France: Umunyamakuru Natacha Polony yagizwe umwere n’urukiko ku cyaha yashinjwaga cyo gupfobya jenoside yo mu Rwanda!

Umunyamakuru Natacha Polony

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 Gicurasi 2022, urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwagize umwere umunyamakuru Natacha Polony ku cyaha yashinjwaga cyo « gupfobya jenoside  yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994 ». Uwo munyamakuru akaba yararezwe icyo cyaha n’ishyirahamwe rya « Ibuka » rikorera mu Bufaransa rifatanyije n’andi mashyirahamwe akorera inyungu z’ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR aba mu Bufaransa.

Icyi cyemezo cyo kugira uyu munyamakuru umwere , kikaba kiragaragaza ubutumwa bukomeye urukiko rugeneye abashakashatsi  n’impuguke z’amateka, ko bashobora gukora ubushashatsi bwabo kuri jenoside yabaye mu Rwanda kandi bakagaragaza ibitekerezo byabo kuriyo mu bwisanzure bwuzuye batikanga kugezwa mu nkiko bashijwa icyaha cyo gupfobya « jenoside yakorewe Abatutsi« ;  nk’uko byemezwa n’umuyobozi wikinyamakuru cya « Marianne ».

Kuva mu mwaka w’2017, Leta y’Ubufaransa yashyizeho itegeko rijyanye n’itangazamakuru; iryo tegeko rikaba rihana umuntu wese uhakana cyangwa upfobya ku buryo bugaragara jenoside zose zemewe n’igihugu cy’Ubufaransa nk’uko bikorwa kuri jenoside yakorewe Abayahudi. Iryo tegeko akaba ariryo « Ibuka yo mu Bufaransa » n’imiryango bikorana nayo  yishingikirije mu kurega umunyamakuru Natacha Polony  icyaha cyo gupfobya jenoside yabaye mu Rwanda.

Hagati ya Habyarimana Juvénal na Paul Kagame , umugome kurusha undi ni uwuhe?

Ku italiki ya 18/03/2018, umunyamakuru Natacha Polony ari kuri « France Inter » yagize icyo avuga kuri jenoside yabaye mu Rwanda, yagize ati :  » Mubyukuri birababaje, muri kiriya gihe (1994) biragaragara neza ko ari abagome (salauds) bari bahanganye n’abandi bagome (…) Muri buriya bwicanyi ntabwo dushobora kuvuga ko uruhande rumwe rwari rugizwe n’Abatagatifu n’aho urundi ruhande rugizwe n’abagome gusa »! Aya magambo yavuzwe na Natacha Polony niyo yateye uburakari « Ibuka yo mu Bufaransa »itanga ikirego mu rukiko ko uwo munyamakuru yapfobeje jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gusuzuma icyo kirego, urukiko rwasanze nta hantu na hamwe umunyamakuru « Natacha Polony yigeze ahakana cyangwa ngo apfobye jenoside yo mu Rwanda. Urukiko rwasanze amagambo uwo munyamakuru yavuze yarahawe ibisobanuro bitaribyo. Mu gihe cy’urubanza, umunyamakuru Natacha yasobanuye ko ijambo « salauds » (abagome) yarikoresheje ashakaga kuvuga abayobozi babi no kuvuga ku bwicanyi bwakozwe na FPR mbere ya jenoside, ikabukora igihe yabaga ndetse ikabukomeza nyuma yaho, ko iryo jambo (salauds) atarikoresheje  ashakaga kuvuga abaturage bicwaga.

Nyuma yo kugirwa umwere, Umunyamakuru Natacha Polony yashyize ahagaragara itangazo  rigaragaza ko yishimiye icyemezo cy’urukiko cyo kumugira umwere, muri iryo tangazo yagize ati: « Birashimishije ko noneho dufite uburenganzira bwo kuvuga ubwicanyi  abarwanyi ba FPR bakoze mbere ya jenoside, bakabukora no mu gihe iyo jenoside yabaga ndetse bakabukomeza na nyuma yaho kandi ibyo ntibyitwe guhakana cyangwa gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi (…) Urubuga rwo gusesengura amateka ya jenoside y’Abanyarwanda rugomba guharirwa Abashakashari, Abahanga mu mateka n’Abanyamakuru ntaterabwoba ryo gushorwa mu manza ribashyizweho ».

Leta ya FPR yabujije abahanga banyuranye mu gukora ubushakashatsi kuri jenoside yabaye mu Rwanda kuko mu itegeko Inkotanyi zishyiriyeho rihana jenoside , zashyizemo ingingo ivuga ko « umuntu wese uvugako Inkotanyi zishe Abanyarwanda aba apfobeje jenoside yakorewe Abatutsi! » Ikibazo gikomeye impuguke zikomeje kwibaza kuri jenoside y’Abatutsi ni uko FPR-Inkotanyi yiyita Abatutsi, nyuma ikaba yarafashe ubutegetsi itsinze  Abahutu; noneho ikibazo akaba ari ukwibaza « uburyo Abatutsi bakorerwaga jenoside na leta igizwe n’Abahutu ariko nyuma abo Batutsi bakaza gutsinda iyo leta yarimo ibakorera jenoside? None se ubwo Abatutsi bo ntibarwanaga?«  Ni gute Abatutsi barimo bakorerwa jenoside nyuma bakaza gutsinda intambara batarwanye? 

Biragaragara neza ko uru rubanza rwa Natacha ruzifashishwa no mu rubanza « Survie » yarezemo umushakashatsi Dr Charles Onana nawe ushinjwa ibyaba byo gupfobya jenoside kubera ibitabo yanditse kuriyo. FPR n’abambari bayo bagomba kumenya ko igitugu bashyizeho mu Rwanda no gushaka gucecekesha buri wese utunze agatoki ubwicanyi bwayo bitazashoboka ahubwo ikaba igomba kwitegura kunywa umuti ushaririye wo kubazwa ubwicanyi yakoze kandi ikomeje gukorera Abanyarwanda.

Veritasinfo