Burundi: “Nta kindi navuga kuri Perezida Nkurunziza uretse kumurata ibigwi”. (Faustin Twagiramungu)

Faustin Twagiramungu Umuvugizi wa MRCD aravuga ku rupfu rwa Perezida Petero Nkurunziza

Nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Perezida Petero Nkurunziza, abantu benshi banyuranye bakomeje kugira icyo baruvugaho baba abarundi cyangwa se abanyamahanga. Zimwe mu mpunzi z’abarundi ziri mu bihugu binyuranye nazo zagaragaje ko zababajwe n’urupfu rwa Perezida Nkurunziza. Abanzi ba Nkurunziza nabo bagaragaje ko babajwe n’urupfu rwe uretse ko bigaragara ko ari uburyo bwo gushinyagura! 

Haravugwa kandi n’amakuru menshi y’ibihuha ku rupfu rwa Perezida Nkurunziza, ayo makuru akaba asa nagamije gutera ubwoba abarundi cyangwa se guhembera umujinya w’abaturage kugirango havuke imvururu mu gihugu maze barusahurira mu nduru babonereho icyuho cyo kwigarurira ubutegetsi bw’igihugu cy’Uburundi batashoboye kubona mu nzira za demokarasi.

Umwe mu banyepolitiki b’inararibonye mu Rwanda Bwana Faustin Twagiramungu bita Rukokoma yagiranye ikiganiro kirambuye na Radiyo “Ubumwe” maze avuga ku buryo burambuye amateka n’ubuyobozi bwa Perezida Nkurunziza, asobanura ibyago igihugu cy’Uburundi cyakomeje kugira byo gupfusha ku buryo butunguranye abakuru b’igihugu. Mu guhoza abarundi muri ibyo byago, Bwana Faustin Twagiramungu yagize ati:

Faustin Twagiramungu kuri Radiyo Ubumwe

“… Se wa Perezida Nkurunziza yarishwe amusiga ari umwana muto ariko kubera ubuhanga n’ubumenyi yarafite, Nkurunziza nawe yabaye perezida kandi yayoboye neza pe n’ubwo abantu bamuhigaga bamuziza ko ayobora neza akaba atabumvira…. Nkurunziza yatanze urugero mu bindi bihugu by’Afurika byo gutanga ubutegetsi mu mahoro naho ubundi yari kubugundira  nk’uko bimeze mu Rwanda…Urupfu yapfuye ntabwo rwumvikana, yicishaga bugufi, agakunda abaturage n’urubyiruko kandi ntiyigwijeho umutongo ngo ajye kugura amazu mu Burayi cyangwa ngo ateze intambara muri Congo yo gusahura umutungu… akaba nta kindi namuvugaho uretse ku murata ibigwi...Abarundi bihangane bagire umutuzo kandi bazamuherekeze mu mahoro ndetse bazitabire n’ibirori byo kwimika perezida mushya Evariste Ndayishimye nifuriza ishya n’ihirwe mu kuyobora neza igihugu cy’Uburundi”.

Mu bantu ba mbere bahaye abarundi ubutumwa bw’akababaro ni Paul Kagame kandi bizwi ko yamwangaga urunuka, Petero Buyoya nawe yasutse amarira hasi kandi bizwi ko yamwangaga byasaze kimwe n’ishyaka rye rya CNDD-FDD naho umujyanama wa Paul Kagame Bwana Tom Ndahiro yatanze ubutumwa bwo gushinyagurira abarundi cyane kuko yavuze ko yizeye ko Nkurunziza azazuka mu minsi 3! Kuri izo nyandiko zatanzwe n’abo bashinyaguzi Twagiramungu yavuze ko ari abaswa muri politiki !

Fungura hasi aha wumve ku buryo burambuye ikiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye na Radiyo Ubumwe

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
NYONINYINSHI
NYONINYINSHI
11 June 2020 14 h 52 min

Nyakwigendera President Pasteur Pierre NKURUNZIZA aratabarutse Imana imuhe iruhuko ridashira. Ntawundi umwishe yishwe na Paul Kagame, mwese murabizi ko Kagame agfite “UTUZI”. Naho ibyo kuvuga ngo President Pierre NKURUNZIZA yazize UMUTIMA sibyo.

KHGD
KHGD
17 June 2020 9 h 04 min
Reply to  NYONINYINSHI

Imana ntiyashoboraga kurinda pasteur nkurunziza? KAGAME KUBERA KUMUTINYA MURAMUKABIRIZA KABISA