Guinée- Bissau: Abasilikare batangiye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi buriho (Coup d’Etat)!

Indwara yo guhirika ubutegetsi muri Afurika muri iki gihe iki kwandura cyane kurusha « Covid-19 »!  Kuri uyu wa kabiri taliki ya 1/02/2022, inkuru y’ihirikwa ry’ubutegetsi bikozwe n’abasilikare mu gihugu cya Guinée- Bissau niyo iri kuvugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye! Ihirikwa ry’Ubutegetsi muri iki gihugu rije rikurikira ihirikwa ry’ubutegetsi mu gihugu Cya Mali, Guinée Conakry na Burukinafaso ryakozwe n’abasilikare!

Kuri uyu wa kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita, amasasu menshi yumvikanye mu gace karimo ingoro yarimo iberamo inama y’abaministre idasanzwe nk’uko byemezwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP. Abasilikare benshi bakaba bagose iyo ngoro isanzwe iberagamo inama ya guverinema y’icyo gihugu. Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba CEDEAO ukaba wamaganye icyo gikorwa cyo guhirika ubutegetsi muri Guinée -Bissau.

Hari urujijo rwinshi rwo kumenya aho umukuru w’igihugu cya Guinée -Bissau Bwana Embalo aherereye! Mu gihe Perezida Embalo na Ministre w’intebe Nuno Gomes Nabiam barimo bayobora inama y’abaministre, nibwo abasilikare bagose ingoro inama ya guverinema yariteraniyemo maze bumva urusaku rwinshi rw’amasasu rwavugiye imbere muri iyo ngoro! Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP bikaba byafashe amashusho y’imirwano y’abasilikare barimo barasana na bagenzi babo inyuma y’iyo ngoro.  Kugeza ubu ntiharamenyekana Abasilikare bayoboye icyo gikorwa cyo guhirika ubutegetsi muri Guinée – Bissau.

Source: TV5 Monde

100 Comments

Les commentaires sont fermés.