Ingabo za Uganda UPDF n’iza Congo FARDC zongeye kugaba ibindi bitero bikomeye kuri ADF.

Muri iki cyumweru gishize ingabo za Uganda UPDF zifatanyije n’ingabo za Congo FARDC zatangaje ko zasenye ibindi birindiro bishya by’ibyihebe by’ADF biherereye mu karere ka kivu y’amajyaruguru na Ituri ndetse hafatwa n’intagondwa z’ADF 35.

Kuri iki cyumweru taliki ya 19/12/2021, Ingabo za Uganda UPDF n’iza Congo FARDC zashyize itangazo rigaragaza aho ibikorwa by’urugamba bigeze. Muri iryo tangazo, izo ngabo zombi zivuga ko nyuma yo gusana imihanda  mu turere imirwano iri kuberamo, hakurikiyeho ibikorwa byo kugaba ibitero ku ntagondwa za ADF kuko ingabo n’intwaro zazo zari zimaze kubona amayira zicamo. Habanje ibitero by’intwaro ziremereye byasenye ibirindiro by’umwanzi byari i Beni muri Kivu y’amajyaruguru, no mu ntara ya Ituri.

Muri i Beni, ingabo za Uganda n’iza Congo zagabye ibitero ku ntagondwa za ADF ziherereye mu majyaruguru ya pariki y’Ibirunga. Intwaro ziremereye zakoreshejwe muri ibyo bitero maze zirasa ku birindiro bya ADF biri ahitwa : Kambi Yajua, Tondoli na Kahinama. Naho muri Ituri, ibitero bikoreshweje intwaro ziremereye byagabwe ku birindiro by’intagondwa za ADF biherereye ahitwa : Madina ya 3, Bantonga, Kitumba na Mulangu. Ibitero ingabo za Uganda UPDF zagabye muri Ituri ku italiki ya 13,14, na 15 Ukuboza 2021, byatumye hafatwa intagondwa 35 za ADF, zikaba zarafatiwe mu karere ka Irumu nk’uko iryo tangazo ribivuga.

Itangazo ministeri y’ingazo za Uganda yashyize ku rubuga rwayo , ryemeza ko nyuma yo gusenya ibirindiro by’intagondwa bya ADF biri muri Congo, ingabo za Uganda zigiye kongera ibitero ku ntagondwa za ADF bakazikurikirana aho zihishe hose. Kuva ku italiki ya 30/11/2021, ingabo za Uganda zitangaza ko hamaze gusenywa ibirindiro 4 bikomeye by’ADF muri Congo ; abaturage 31 b’abakongomani bari barafashwe bugwate n’izo ntagondwa bakaba barashoboye kubohozwa naho intagondwa zirenga 75 zikaba zimaze gutabwa muri yombi. Ntabwo iryo tangaza rivuga umubare w’abantu bamaze guhitanwa n’ibyo bitero.

Iryo tangazo ry’ingabo za Uganda hamwe ni iza Congo, rirahamagarira abaturage b’abakongomani bari mu turere twa Kivu y’amajyaruguru na Ituri kwirinda kudafatanya n’umwanzi, ibyo bikaba byaragaragaye kuri umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze uyobora akarere ka Mbau watawe muri yombi kuko yafatiwe mu bikorwa byo gushyigikira intagondwa za ADF. Uko intagondwa za ADF zigenda zihunga niko zikora ibikorwa by’ubwicanyi ku baturage ku buryo muri iki cyumweru izo ntagondwa zishe abaturage 8.

Kuva mu mwaka w’1995 intagondwa z’ADF zagera mu karere k’uburasirazuba bwa Congo, zishinjwa ibikorwa byo kwica abaturage kurusha indi mitwe yose ibarizwa muri ako karere. Igihugu cya Uganda kandi gishinja izo ntagondwa kugaba ibitero by’ubwiyahuzi mu murwa mukuru wacyo wa Kampala nk’uko bitangazwa na radiyo mpuzamahanga y’Abanyamerika VOA mu ishami ryayo ry’igifaransa.

Veritasinfo.

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.