Intambara iri muri Ukraine no muri RD Congo bishobora kuba nyirabayazana y’isenyuka rya ONU !

Kuki Amerika n'Uburayi barwanya Poutine ariko bagashyigikira Kagame kandi ariwe ukora amahano ku murusha?

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 20 Nzeri 2022, nibwo abakuru b’ibihugu birenga 150 bateraniye i «New York»  muri Amerika  mu nteko rusange  y’Umuryango w’Abibumbye ONU iterana buri mwaka batangiye gufata ijambo. Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Bwana Félix Tshisekedi na Perezida w’Ubufaransa Bwana Emmanuel Macron  bakaba bari mu bakuru b’ibihugu babimburiye abandi mu gufata ijambo muri iyo nteko ya ONU.

Ijambo rya Tshisekedi rikaba ryibanze ku ntambara iri mu gihugu cye RDC iterwa n’u Rwanda rushyigikira umutwe w’ibyihebe wa M23;  ONU ikaba yarananiwe kurwanya uwo mutwe kuko uyirusha imbaraga. Naho Macron ijambo rye rikaba ryibanze ku ntambara igihugu cy’Uburusiya cyashoje muri Ukraine. Izo ntambara ziri muri ibyo bihugu byombi zikaba zitavugwaho rumwe n’abakuru b’ibihugu bateraniye mu nteko rusange ya ONU ku buryo, iyo nama ishobora kuzasoza imirimo yayo umuryango w’Abibumbye ONU usenyutse burundu!!

Impamvu Paul Kagame atanga zituma ashyigikira umutwe w’ibyihebe wa M23 mu gushoza intambara mu gihugu cya RD Congo, zihuye n’impamvu Vladimir Poutine atanga zituma ashyigikira abarwanyi bo mu karere ka Donbass barwanya ubutegetsi bwa Ukraine. Itandukaniro rikomeye riri hagati ya Kagame na Poutine ni uko Paul Kagame ari inyeshyamba yashyigikiwe n’umuryango w’Abibumbye ONU igafata ubutegetsi mu Rwanda nyuma yo gukora igikorwa cy’iterabwoba cyo guhanura indege ya Habyarimana Juvénal na Cyprien Ntaryamira, icyo gikorwa akaba aricyo cyabaye imbarutse ya jenoside mu Rwanda.

Kagame ntiyagarukiye aho, ahubwo abishyigikiwemo na ONU yagabye igitero ku gihugu cya Zaïre, akuraho perezida Mobutu, nyuma aza no kwica Perezida Laurent Désiré Kabila. Kagame kandi yakoze ubwicanyi bwa jenoside ku mpunzi z’Abahutu zari muri Zaïre (RD Congo) ndetse yica n’Abakongomani benshi bageze kuri miliyoni 8 ! Muri iki gihe Kagame akomeje ubwicanyi bwe muri RD Congo mu izina rya M23. Ingabo z’umuryango w’abibumbye ONU zigera ku bihumbi 18 zikaba zivugako zidafite ubushobozi n’intwaro byo kurwanya M23 nk’uko byemezwa n’umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres!

Aho kurwanya ingabo za Kagame ziri muri Congo mu izina rya M23, Umunyamabanga mukuru wa ONU, asaba Perezida wa Congo Félix Tshisekedi kumvikana na Kagame ndetse na Museveni wa Uganda kugirango barebe uko bagabana ubutunzi bwa Congo! Hejuru y’ubwo bwicanyi n’ubushotoranyi bwa Kagame ku bihugu by’abaturanyi, Amerika n’Abanyaburayi bakomeje gushyira Kagame ku ibere ku buryo muri iki gihe ariwe uyobora umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza (CHOGM) ndetse n’ibivuga igifaransa OIF ! Ese ko Vladimir Poutine wagiye ku butegetsi binyuze mu nzira ya demokarasi, akaba atarica nibura miliyoni imwe y’abantu, akaba atarakora jenoside n’imwe, akaba nta mu perezida n’umwe arica… kuki Abanyaburayi na ONU bamurwanya, bakamugira igicibwa ariko bakarengera  umwicanyi ruharwa Paul Kagame?

