Amerika (USA) n’Ubwongereza ntibyemera inyito ya “jenoside yakorewe abatutsi” kuko ataribo bishwe bonyine mu Rwanda mu 1994!

Boris Johnsonministre w'intebe w'Ubwongereza na Trump perezida wa USA

Ku italiki ya 20/05/2020, Bwana Kelly Craft uhagarariye igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yandikiye ibaruwa umuyobozi w’inama rusange y’umunryango w’abibumbye ONU amusaba ko agomba gukora ibishoboka byose inyito ya “jenoside yakorewe abatutsi” igahindurwa. Na none kuri iyo taliki, Bwana Jonathan Allen, uhagarariye Ubwongereza mu muryango w’abibumbye nawe yandikiye perezida w’inama rusange y’umuryango w’abibumbye asaba ko inyito ya “jenoside yakorewe abatutsi” igomba guhinduka hagashyirwaho inyito igaragaza abantu bose bishwe muri iriya jenoside!

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) nicyo gihugu cy’igihangange kuri iyi si, kandi icyo gihugu bizwi neza ko aricyo cyakomeje kurengera ubutegetsi bwa Paul Kagame kugeza ubu, ibyo kikabikora gifatanyije n’igihugu cy’Ubwongereza, ibyo bihugu byombi bikaba bifite ijambo rihoraho n’ubudahangarwa mu muryango w’Abibumbye ONU. Ku italiki ya 23 Mutarama 2018 nibwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro wemeza ko tariki 7 Mata ya buri mwaka, hazajya hibukwa “Jenoside yakorewe Abatutsi”. Muri iyo nama, nibwo Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye yakuyeho inyito yari isanzwe ikoreshwa ariyo “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 yabaye mu Rwanda“, iyo nyito ikaba yari yarashyizweho n’umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Ukuboza 2003. Ubwo Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye yemezaga inyito ya “Jenoside yakorewe abatutsi”, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza byarifashe ariko ntibyaburizamo icyo cyemezo kuko cyari gishyigikiwe na Israyeli bizwi ko ari inshuti y’Amerika. Inyito ya “Jenoside yakorewe abatutsi” nta mwanzuro yafatiwe nk’icyemezo ahubwo yafashwe nk’imvugo yumvikanyweho gusa!

Iyo nyito ya “jenoside yakorewe abatutsi” ikimara kumvikanwaho gutyo n’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye, bamwe mu banyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame bari hanze y’igihugu bagaragaje ko batemera iyo nyito. Ku isonga ry’abanyepolitiki barwanyije iyo nyito twavuga Bwana Faustin Twagiramungu wabaye ministre w’intebe muri leta y’ubumwe yashyizweho ku italiki ya 19/07/1994 inkotanyi zimaze kubohoza igihugu ariko nyuma y’umwaka umwe gusa akaza kwegura muri iyo leta kubera kutumvikana na Paul Kagame wari ushyigikiye ubwicanyi ingabo z’inkotanyi zakoraga mu gihugu cyose. Twagiramungu yavuze ko azarinda ava kuri iyi si atemeye inyito ya” jenoside yakororewe abatutsi gusa” kuko hari n’abahutu benshi ndetse n’abandi bantu barimo abatwa bishwe niyo jenoside, kuri we akaba yemera inyito yashyizweho na guverinema yari ayoboye yavugaga ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994 ari:”Itsembabwoko n’itsembatsemba“.

Bwana Twagiramungu akimara kuvuga atyo, mu kwezi kwa Nzeri 2018, leta yakagame yamushyizeho iterabwoba ry’uko igiye ku murenga mu nkiko zo mu Bubiligi aricyo gihugu atuyemo, imushinja gupfobya jenoside yakorewe abatutsi. Bwana Faustin Twagiramungu yahise akabya leta ya Kagame avuga ko ayihaye amezi atatu yo kuba yagejeje icyo kirego mu nkiko zo mu Bubiligi maze akisobanura ariko kugeza ubu twandika iyi nkuru leta ya Kagame ntiratinyuka gutanga icyo kirego kuri Twagiramungo. Mu kiganiro Bwana Twagiramungu yagiranye na radiyo mpuzamahanga y’abongereza “BBC Gahuzamiryango” yasobanuye ku buryo burambuye impamvu atemera inyito ya jenoside yakorewe abatutsi, dore uko abivuga:

Faustin Twagiramungu kuri BBC yavuze ko atemera inyito ya jenoside yakorewe abatutsi gusa

Amerika n’ubwongereza biremeza imvugo ya Twagiramungu, Victoire Ingabi, Kizito Mihigo n’abandi!

Mu ibaruwa uhagarariye igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kimwe n’uhagarariye Ubwongereza  mu muryango w’abibumbye bagejeje ku muyobozi w’inama rusange y’umuryango w’abibumbye wemeje inyito ya “jenoside yakorewe abatuti”, basaba ko iyo nyito igomba guhinduka. Mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye ku wa 20 Mata 2020, uhagarariye igihugu cy’Amerika (USA) kimwe n’uharariye Ubwongereza muri ONU bagaragaje impungenge ku mwanzuro wemejwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ku nyito ivuga ko mu Rwanda habaye “Jenoside yakorewe Abatutsi“. Ibyo bihugu bikaba bisanga iyo nyito yirengagiza abahutu bishwe muri iyo jenoside kimwe n’abandi bantu bayiguyemo nabo bagombwa kwibukwa. Uhagarariye Amerika (USA) yagize ati:

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihangayikishijwe n’uko impinduka zakozwe ku nyito ya jenoside yabaye mu Rwanda  guhera mu 2018  yongeye gushimangirwa uyu munsi kandi iyo nyito ikaba itashoboye kumvikanwaho n’abantu bose barebwa n’uyu mwanzuro, iyo nyito ikaba yemeza ko habaye gusa “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”; ntabwo iyo nyito igaragaza ishusho yuzuye y’ubugizi bwa nabi bwakorewe ibindi byiciro by’abantu bayiguyemo. Abahutu benshi hamwe n’abandi bantu barishwe muri Jenoside bazize ko batemeranyaga n’amahano yakorwaga. Kutabasha guha icyubahiro no kwibuka abo bose bishwe, bitanga isura ituzuye y’iki gice cy’amateka mabi y’ubwo bwicanyi bwabaye mu Rwanda.

Uhagarariye Ubwongereza mu Muryango w’Abibumbye, mu bisobanuro yatanze ku mwanzuro wasabaga kwemeza inyito ya “Jenoside yakorewe Abatutsi”, yirinze gukoresha iyo nyito, yagize ati:“Dushyigikiye byimazeyo kwibuka abazize Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda kandi twizera ko ari ngombwa guharanira ko uko kwibuka kugomba kuzirikana abishwe bose. Nk’uko bigaragara mu myanzuro yabanje, twemera ko Abahutu n’abandi bantu bishwe nabo bakwiye kuzirikanwa.

Kuri leta ya Kigali, kuvuga ko abahutu bishwe muri jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994 bifatwa nk’icyaha cyo gupfobya jenoside kandi ugikoze cyangwa se ugiketsweho akabifungirwa, ibyo nibyo byabaye kuri Madame Victoire Ingabire mu mwaka w’2010 ubwo yari akigera mu Rwanda, akajya gusura urwibutso rwo ku Gisozi, yahagera agasaba ko n’abahutu nabo bishwe bagomba kwibukwa, ibyo yabifungiwe imyaka 8. Kizito Mihigo yaririmbye indirimbo yise “Igisobanuro cy’Urupfu” aho yagaragaje ko abantu bose bishwe mu mwaka w’1994 bazize kwihorera nabo bagomba kwibukwa, ibyo byamuviriyemo kwicwa n’ubutegetsi bwa Kagame! Niyomugabo Gérard wigishaga ubumwe n’ubwiyunge bya nyabyo yanyerejwe n’ubutegetsi bwa kagame aburirwa irengero…

None se ko ibihugu by’ibihangange kandi bishyigikiye ubutegetsi bwa Kagame biri gusaba ko abahutu bishwe nabo bibukwa, Kagame azabyima amatwi? Ni iyihe mpamvu itumye ibyo bihugu bivuruza politiki ya Kagame yo kwibuka? Ku mbuga nkoranyambaga hagaragara ibisobanuro by’uko Amerika n’Ubwongereza bishaka ko abahutu nabo bibukwa kuko byumvikana ko iyo uvuze jenoside yakorewe abatutsi gusa, amaherezo hazavugwa na jenoside yakorewe abahutu nayo ikemerwa kandi biriya bihugu byafashije Kagame kuyikora bikazashinjwa ko nabyo byagize uruhare muri jenoside y’abahutu, bityo bikaba bishaka ko jenoside y’abahutu n’abatutsi zombi zijya ku gatwe ka Kagame! Umunyamategeko Charles Kambanda we yakoze isesengura rirambuye yemeza ko ibihugu by’Amerika n’Ubwongereza byakuye amaboko kuri Kagame kuko bibonako igihe cye cyo kugenda cyegereje! Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Itahuka , Prof.Kambanda Charles yavuze ko Amerika n’Abongereza bafite amashusho yerekana inkotanyi zambaye imyenda y’ibitenge yambarwaga n’interahamwe zikajya kwica abatutsi n’abahutu muri jenoside yo mu mwaka w’1994!

Hasi aha ni mwumve ku buryo burambuye isesengura rya prof. Charles Kambanda:

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments