Imyigaragambyo i Paris mu Bufaransa yo kwamagana icyemezo cya Niger cyo kwirukana Abanyarwanda 8 boherejweyo na ONU

Inzirakarengane zirukanywe na Niger (uhereye hejuru ibumoso ugana iburyo): Protais Zigiranyirazo , Mugiraneza Prosper, Lt. Col Muvunyi Tharcisse et Maj. Nzuwonemeye François Xavier. Col. Alphonse Nteziryayo, Col. Nsengiyumva Anatole, Cap. Sagahutu Innocent, Ntagerura André

Abanyarwanda 8 bahoze muri leya y’u Rwanda mbere y’uko FPR -Inkotanyi ibohoza igihugu ku italiki ya 4 Nyakanga 1994, boherejwe mu gihugu cya Niger n’urwego rwa ONU rwasimbuye urukiko rwa TPIR rwari Arusha muri Tanzaniya. Abo Banyarwanda bakaba barimo 4 bagizwe abere na TPIR naho abandi 4 bakaba bararangije ibihano bahawe n’urwo rukiko. Mu gihe gito bamaze bageze muri Nige, leta y’icyo gihugu yashyize ahagaragara icyemezo yafashe cyo kubirukana ku butaka bwayo kubera impamvu z’Ububanyi n’amahanga (diplomatie).

Niger ikimara gushyira ahagaragara icyo cyemezo giteye isoni, Padiri Thomas Nahimana, Umuyobozi wa Guverinema y’u Rwanda iri  mu buhongiro yandikiye ibaruwa Umunyamabanga Mukuru wa ONU Bwana Antonio Guterres amusaba kwita ku kibazo cy’aba Banyarwanda 8 igihugu cya Niger kiri kwirukana. Padiri Nahimana yasabye ko amasezerano igihugu cya Nigere cyagiranye n’Umuryango w’Abibumbye yo kwakira bariya Banyarwanda yubahirizwa. Ntabwo P.Thomas Nahimana yagarukiye aho kuko kuri uyu wa Kane taliki ya 30/12/2021, yahise asaba ubuyobozi bw’umujyi wa Paris mu Bufaransa uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo imbere y’inzu ambasade igihugu cya Niger ikoreramo iri i Paris.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 31/12/2021, nk’uko icyemezo cy’ubuyobozi bw’umujyi wa Paris « Veritasinfo » yagejejweho kibivuga; ubuyobozi bw’umujyi wa Paris bwatanze icyemezo cyemerera Padiri Thomas Nahimana guhamagarira Abanyarwanda n’abandi bantu bose babyifuza gukora imyigaragambyo yasabye ko izaba kuwa kabiri taliki ya 4/01/2022 guhera saa saba kugera saa cyenda z’amanywa ; gusa ubuyobozi bw’umujyi wa Paris bwavuze ko iyo myigaragambyo itagomba kubera imbere y’inzu y’ambasade ya Niger ahubwo igomba kubera hafi yayo. Icyo cyemezo kiragira giti:

« Ingingo ya 1: Imyigaragambyo yatangajwe ku italiki ya 30/12/2021 na Bwana Thomas NAHIMANA afatanyije na Madame Marie-Goretti BYUKUSENGE igomba gukorwa kuwa Kabiri taliki ya 4/01/2022 guhera saa saba kugera saa cyenda ibujijwe gukorerwa imbere y’ambasade ya Repubulika ya Niger iri kuri nimero 154 ku muhanda wa  Longchamp mu mujjyi wa Paris 16ème. Gusa rero, iyo myigaragambyo yemerewe gukorerwa mu ihuriro ry’imihanda ibiri ariyo Jean Hugues na Longchamp (Paris 16ème). »

Amakuru menshi agera kuri « Veritasinfo » yemeza ko igihugu cya Niger cyafashe icyemezo cyo kwirukana ziriya nzirakarengane z’Abanyarwanda bitewe n’igitutu cyashyizweho na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron; ibyo bikaba byaratewe n’uko ubwo Paul Kagame alias David Ndahiro yakirwaga na Macron i Paris kuwa mbere taliki ya 20/12/2021, Macron yasabye Kagame kohereza ingabo z’Inkotanyi muri Niger kurwanya ibyihebe bikoje guteza umutekano mucye mu karere ka Sahel igihugu cya Niger giherereyemo, Kagame akaba yaremereye Macron kuzohereza abasilikare ba RDF muri icyo gihugu, ariko nawe asaba Macron ko asaba Niger kwirukana bariya Banyarwanda 8 Umuryango w’Abibumbye woherejeyo.

Kuba Abanyarwanda aho bari hirya no hino ku isi bakomeje guteshwa umutwe na leta ya FPR ariko nabo bakicecekera n’ikimwaro gikabije, ni ngombwa ko Abanyarwanda bitabira iriya myigaragambyo y’i Paris ari benshi bakereka amahanga ko atari insina ngufi. Ntabwo byumvikana uburyo Abanyarwanda bari imbere mu gihugu bakomeje kugirwa ibiragi n’abicanyi ba FPR ariko Abanyarwanda bafite ubwisanzure kandi bari mu bihugu bifite demokarasi nk’Ubufaransa nabo bahinduka ibiragi ntibashobore kugaragaza ibyaha n’ubugome FPR ikomeje gukorera Abanyarwanda!

Umwanya ni uyu, twese tuzahurire i Paris kuwa kabiri taliki ya 4/01/2022 duharanire uburenganzira bwacu. Kubera ibihe turimo byo kwirinda icyorezo cya Covid-19, buri wese azitwaze agapfukamunwa.

Veritasinfo.

4 Comments

  1. Ndagirango nibutse abantu Bose KO RURIYE ABANDI rutabibagiwe,
    Icyo buri wese agomba kumenya nuko bariya bavandimwe, byitwa KO bahawe ubutabera, ,ariko agatsiko karacyashaka ,byumwihariko ubundi butabera bukowze nakogatsiko, sizindi mpuhwe bafite, ntampyisi mwigeze mubona ibabarira umwana wintama.
    Muri makerero ,muhaguruke duharanire dushimangire ubutabera bwabo, Kuko bazahabwa ubutabera nyakuri natwe abanyarwanda, ntawundi muntu wundi sauf nous abanyarwanda
    Mugire impagarike

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.