Centrafrique: Leta y’Uburusiya yamenyesheje ONU ko yafashe icyemezo cyo gukura ingabo zayo muri icyo gihugu

Mu gihe imitwe 6 yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi buriho bwa Faustin Archange Touadéra imaze iminsi 3 igabye igitero gikomeye mu murwa mukuru wa Bangui, muri iki cyumweru turimo, leta y’igihugu cy’Uburusiya, yamenyesheje Akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi ko yafashe icyemezo cyo gukura ingabo zayo muri Centrafrique yoherejeyo mu kwezi k’ukuboza 2020.

Mu ibaruwa igihugu cy’Uburusiya cyagejeje ku kanama ka ONU gashinzwe kugenzura ko ibihano byo gukumira kohereza intwaro muri Centrafrique byubahirizwa, Uburusiya bwatangaje ko bugiye gukura muri Centrafrique indege za gisilikare 4 zo mu bwoko bwa kajugujugu yoherejeyo kimwe n’abarimu b’abasilikare bayo yohereje bo kwigisha ingabo za Centrafrique, uretse ko hatavuzwe umubare w’abo basilikare bazavayo.

Mu kwezi k’Ukuboza 2020, Uburusiya bwatangaje ko bwohereje abarimu bagisilikare muri Centrafrique bagera kuri 300 nyuma y’aho yari imaze iminsi ivugako ntabasilikare yohereje muri icyo gihugu. Ubu nabwo Uburusiya butangaje ko bugiye gukura ingabo zabwo muri Centrafrique nyuma y’aho akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi gakoreye inama mu muhezo yo gusuzuma ikibazo cy’ingabo z’abarusiya n’iz’u Rwanda zoherejwe muri Centrafrique, abo basilikare bakaba baroherejwe muri icyo gihugu bitemejwe n’umuryango w’abibumbye.

Icyo kibazo cy’abasilikare boherejwe muri centrafrique bidasabwe na ONU kikaba cyaragejejwe mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi n’igihugu cy’Ubufaransa ari nacyo cyakolonije Centrafrique! Nyuma y’aho ONU ishyiriye igitutu ku gihugu cy’Uburusiya kikaba gisabwe gukura abasilikare bacyo muri Centrafrique, igisigaye ni ukwibaza uko abacancuro b’ingabo z’u Rwanda Kagame yohereje muri Centrafrique bazabyitwaramo cyane ko bakingirwaga ikibaba n’ingabo z’Uburusiya!

Intambara iri kubera muri Centrafrique ikaba ihishe amabanga menshi cyane  ateye amatsiko yo kumenya uko ibyaho bizarangira!

Veritasinfo.

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kami
Kami
16 January 2021 16 h 27 min

Ubwo musubiye iwanyu mubaye abagabo! Abafaransa beretse Abarusiya ko Afurika ari akarima kabo koko!!!

CESAR
CESAR
16 January 2021 17 h 58 min

La guerre en RCA est une guerre civile et non internationale car il n’y a pas un élément d’extranéité. En vertu de quoi Kagame a-t-il envoyé les soldats rwandais en RCA? Pourquoi Kagame a-t-il informé le Parlement et qu’a-t-il fait?