Ingabo z’igihugu cya Uganda zagabye igitero cya mbere ku mutwe w’ADF uri ku butaka bwa Congo

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 30/11/2021, umuvugizi w’ingabo z’igihugu cya Uganda yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zifatanyije n’ingabo za Congo FARDC zagabye igitero cya gisilikare ku birindiro by’umutwe w’ibyihebe bya ADF biri ku butaka bwa Congo. 

Umuvugizi w’ingabo za Uganda ntiyasobanuye agace ibyo bitero byabereyemo uretse ko yavuze ko ingabo za Uganda zakoresheje indege n’intwaro zirasa kure. Ibi bitero bije bikurikira amakuru yemeza ko perezida wa Congo Felix Tshisekedi yemereye igihugu cya Uganda kohereza ingabo zacyo ku butaka bwa Congo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru no muri Ituri.

Iki gitero cy’ingabo za Uganda muri Congo kibaye mu gihe umuvugizi wa leta ya Congo ari kumwe n’umuvugizi w’ingabo za Congo, bombi babwiye abanyamakuru ko nta ngabo za Uganda ziri ku butaka bwa Congo! Uku guhuzagurika kwa leta ya Congo kukaba kuri guterwa n’uko abakongomani bakomeye barimo Dr Denis Mukwege ndetse n’amashyirahamwe anyuranye yo muri icyo gihugu bamaganye icyemezo Tshisekedi yafashe cyo kwemerera ingabo za Uganda kwinjira ku butaka bwa Congo!

Uku kuvuga indindakubiri mu bayobozi ba Congo kukaba guteye impungenge kuko bigaragara neza ko abayobozi b’icyo gihugu bibereye i Kinshasa bakaba batazi ibibera mu burasirazuba bw’igihugu bayoboye!

Veritasinfo

54 Comments

  1. Ni murène umusaza alors ibya naniye monusco n’a frdc kuko bagambana n’a kagome mu byu kuri ADF ntibaho ni ibisambo kagome yohereje muri rdc kumwibira ubukungu bwa rdc icyatumye abategetsi ba rdc ni uko mu ngabo za rdc harimo ibyitso byinshi niyo mpamvu umudepite yasobanuye ko nta ngabo za Ouganda zinjiye i wabo bravo muzehe azi abo arwana nabi yabishemo ibihumbi n’abarenga kubitero byo ndege

  2. Ibi bigaragaza ko Ingabo za RDC zidashoboye kubahiriza inshingano zazo: protection des citoyens & leurs biens et sauvegarde la souveraineté nationale. Aka kanya bibagiwe intambara y’i Kisangani Ingabo za Uganda n’iz’Urwanda bahagira isibaniro abacongomani benshi bagapfa, bagasenyerwa amazi,…..

Les commentaires sont fermés.