Burundi: Petero Buyoya wabaye umukuru w’igihugu incuro 2 ahiritse ubutegetsi yitabye Imana!

Inkuru y’urupfu rwa Petero Buyoya yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 18/12/2020 na radiyo mpuzamahanga y’Abanyamerika mu ishami ryayo rikoresha ururimi rw’ikirundi n’ikinyarwanda “VOA- kirundi kinyarwanda“. Umuryango wa Petero Buyoya akaba ariwo wamenyesheje ijwi ry’Amerika ko yitabye Imana. Impamvu yateye urupfu rwa Petero Buyoya kugeza ubu ntabwo iramenyekana uretse ko hakekwako ashobora kuba  yahitanywe n’icyorezo cya Coronavirus, COVID-19.

Petero Buyoya yabaye perezida w’Uburundi incuro 2 zose kandi akaba yaragiye agera ku butegetsi akoresheje inzira zo gukuraho abari babufite ku ngufu (coup d’état). Incuro ya mbere , Buyoya yabaye perezida w’Uburundi kuva mu mwaka w’1987 kugera mu w’1993, ku ncuro ya Kabiri, Petero Buyoya yabaye perezida w’Uburundi kuva mu mwaka w’1996 kugera mu mwaka w’2003.

Petero Buyoya yitabye Imana afite imyaka 71. Hari hashize ibyumweru bitatu gusa yeguye ku mwanya wo kuba intumwa idasanzwe y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika  UA, mu karere ka Sahel, akaba yari afite ikicaro mu gihugu cya Mali. Mu gihe yeguraga kuri uwo mwanya ukomeye, yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya kugirango abone umwanya wo kujuririra mu nkiko igihano yahawe n’urukiko rukuru rw’i Burundi cyo gufungwa ubuzima bwe bwose kubera uruhare yagize mu rupfu rwa perezida Melchior Ndadaye.

Petero Buyoya yabaye intumwa idasanzwe mu karere ka Sahel mu gihe cy’imyaka 8, akaba yaragize uruhare rukomeye mu biganiro byahuje abanyepolitiki bo mu gihugu cya Mali n’abasilikare b’icyo gihugu bari bamaze guhirika ubutegetsi; ibyo biganiro bikaba byari bigamije kureba uburyo abasilikare basubiza ubutegetsi abasivili.

Petero Buyoya yitabye Imana atari mu gihugu cy’Uburundi, akaba agiye gushyingurwa ishyanga, akaba yitabye Imana kandi yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu no gutanga indishyi y’akababaro igomba kuva mu mutungo we; avuye kuri iyi si adashoboye kugaragaza ko ari umwere bityo umuryango we ukaba usigaye amaramasa kuko ntacyo ushobora guhindura ku gihano cyahawe Petero Buyoya!

Amaherezo ya Petero Buyoya akaba abaye nk’amaherezo y’abandi banyagitugu bose!

Veritasinfo

Veritas

3 Comments

  1. Pierre BUYOYA yakoze Coup d’Etat incuro ebyiri zose! Yakoze ubwicanyi bwa NTEGA na MALANGARA! Yemeye ko yatsinzwe amatora! Atanga ubutegetsi neza! Nyuma INZOKA “KAGOME PILATO” iramushuka! Yica President Ndadaye Melchiol. Nibyo tuzajya bamwibukiraho.

  2. Ibyiza FPR INYENZI INKOTANYI zavanye mu gihugu cy’ BUSAGYA: 1). KWICA, 2). KWIBA, 3). KUROGA, 4). GUKONA, 5). KUBESHYA, 6). UBUSAMBANYI ndenga kamere. IMICO MIBI GUSA: Nibyo twabonye bavanye mu BUSAGYA. kwa Papa wabo KAGUTA Yoweri M7.

Leave a Reply