France : Umunyamakuru wa « RFI » Stanislas Ndayishimiye yitabye Imana.

Umunyamakuru Stanislas Ndayishimiye watuvuyemo

Inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Stanislas Ndayishimiye yatangajwe k’urubuga rwa radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa « RFI » yari abereye umukozi.

Bwana Stanislas Ndayishimiye ni Umurundi ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa. Yavutse mu mwaka w’1962 akaba yitabye Imana afite imyaka 59 y’amavuko. Stanislas Ndayishimiye atabarutse amaze imyaka 28 mu gihugu cy’Ubufaransa, kuko yageze muri icyo gihugu mu mwaka w’1993 agiye kongera ubumenyi mu itangazamakuru. Akigera mu Bufaransa, Perezida w’Uburundi Melchior Ndadaye wari umaze kugera ku butegetsi binyuze mu nzira ya demokarasi isesuye, yahise ahirikwa ku butegetsi ndetse aricwa.

Ihirikwa rya Perezida Milchior Ndadaye mu Burundi ryakurikiwe n’imvururu ndetse n’intambara ikomeye ; ibyo akaba aribyo byatumye Bwana Stanislas Ndayishimiye wari mu Bufaransa asaba ubuhungiro muri icyo gihugu. Stanislas Ndayishimiye yabonaga ko atazagaruka mu Burundi kubera iyo ntambara yari iri mu gihugu cye cy’amavuko. Nyuma yo guhabwa ubuhungiro, Stanislas Ndayishimiye yahawe n’ubwenegihugu bw’Ubufaransa. Mbere yo kujya mu Bufaransa (1993), Stanislas Ndayishimiye yabaye umunyamakuru wa radiyo y’igihugu cy’Uburundi ndetse aba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe gutangaza amakuru kuri iyo radiyo ndetse akaba yari ahagarariye (correspondant) « RFI » mu Burundi.

Akimara kurangiza amasomo ye mu ishami ry’itangazamakuru mu Bufaransa, yahawe akazi nk’umunyamakuru uhoraho wa radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa « RFI » cyane ko yari yiyemeje gukomereza ubuzima bwe mu gihugu cy’Ubufaransa. Mu mwaka w’2011 n’2014 yahagarariye radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa « RFI »  i Abidjan mu gihugu cya Côte d’Inoire. Mu gihe cy’ivanwa ku butegetsi rya perezida Laurent Gbagbo muri Côte d’Ivoire, Stanislas Ndayishimiye yari umunyamakuru muri icyo gihugu wa « RFI » mu ishami rijyanye n’amakuru y’ubukungu.

Umunyamakuru Stanislas Ndayishimiye yitabye Imana yari afite gahunda yo gusubira mu Burundi kugirango yereke abana be babiri yabyaye igihugu cye cy’amavuko. Abanyamakuru ba « RFI » bakoranye nawe, bemeza ko Stanislas Ndayishimiye yari umunyamakuru ugira umurava mu kazi ke, akaba yari umuntu utuje, uvuga macye kandi uhora aseka.

Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze umuryango asize.

Veritasinfo.

4 Comments

  1. Ntawamenya amakaru ya wa mugabo witwa NZIRABATINYA Emmanuel
    Nzi ko yari umugabo w’umuhanga cyane kandi utarize .Binagaragazwa n’igitabo yanditse INGOMA Y’U RWANDA KU ISI : INDORERWAMO .Hari igihe havugwa ababuriwe Irengero ariko we ntanumwe umucisha .Aracyariho ,yarapfuye ,baramushimuse,bamujyana i Kami cg GAKO .Arihe?Uwamenya amakuru ye yayadusangiza.MURAKOZE

  2. KAGAME NAWE YIVUGIYE KO ATAKIRIHO

    Uyu munyamakuru Stanislas Ndayishimiye yakoze akazi ke neza kandi agiye nta mirambo y’abantu yishe yikoreye! Ikibazo ni Kagame wapfuye bakaba baratinye kubivuga kubera kugarika ingogo, ubu noneho agatsiko karimo kavuga ko Kagame yatabarutse ariko kakabikora muburyo bw’amayeri! Mu ikinamico ry’ikiganiro bavugamo ko uwitwa Kagame yagiranye n’ikinyamakuru cy’Al jazeera yagize ati:

    « Si ngombwa ko mba ndi ku butegetsi ngo mbone inyungu z’ibyo ndi kuvuga, bimwe mu byiza byarakozwe kandi ndabibona. Hari ibintu byinshi twizeye ko bizaba byiza kuri twe no ku gihugu. Byashoboka ko bimwe bizabaho ntagihari ariko Abanyarwanda bazabibona cyangwa bagire uruhare mu gutuma bibaho. […] Ni urugendo. Nk’uko nabivuzeho, bizaterwa n’icyo abaturage b’iki gihugu bashaka ».

    Ni mwisomere iyi nkuru ku buryo burambuye ku kinyamakuru cy’umuzindaro wa FPR aha:
    « https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisobanuro-cya-opozisiyo-kuri-perezida-kagame-n-umubano-we-na-museveni »

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.