Ese ikibazo cyiri hagati y’u Rwanda na Congo cyatangiye ryari? Kizakemuka bigenze gute?

Twizereko ko Tshisekedi yaciye akenge akaba atakiri Gisekeramwanzi!

Perezida wa Congo (RDC) Bwana Félix Tshisekedi yagiranye ubushuti bukomeye na Paul Kagame kugeza ubwo mu mwaka w’2019 yemereye ingabo ze RDF kugaba ibitero ku butaka bwa Congo byo kwica impunzi z’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu ziri muri icyo gihugu. Ibyo bitero bikaba byarahitanye Gén Mudacumura wa FDLR na Gén.Wilsson Irategeka wa MRCD-FLN ndetse n’ingabo nyinshi zo muri iyo mitwe yombi zikajyanwa bunyago mu Rwanda.

Mu gihe RDF yicaga impunzi z’Abahutu, Abacongomani hamwe n’ingabo za Congo FARDC  bishimiraga ubwo bwicanyi buri gukorerwa Abahutu! Igitangaje ni uko muri uyu mwaka w’2022, ingabo za RDF mu izina rya M23 ziri kwica ingabo za Congo FARDC n’abacongomani bose zibashinja gufatanya na FDLR! Ese abayobozi ba Congo n’Uburundi babona neza umukino Uganda na Kagame bari gukina? Ubwo Vincent Biruta (wasimbuye Kagame mu ibanga) yagiranaga ibiganiro n’abanyamakuru taliki ya 31/05/2022, yavuze ko ingabo za Congo FARDC ziri gukorana na FDLR mu kurwanya M23! Biruta akaba yaravuze ko FDLR yashimuse abasilikare ba RDF  babiri (2) ikabashyikiriza ingabo za Congo FARDC. Biruta yamaganye ingabo za ONU zishyigikira ingabo za Congo mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa M23!

Biruta ntiyagarukiye aho, yamaganye umupolisi mukuru wa Congo wahamagariye abaturage gufata intwaro zose bafite bakarwanya ibyihebe bya  M23, Biruta akaba abona kurwanya ibyihebe bya M23 ari ubushotoranyi kandi ko u Rwanda ruzitabara, muyandi magambo, iyo Congo iri kurwanya umutwe w’ibyihebe wa M23, leta ya Biruta (FPR) ibona ko ari ingabo zayo Congo iri kurwanya. Biruta kandi yibagiwe ko igihugu cya Ukraine cyahamagariye abaturage bacyo bose kurwanya ingabo z’Uburusiya bakoresheje intwaro zose bafite ndetse hakaba harashyizweho itegeko risaba abagabo bose bafite imyaka kuva kuri 18 kudahunga iguhunga igihugu ahubwo bakaba bagomba kujya kurugamba!  Iyo ubutegetsi bwa Congo bukoze nk’ibyo Ukraine ikora, Biruta, Muhoozi na Makenga bo babona ari ubushotoranyi Abahutu bari gukorera Abatutsi! Congo barayisaba gushyikirana n’ibyihebe bya M23 ariko u Rwanda barusaba gushyikirana na FDLR rugahita ruzana iterabwoba ryo kwica ubivuze wese!

Ku italiki ya 28/05/2022, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yatanze ubutumwa kuri twitter buburira abayobozi n’abaturage baturikiye akarere k’ibiyaga bigari. Muri ubwo butumwa Muhozi aragaragaza ko igihe kigeze cyo gushyiraho igihugu gishya yise « Empire Hima -Tutsi« ! Muri ubwo butumwa Muhozi yagize ati : »Niturangiza gutsemba ibyihebe byo muri AFD, tuzakurikizaho Interahamwe ziri mu burasirazuba bwa Congo. Abo bagome bishe abavandimwe na bashikibacu mu 1994. Igihe cy’amagambo kikaba kirangiye.  Ingabo za Hima-Tutsi nizo ngabo zikomeye cyane mu bihugu byose by’Afurika y’Iburasirazuba. Umuntu wese uzagerageza kugaba igitero ku gihugu cya Uganda cyangwa u Rwanda, bizamusaba gutanga ikiguzi gikomeye cyane ». Uyu Muhoozi ko ari umugande ajya mu bibazo by’Abanyarwanda mu buhe buryo? Kuki se atavuga ku mugaragaro ko ariwe wasimbuye nyirarume Paul Kagame kumwanya w’ubuyobozi bw’u Rwanda? Kuki Kagame atavuga ku kibazo kiri hagati ya RDF na FARDC hakavuga Muhoozi? Ese aho Empire Hima-Tutsi ntiyagiye mubikorwa mu ibanga abantu ntibasobanukirwe?

Nyuma y’aya magambo akomeye y’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yavuze ku ntambara z’amoko mu karere k’ibiyaga bigari , nta muyobozi numwe wo mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari wigeze ayamagana! Biruta avugako ingabo za Congo zahindutse FDLR, Muhozi nawe akaba avuga ko izo nterahamwe  (FARDC) agiye kuzitsemba. Birazwi neza ko ingabo za Uganda ziri muri Kivu y’amajyaruguru kandi zikaba zarazanywe na Tshisekedi; amaherezo izi ngabo za Uganda UPDF ziri muri Congo zizica Tshisekedi  nk’uko inkotanyi zari muri CND i Kigali mu 1994 zishe perezida Habyarimana w’u Rwanda na Ntaryamira w’i Burundi! Nubwo Abarundi bumva ko urupfu rw’Abahutu bo mu Rwanda no muri Congo rubari kure , bagomba kumenya ko aribo bazakurikiraho kuko Empire Hima-Tutsi izahuriza hamwe igihugu cya Uganda-u Rwanda -Uburundi n’Uburasirazuba bwa Congo! Isesengura dukorerwa n’umurundi ukurikirana ibibera mu karere k’ibiyaga bigari riraducira amarenga!

Ni mukurikire hasi aha mu majwi isesengura ryekeranye n’umutekano mucye uri muri Congo. Ese ikibazo cyiri hagati y’u Rwanda na Congo cyatangiye ryari? Kizakemuka bigenze gute?Uzarangira bigenze gute?

Veritasinfo