abanyamakuru, umunyamabanga wungirije wa ministeri y’ububanyi n’amahanga w’Amerika Tibor Nagy yagize ati : «Nta banga ririmo, imibanire y’ibihugu byombi ntabwo yari imeze neza, ariko turizerako nyuma y’ishyirwaho rya leta nshya ivuye mu matora, tuzavugurura umubano w’ibihugu byombi kuburyo uzarushaho kuba mwiza kurusha uwahozeho cyera ».

Mu mwaka w’2015, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kimwe n’ibihugu byinshi byo mu Burayi, byanenze ku buryo bukomeye icyemezo perezida Petero Nkurunziza yafashe icyo gihe cyo kwiyamamariza manda ya gatatu, icyo cyemezo kikaba cyarakuruye imvururu zikibasira abataravugaga rumwe n’ubutegetsi. Kuva muri uwo mwaka imibanire ya leta y’Amerika na leta y’Uburundi yajemo igitotsi gikomeye. Mu itora ry’umukuru w’igihugu cy’Uburundi ryabaye ku italiki ya 20/05/2020, Petero Nkurunziza yatunguye abantu benshi kuko atiyamamaje muri ayo matora. Kuri iyo ngingo Tibor Nagy yagize ati : «icyo cyemezo yafashe cyabaye cyiza cyane kandi nicyo cyatumye itora ryo muri uyu mwaka w’2020 rigenda mu mutuzo, akaba nta n’ibibazo byinshi byabonetse muri iryo tora nk’ibyabonetse mu itora ryo mu mwaka w’2015 ».

Itora rya Perezida mu Burundi ryitabiriwe n’abakandida 7, Bwana Evariste Ndayishimiye ufite imyaka 52 akaba ariwe watorewe kuba perezida w’Uburundi mu gihe cy’imyaka 7, akaba yari umukandida watanzwe n’ishyaka CNDD-FDD. Umukandida Agathon Rwasa watanzwe n’ishyaka CNL niwe wabaye uwa kabiri, nyuma yo gusuzuma ibirego yatanze byerekanaga ko hari ibintu bitagenze neza mu matora, urukiko rwafashe icyemezo ndakuka cyemeza ko Evariste Ndayishimye ariwe watorewe umwanya w’umukuru w’igihugu cy’Uburundi.

Source : state.gov

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments