Etiyopiya : Inyeshyamba za PTLF zo mu ntara ya Tigré zigiye gufata ubutegetsi ku ngufu!

Ministre w'intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmdi

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’ihirikwa ry’ubutegetsi mu gihugu cya Sudani, muri iyo nkuru tukaba twaribazaga igihugu kizakurikiraho mu guhirika ubutegetsi buriho ! Aho ibintu bigeze ubu, biragaragara ko ubutegetsi bw’igihugu cya Etiyopya bushobora guhirikwa n’inyeshyamba za TPLF zo mu ntara ya Tigré. Bitewe ni uko izo nyeshyamba zishyigikiwe n’ibihugu bikomeye, byabaye ngombwa ko igihugu cy’igihangage ku isi cya « Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) » gihamagaza abakozi bacyo bakorara muri ambasade yacyo iri muri Etiyopiya kugirango icyo gihugu kitazatungurwa nk’uko byagenze muri Afuganistani !

Ibindi bihugu birimo Arabiya sawudite, Norvège, Suède, Danemark n’ibindi  bihugu byafashe icyemezo cyo gukura abenegihugu babyo bari muri Etiyopiya kuko babona ko icyo gihugu kigiye gufatwa n’inyeshyamba,  ariko igihugu cy’Ubufaransa cyo cyanze gukura abenegihugu bacyo muri Etiyopiya.  Leta ya Etiyopiya iyobowe na ministre w’intebe Abiy Ahamedi wahawe igihembo cy’Amahoro ku isi mu mwaka w’2019, iremeza ko ayo makuru yo gutsinda kw’inyeshyamba yuzuyemo ibikabyo. Iyo leta  ikaba ihamagarira abaturage bose ba Etiyopiya kwihagararaho bagahangana n’umwanzi !

Let aya  Etiyopiya ivuga ko inyeshyamba za TPLF zo mu ntara ya Tigré zishyigikiwe n’ibihugu by’amahanga itavuze amazina ariko abakurikiranira hafi amakuru yo mu karere bemeza ko ingabo z’igihugu cya Misiri n’iza Sudani ziri kurwana ku ruhande rw’inyeshyamba za TPLF (Tigré) bitewe n’uko ibyo bihugu byombi bishinja leta  ya Etiyopiya kubaka urugomero rukomeye rw’amashanyarazi k’uruzi rwa Nili ibyo bihugu uko ari 3 bihuriyeho! Gusa rero Etiyopiya nayo yavuze ko ifite ibihugu byinshi biyishyigikiye kuburyo intambara yo muri Etiyopiya ishobora kuba nk’iyo muri RD.Congo ku butegetsi bwa Mzee Laurent Désiré Kabila igihe yari yatewe n’u Rwanda mu mwaka w’1998!

Igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika nacyo gisa n’ikiri kuruma gihuguha mu ntambara Etiyopiya irimo irwana n’umutwe wayigometseho wa TPLF ! Amerika yafatiye ibihano n’igihugu cya Etiyopiya birimo kubabuza abayobozi b’icyo gihugu gukora ingendo mu mahanga no kwima iyo leta imfashanyo iyo ariyo yose ngo bitewe n’uko idashaka kujya mu biganiro n’inyeshyamba za TPLF ! Leta  ya Etiyopiya ikaba ishimira igihugu cy’Uburusiya, Turukiya n’Ubushinwa kubera inkunga ibyo bihugu bikomeje kuyitera mu guhangana n’umutwe w’inyeshyamba za PTLF.

Muri gahunda yo guca intege ministre w’intebe wa Etiyopiya, urubuga wa Facebook rwafunze urubuga rwa ministre w’intebe wa Etiyopiya. Uko byagenda kose, ibihugu by’uburayi ntibyishimiye ko Ministre w’intebe wa Etiyopiya ahabwa igihemba cya Amahoro, icyo gihugu kikaba cyari kigeze mu rwego rushimishije rwa demokarasi n’umutekano, ibyo bihugu by’Uburayi bikaba byarahisemo gushyigikira inyeshyamba za PTLF zigendera ku bwoko kugirango zisubize igihugu cya Etiyopiya mu mwiryane n’iterambere cyari kimaze kugeraho, kuko icyo gihugu kiyemeje gukorana n’Uburusiya n’Ubushinwa mu iterambere ryacyo!

Twabibutsa ko icyicaro cy’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA kiri mu murwa mukuru wa Etiypiya  ariwo « Addis Abeba » ariko kugeza ubu uwo muryango ntacyo uravuga cyangwa ngo ugire icyo ukora kugirango izo nyeshyamba zihagarike ibikorwa byo gufata ubutegetsi ku mbaraga muri Etiyopiya,  bitewe n’uko abeshi mu bakuru b’ibihugu by’Afurika nabo bageze ku butegetsi bakoresheje imbaraga. Leta ya Paul Kagame mu Rwanda yamaganye igitekerezo cya perezida Museveni wa Uganda wahamagaye inama y’ibihugu yo kwiga uburyo intambara yahagarara muri Etiyopiya.

Ni ugusabira Etiyopiya igiye kongera kuyoborwa n’agatsiko kagendera ku ivangura ry’amoko! Ese nyuma ya Etiyopiya hazakurikiraho ikihe gihugu mu guhirika ubutegetsi bwacyo?

Veritasinfo

9 Comments

  1. There are certainly a lot of details like that to take into consideration. That is a great point to bring up. I offer the thoughts above as general inspiration but clearly there are questions like the one you bring up where the most important thing will be working in honest good faith. I don?t know if best practices have emerged around things like that, but I am sure that your job is clearly identified as a fair game. Both boys and girls feel the impact of just a moment?s pleasure, for the rest of their lives.

  2. Ibibera muri Ethiopie byari bitegerejwe kubera ruriya rugomero rwa Renaissance nta kuntu Egypte na Soudan zitafasha ziriya nyeshyamba.Intwari yacu Kagame abogamiye he? Ko Ethiopie yamufashije ngo agere ku butegetsi ategereje iki ngo yohereze abasirikare muri Ethiopie? Nta TOTAL ibayo?

  3. Kagame s’est autoproclamé garant de la sécurité de tous les Etats Africains en l’occurrence ceux qui connaissent des guerres civiles tels que Mozambique, RCA, Ethiopie, Soudan du Sud.
    Le Président éthiopien Abiy Ahmdi est l’ami de Kagame , selon les dires des intéressés.
    Abiy Ahmdi rencontre actuellement des difficultés avec des banses armées comme celles combattues par l’armée de Kagame au Mozambique. Ces bandes armées menacent gravement la paix et la sécurité en Ethiopie.
    Si Kagame est conséquent avec lui-même, va-t-il envoyer encore envoyer des milliers de soldats de son armée en Ethiopie pour combattre les bandes armées dont l’existence et les agissements constituent gravement une menace pour le Président Ethiopien Abiy Ahmdi? Attendons pour voir. Il convient de préciser que lors de la guerre du FPR contre le Rwanda, l’Ethiopie a envoyé à Kagame des milliers de soldats mercenaires. Les Rwandais les ont vus. Il ne s’agit donc pas d’une fake news ou d’une fabulation. Ces éthiopiens ont commis des massacres de masse contre les Rwandais, Abahutu, Abatutsi et Abatwa surtout à l’est du Rwanda.

  4. iyi ntambara ishobora kuvamo génocide kuko n’izi nyeshyamba nizifata ubutegetsi andi moko ntabwo azazemera! bizaba ngombwa ko zica ayo moko yandi cyangwa se ayo moko akazirwanya! ntibyoroshye ibyo muri Afurika!

    • ABA TIGRE NABO KUWAHOZE ARI MINISTRE W,INTEBE MILESE ZENAWI
      BARAMENYEREYE KUBWISUBIZA .KANDI BIRIHAFI URABONAKO AMAHANGA AMAZE KUGIRA
      AHUMEDI IGICIBWA

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.