Burundi: Agathon Rwasa akoreshwa n’abanyamahanga (Evariste Ndayishimiye)

Nyuma yo gutangaza amajwi y’agateganyo mu Burundi aho umukandida w’ishyaka rya CNDD-FDD Bwana Evariste Ndayishimiye yatorewe umwanya w’umukuru w’igihugu ku majwi 68.72%;  abantu benshi batangiye kwibaza niba kutemera ibyavuye mu matora nk’uko byatangajwe n’Agathon Rwasa bishobora kugira icyo bitanga. Gusa abantu benshi bakaba bemeza ko ntacyo bizahindura bakurikije uko politiki ihagaze mu Burundi.

Rwasa avuga ko afite ibimenyetso byinshi byerekana ko yibwe amajwi kandi akavuga ko inkiko zo mu Burundi nizitamurenganura azajyana ikirego mu rukiko rw’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (UA). Rwasa avuga ko abayoboke be bashyizweho iterabwoba kandi akaba asanga abarundi benshi batari kwemera gutora umukandida wa CNDD-FDD ngo bitewe n’uko iryo shyaka rimaze imyaka irenga 15 ariryo riri ku butegetsi. CNDD-FDD ikaba itarabashije kurwanya ubukene mu barundi kandi ikaba itaragiranye umubano mwiza n’ibihugu by’amahanga ku buryo ubu Uburundi ari nyamwigendaho (isolé).

Nubwo Rwasa avuga ibyo ariko, ishyaka rya CNDD-FDD naryo ntabwo rimworoheye kuko rimushinja kuba akoreshwa n’abanyamahanga. Umukandida wa CNDD-FDD ari nawe watorewe kuyobora igihugu cy’Uburundi mu gihe cy’imyaka 7 Bwana Evariste Ndayishimiye asobanura ko Rwasa akoreshwa n’abanyamahanga mu kwambura abarundi ubwigenge bafite ku gihugu cyabo, Avariste Nadishyimiye agira ati:

Kuba Agathon Rwasa ashinjwa gukorana n’abanyamahanga batifuriza ineza Uburundi bishobora kumugora cyane kubona abarundi bamukurikira kuko Uburundi bwahuye n’ibibazo byinshi cyane byo gutoberwa n’abanyamahanga; urugero rutari kure ni uko mu mwaka w’1993 abarundi batoye ku buryo bwa demokarasi perezida Melchior Ndadaye waje kwicwa nyuma y’amezi macye cyane n’ingabo za Buyoya zifatanyije n’abanyamahanga. Urupfu rwa Ndadaye, ndetse n’iyicwa ry’abarundi bo mu bwoko bw’abahutu bari bamushyigikiye nta gaciro ayo mahanga yaruhaye! Perezida Cyprien Ntaryamira wasimbuye Ndadaye ku buryo bw’agateganyo nawe yishwe n’abanyamahanga! Ari kumwe na Habyarimana Juvénal w’u Rwanda, Perezida w’Uburundi Ntaryamira Cyprien rasiwe mu ndege na Paul Kagame ku italiki ya 6/04/1994, icyo gikorwa cy’iterabwoba akaba aricyo cyabaye imbarutsa ya jenoside mu Rwanda. Kugeza ubu ntacyo ONU yakoze ngo ihe ubutabera perezida w’Uburundi wiciwe mu Rwanda.

Kuba abambari ba Kagame bari gukwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Rwasa yibwe amajwi ni ikimenyetso cy’uko Kagame ashaka kwifashisha Rwasa kugirango asubize Uburundi mu mutekano mucye nk’uko yabikoze mu mwaka w’2015, niba Rwasa ashishoza yari akwiye kwiyama intore za Kagame zikareka kwivanga mu bibazo bye no muri politiki y’Uburundi.

Veritasinfo

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments