Ese igihugu cy’u Rwanda gifite ubwigenge?

Ku italiki ya 4 Nyakanga abanyarwanda bizihiza ingoyi Kagame yasimbuje ubwigenge! Uku niko ari kuboha abana b'abanyarwanda!

Mbere yo gusubiza iki kibazo ndabanza kwisegura ku mpirimbanyi z’abanyarwanda zaharaniye ubwigenge bw’u Rwanda; kuko izo mpirimbanyi zakoze igikorwa kitazibagirana mu mateka, ariko igiteye agahinda ni uko ubwo bwigenge baharaniye bwanditse mu nyandiko gusa ariko mu bikorwa bukaba  budahari, yewe no kubuvuga mu magambo muri iki gihe bikaba bisa n’ibibujijwe!

Isomo ry’amateka y’u Rwanda ritwigishako abanyarwanda bahawe na Loni ubwigenge ku italiki ya 1 Nyakanga 1962, ubu hakaba hashize imyaka 58 byitwa ko u Rwanda rwigenga. Igihugu cy’Uburundi kikaba cyarahawe ubwigenge ku italiki imwe n’u Rwanda.  Kuwa gatatu w’iki cyumweru turimo hari ku italiki ya 1/07 ari nayo taliki abanyarwanda n’abarundi bizihizaho buri mwaka isabukuru y’ubwigenge bw’igihugu cyabo.

Kuwa gatatu taliki ya 1 Nyakanga uyu mwaka, nazengurutse ku mbuga nkoranyambaga nyinshi, numva amaradiyo ndetse nsoma n’ibinyamakuru binyuranye byandikirwa kuri interineti, mbona amakuru menshi yavugwaga cyane kuri uwo munsi ari ibirori byo kwizihiza imyaka 58 igihugu cy’Uburundi kimaze kigenga (kwikukira); ari abanyarwanda ari n’abarundi bose bakurikiye ibyo birori by’ubwigenge bw’Uburundi byabereye mu mujyi wa Bujumbura!

Aha ni ku italiki ya 1 Nyakanga 1962 u Rwanda ruhabwa ubwigenge, abanyeshuri bakaba barakoze akarasisi ko kwizihiza ibyo birori, abakiriho muri bo muri iki gihe bafite ubwoba bwo kuvuga ibyiza by’ubwigenge!

Nkimara kubona ayo makuru yose nahise nibwirako u Rwanda rwasubiye mu bukoloni noneho umurwa mukuru akaba ari Usumbura (Bujumbura) nk’uko byari bimeze ku gihe cy’ubukoloni bw’ababiligi! Mu gihugu cy’u Rwanda abaturage bari bakonje, bacecetse, ubona basa n’abihebye! None se koko, hari umuntu watinyuka akavuga ko igihugu cy’u Rwanda gifite ubwigenge kandi butavugwa?

Kagame n’inkotanyi zimwe bavanye i Bugande, bavuga ko batemera ubwigenge bw’u Rwanda bwatanzwe na Loni ku italiki ya 1/07/1962 ngo bitewe n’uko ubwo bwigenge bwatanzwe mu gihe abahutu aribo bagizwe abayobozi b’igihugu kandi ngo umuhutu atararemewe gutegeka! Ariko se noneho ko muri iki gihe ko ari umututsi w’umwega Kagame ufite ubutegetsi kuki atizihiza umunsi w’ubwigenge? Ni ukuvuga ko Kagame nawe ubwe atemera ko u Rwanda rwigenga ahubwo rukaba ruri mu bukoloni bwa mpatsibihugu nk’uko ari umukozi wabo!

Nongeye gutekereza cyane kuri uriya munsi w’ubwigenge nsanga atari Kagame n’agatsiko ka FPR kamugaragiye batemera ubwigenge bw’u Rwanda bonyine! Italiki y’umunsi w’ubwigenge ku banyarwanda iheruka kwizihizwa n’abanyarwanda ku italiki ya 1/07/1973, bikaba bisobanura ko abanyarwanda bamaze imyaka 47 batizihiza umunsi w’ubwigenge bw’igihugu cyabo.  Kuva Habyarimana Juvénal yafata ubutegetsi ku italiki ya 5/7/1973, iyo taliki yafatiyeho ubutegetsi niyo yasimbuye italiki y’ubwigenge, Kagame nawe akaba yarafashe italiki ya 4/7/1994 yafatiyeho igihugu mu muvu w’amaraso nk’italiki y’ubwigenge bw’igihugu!

Ubwigenge u Rwanda rwahawe na Loni bukaba bwaragiye nka nyomberi ahubwo bugasigara bwanditse mu bitabo gusa! Ibi  bikaba bisaba ko hagomba kuboneka izindi ntwari mu banyarwanda zigomba guharanira ubwigenge bw’igihugu cy’u Rwanda, abanyarwanda bakava mu bukoloni bw’udutsiko dufata ubutegetsi ku ngufu maze tugahindura abanyarwanda ingaruzwamuheto!

Mu kiganiro kiri hasi aha Bwana Faustin Twagiramungu yakoreye kuri radiyo Ubumwe, kiradusobanurira neza uburyo ubwigenge abanyarwanda bahawe bwabanyuze mu myanya y’intoki!

S’abonner
Notifier de
guest
1 Commentaire
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
CESAR
CESAR
9 juillet 2020 19 h 04 min

Depuis le 4 juillet 1994, le Rwanda a été cédé à la mafia internationale dite multinationales anglo-saxonnes.Il est entre les mains des oligarques du régime Kagame, associés de cette mafia. Les Rwandais sont les sujets de Kagame.