CHOGM-Rwanda: Umuyobozi wa «Commonwealt» Paul Kagame ntiyemera indangaciro z’uwo muryango !

Kagame ntiyemera indangagaciro za Commonwealth ariko akaba yaremeye kuyobora uwo muryango atemera amahame yawo!

[Ndlr : Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26/06/2022 nibwo inama y’abakuru b’ibihugu naza leta bibumbiye mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza (CHOGM) yasoje imirimo yayo mu Rwanda. Nk’uko bisanzwe bigenda, Paul Kagame nk’umukuru w’igihugu niwe wahawe inshingano zo kuyobora uwo muryango wa Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri, akaba agomba kureba ko amahame n’indangagaciro z’uwo muryango zubahirizwa ! Igitangaje ariko, nuko Kagame atemera izo ndangagaciro !

Ese azabyifatamo ate ? Ese ibihugu bigize Commonwealth bizihanganira imikorere y’umuyobozi wabyo utubahiriza indangagaciro zibahuza? Muri iyo nama kandi igihugu cya Canada cyavuze ko kigiye gufungura ambasade yacyo i Kigali, izaba ishinzwe kurwanya ibikorwa by’igihugu cy’Uburusiya ku mugabane w’Afurika! Ese Kagame azabyifatamo ate mu gahangana na Poutine muri Afurika? Muri iyi myaka 2 amaso y’isi yose azaba ahanzwe ku Rwanda mu kureba uko ruzabyitwaramo!]

Kagame yavuze ko u Rwanda nta somo rukeneye ry’indangagaciro

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa BBC, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta somo u Rwanda rukeneye kwigishwa na BBC cyangwa undi wese ku gushyira imbere indangagaciro z’umuryango wa Commonwealth.  Hari mu kiganiro n’abanyamakuru gisoza inama ya CHOGM imaze iminsi itanu ibera i Kigali.

Umunyamakuru wa BBC yabajije Perezida Kagame – ugiye kuba umukuru w’uyu muryango mu myaka ibiri iri imbere – icyo agiye gukora mu kubahiriza indangagaciro za Commonwealth mu gihe leta akuriye inengwa kubangamira zimwe muri zo. Icyo kibazo, Kagame yagisubije iminota igera kuri 15, atangira avuga ko hari «igice kimwe cy’isi cyihaye inshingano ko cyonyine aricyo gisobanura indagagaciro”, ko “abandi twese ntazo tugira…»

Inyandiko y’amahame shingiro y’uwo muryango w’ibihugu izwi nka «Commonwealth Charter» ivuga indangagaciro ibihugu biwugize byiyemeje guhuriraho no kugenderaho. Muri izo ndagagaciro n’amahame-shingiro 16 harimo : demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, igihugu kigendera ku mategeko, uburinganire, n’izindi…  Asubiza cya kibazo, Kagame yibanze ku kunenga abantu yise «abo mu majyaruguru, aho BBC ituruka, bahora bibaza ko aribo shusho y’indagagaciro, abandi bagomba gukurikira».

Ati: «Ni ikosa rikomeye, ntabwo ari byo, natwe dufite indangagaciro, hano mu Rwanda no muri Africa. Ibyo nta kubyibazaho ». Leta akuriye inengwa n’imiryango imwe mpuzamahanga guhonyora uburenganzira bwa muntu, kubangamira ubwisanzure, abanyamakuru n’abatanga ibitekerezo binenga ubutegetsi. Ibinyuranyije n’indagagaciro ibihugu bigize Commonwealth byiyemeje. Ibyo yabinenze, asobanura ko no guhora bigarukwaho mu bitangazamakuru ari «uguhohotera abanyarwanda, guhohotera abanyafurika… »

Ati: «Ndagira ngo nkubwire ko, nta muntu wa BBC cyangwa wa hariya waba afite indangagaciro kuturusha hano mu Rwanda. Kubyo gushyira imbere indangagaciro n’ibindi, nta somo dukeneye rya BBC cyangwa undi.»  Muri iki kiganiro batangaje imwe mu myanzuro ya CHOGM 2022, irimo kwemeza Gabon na Togo nk’ibihugu bishya bigize Commonwealth, n’uko inama ya CHOGM 2024 izabera muri Samoa.

Samoa ni ikirwa cyo mu nyanja ya Pasifika gifite ubuso bujya kungana n’ubw’intara y’amajyaruguru y’u Rwanda, gituwe n’abaturage barenga gato 200,000.

Iyi nkuru yatangajwe na « BBC Gahuza »