Burundi: Muri gahunda yo kubuza perezida Ndayishimiye kujya mu nama ya ONU, RED tabara ibifashijwemo na FPR yagabye igitero ku kibuga cy’indege cya Bujumbura

Mu butumwa bwo kuri Twitter, umutwe w’inyeshyamba wa RED Tabara uvuga ko warashe « ibisasu byinshi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura » ahagana saa tanu z’ijoro (23h) ryacyeye.

RED Tabara yongeyeho iti: « Twanakozanyijeho mu gihe nibura cy’isaha imwe n’abasirikare bo muri bimwe mu birindiro birinda ikibuga cy’indege ».

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Col Floribert Biyereke yanze kugira byinshi avuga kuri ibi bivugwa by’igitero mu nkegero z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura, avuga gusa ati: « Jyewe ntabo mbona, bari hehe? »

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura ni cyo gikoreshwa mu ngendo mpuzamahanga zijya cyangwa ziva mu Burundi.

Ni mu gihe kuri iki cyumweru byitezwe ko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwitabira inama rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).

Inyeshyamba za RED Tabara, bivugwa ko zifite ibirindiro mu burasirazuba bwa DR Congo, zishinjwa na leta y’u Burundi guhabwa ubufasha n’u Rwanda, ibyo RED Tabara n’u Rwanda bihakana. Zivuga ko ziharanira ko mu Burundi habaho ubutegetsi bwubahiriza amategeko.

Zavutse zikurikira igerageza ryo guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza ryaburijwemo mu 2015. Hari nyuma yuko afashe icyemezo cyo kwiyamamaza kuri manda ya gatatu itavugwaho rumwe, bigateza imyigaragambyo yiciwemo abantu.

Mu gihe gishize izi nyeshyamba zakoze ibindi bitero ku butaka bw’u Burundi.

Source: Iyi ni inkuru ya BBC Gahuzamiryango

10 Comments

  1. Barundi Barundikazi Mucane ku maso! Murinde igihugu cyanyu, umwanzi abafitiye ishyari. Mwubahe President Evariste Ndayishimiye wanyu, mbebwe ubwanyu mwishyiriyeho. Mwirinde ko, igihugu cyanyu kigwa mu makuba, nkayo mu Rwanda twaguyemo. Mufatane munda nibiba ngombwa, mwivune umwanzi uturuka hanze y’Igihugu cyanyu agamije kubasenyera, nkuko nkuko natwe ubwacu yadusenyeye, tukaba turi mu makuba atarangira. Imana ibafashe murinde igihugu cyanyu Bavandimwe.

  2. Abarundi turazi FPR Kagame.FPR iri mubishe Notre President Ndadaye Melchior yatowe muri democratie.FPR niyo yishe notre President Ntaryamira Cyprien.FPR yaratwiciye abarundi bari impunzi mu Mutara muri Byumba muri 1990.FPR yarishe abarundi bari impunzi muri RDC yitwa Zaire.Tube maso.

  3. 11:48: Urukiko rwavuze ko kuba Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte, ibikorwa bakoze bitari mu rwego rw’ibihungabanya umudendezo wa Leta n’ibindi bihugu, batashinze umutwe utemewe. Rwavuze ko harebwe uburyo byakozwemo rugomba gusuzuma niba bitagize ibikorwa byo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

  4. Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abantu 20 bareganwa nawe rurasomwa uyu munsi, ni urubanza rwakurikiwe ku isi kubera izina ry’uyu ururegwamo n’uburyo yagejejwe mu Rwanda.
    Uruhare rutaziguye mu byaha by’iterabwoba yarezwe ruhanishwa igihano gikomeye kuruta ibindi mu Rwanda; gufungwa burundu.
    Gusa urubanza rugikubita Rusesagina ntiyarutinzemo, mu kwezi kwa gatatu yavuze ko « nta butebera ategereje » mu rukiko rukuru rwaruburanishije, avuga ko atazarugarukamo.

    https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-58621405

  5. Ese mwabonye FPR ari yo mugizi wa nabi muri EAC? Muzayivuga nabi mugere aho muceceke kuko ibikorwa byayo byiza birayivuganira kdi na twe turi abahamya beza ko RPF nta mugambi wo kubuza abantu amahoro yigeze cg izigera igira.

    • 😁😁😁😁😁, itarabaho byose byari OK. Ivutse izaba impfu n’imiborogo. Hari undi wishimira kugenda hejuru y imirambo y ababo no kwandika amagufa mu tubati aho gushyingurwa waba uzi atari Fpr? Ni shitani nsansa. Nta kiza cyayivamo rero.

    • Ibikorwa bwiza ni ibyo kujijisha ubundi ikora icyiza kingana na 10% igahita ikora amabi angana na 90%!! Ahubwo abarundi bagenzure neza ataba ari rupyefu yoherejeyo za missiles zirasa kure ikaba yanazohereje ziva mu Rda kuko nabyo bishoboka! Iyo batangiye kwitanga mu manyama tuzi ico bisobanuye!! Burundi Red Tabara= Rpf

    • Fpr ni we se Wa shitani nta narimwe yishimira KO abandu bagira ibyishimo cgwa amahoro ni ukuyigata umuliro wi mbunda n’amasengesho kuko ni umukozi wi myuka mibi biwe wambikaga ibishahuro by’abahutu kalinga

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.