France: Perezida Nicolas Sarkozy yaganishijwe inzira ya gereza!

Kuri uyu wa mbere taliki ya 1 Werurwe 2021, Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha imanza nshinjabyaha rwahamije Bwana Nicolas Sarkozy wigeze kuba perezida w’icyo gihugu, icyaha cyo gutanga ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu guhishira ibyaha. Urukiko rukaba rwamukatiye igifungo cy’imyaka 3 y’igifungo harimo imyaka 2 yasubitse n’umwaka umwe agomba kumara muri gereza!

Ikibazo cyavutse mu mwaka w’2014 ubwo Nicolas Sarozy yashyiraga igitutu ku mucamanza Gilbert Azibert wo mu rukiko rusesa imanza kugirango amenye ibirego n’amakuru byari muri dosiye yamushinjaga gukora ibyaha; iyo dosiye yiswe “affaire Bettencourt” ndetse Sarkozy akaba yarashakaga ko iyo dosiye inyerezwa burundu kuko yarimo ategura kuzongera kwiyamamaza mu mwaka w’2017 itakivugwa. Sarkozy akaba yaremereye umucamanza wari ushinzwe iyo dosiye kuyinyereza noneho nawe akazamuha umwanya mwiza i Monaco.

Mu kwezi gushize ubwo Sarkozy yakoreraga uruzinduko i Kigali, abantu bamwe bibwiye ko afite ubutumwa bwa leta y’Ubufaransa ariko ababikurikiranira hafi bemezako yashakaga guhunga uretse ko nta mahirwe yabonye yo guhura na Kagame ngo bumvikane uburyo azamurwanaho ! Mu bihugu bigendera kuri demokarasi ntibatinya guhana bihanukiriye kugera no kumukuru w’igihugu! Gusa mu gihugu cy’Ubufaransa Sarkozy niwe ubaye uwa mbere mu babaye abakuru b’igihugu cy’Ubufaransa uhawe igihano cyo gufungirwa muri gereza; gusa iki gihano agiye kukijuririra.

Gusa uru ni urubanza rumwe mu manza ninshi Sarkozy agomba kuburana kuko ku italiki 17/03/2021 nabwo agomba kuzitaba urukiko ku zindi manza afite.

Veritasinfo.

Veritas

3 Comments

  1. Kagome Pilato atera umwaku! Dore mucuti we Sarkozy mu MPIMBA. Hasigaye Tony Blair nawe n ‘Igihe azabona. Nta muntu wuzura na Pilato ngo arangize neza. Ikindi abantu bose babaye muri FPR barangiza ubuzima nabi cyane. Muri make FPR ni idini rya SHITANI

  2. Mbivuga ABASAJJA ni ABASWA cyane! Mu gihugu cy’ BUSAJJA bahigiye ubugome bwinshi: KWICA, KWIBA,KUROGA,GUKONA,KUBESHYA, ukongeraho UBUSAMBANYI ndenga kamere. Nibyo twabonye, bavanye, mu gihugu cy’ BUSAJJA.

  3. Sarkozy yakatiwe imyaka 3 harimo umwe afungirwa iwe mu rugo ntabwo ari muri gereza azaba yambaye igikomo cyerekana aho ari.Gusa yajuriye buriya araba ahumekaho gato.Afite izindi manza buriya ngo arashaka gusimbura Tony Blair kwa Kagame batabonanye.

Leave a Reply