Mu ijambo yagejeje ku bari mu nteko y’umuryango w’Abibumbye, Perezida wa RD Congo, Félix Tshisekedi ntako atagize yerekana ibimenyetso bigaragaza uburyo ingabo z’u Rwanda RDF arizo ziri ku butaka bwa Congo, akaba yasabye inkunga umuryango w’Abibumbye mu kwirukana ibyihebe bya M23 n’ababitera inkunga bari ku  butaka bwa RD Congo ariko Amerika n’Uburayi bikaba byamwimye amatwi ! Nyamara , mu ijambo perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yavugiye mu nteko y’umuryango w’Abibumbye yikomye cyane perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine ndetse avuga ko Amerika n’Uburayi byiteguye gufasha igihugu cya Ukraine muri byose kugirango gitsinde Uburusiya mu ntambara ibahuje, nta jambo na rimwe Macron yigeze avuga ku ntambara iri muri RD Congo kandi aricyo gihugu cya mbere gifite abaturage benshi bavuga igifaransa !

Perezida w’Amerika (USA) Bwana Joe Biden nawe mu ijambo yagejeje ku bari mu nteko rusange y’umuryango w’Abibumbye ntabwo yoroheye na gato perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine! Perezida w’Amerika yavuze ko Poutine ari gutera isi yose ubwoba avugako azakoresha intwaro za kirimbuzi mu ntambara ari kurwana na Ukraine ; Biden akaba avuga ko nta muntu numwe ushobora gutsinda intambara akoresheje intwaro za kirimbuzi ! Biden wari utezwe amatwi nka perezida w’isi yose , yavuze ko imiyoborere y’umuryango w’abibumbye ONU igomba guhinduka kugirango umugabane w’Afurika nawo uhabwe intebe ihoraho muri uwo muryango ; abadiplomate bo muri Amerika bakaba bavugako Amerika n’Ubufaransa birimo bitegura umugambi wo kwirukana Uburusiya mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi!

Biden yarangije ijambo rye atavuze na gato intambara iri muri RD Congo ! Intambara iri mu gihugu cya  RD Congo kimwe n’iri kubera muri Ukraine zakuruye amarangamutima akomeye ku bakuru b’ibihugu bari mu nteko rusange y’umuryango w’Abibumbye ya Loni ! Bamwe mu bakuru b’ibihugu bagizwe ahanini n’abakomoka muri Afurika, Aziya n’Amerika y’epfo bagira bati : «Poutine yakoze amakosa arenga ku mahame y’umuryango w’Abibumbye avogera ubusugire bw’ikindi gihugu ; ariko se Abanyamerika n’abanyaburayi bamufatiye ibihano ndetse bagaha intwaro igihugu cya Ukraine ngo kirwaneho ; kuki abo Banyamerika n’abo Banyaburayi badahana u Rwanda ruvogera ubusugire bw’igihugu cya RD Congo ahubwo bakarushyigikira mubyo rukora byose ? Iryo vangura se naryo rikurikije amahame ya Loni? »

Bitewe n’ubu buryarya buranga Abanyamerika n’Abanyaburayi mu kibazo cy’intambara yo muri Ukraine na RD Congo, ibihugu byo ku isi byacitsemo ibice bibiri bigaragara. Igice kimwe gishyigikiye Amerika n’Abanyaburayi mu kurwanya Poutine; icyo gice kikaba kigizwe ahanini n’ibihugu 40 biherereye ku mugabane w’Uburayi n’Amerika ya ruguru , ikindi gice kigizwe n’Uburusiya, Ubushinwa, Ubuhinde, Irani,Biyeralusi  na Koreya ya Ruguru kikaba gishyigikiye Uburusiya mu kurwanya uburyarya n’agasuzuguro k’ibihugu by’Uburayi n’Amerika! Ibi bice  byombi byibitseho intwaro za kirimbuzi kandi biremezako byiteguye kuzikoresha kugirango bitsinde ikindi gice!

Umuryango w’Abibumbye ONU umeze nk ‘uwa bohejwe n’igice kiyobowe n’Amerika, ibyo bigatuma ikindi gice kiri inyuma y’Uburusiya nacyo gisuzugura ibyemezo bifatwa n’umuryango w’Abibumbye ! Mbere y’uko intambara ya kabiri y’isi yose itangira, umugabo wari uyoboye igihugu cy’Ubudage Adolph Hitler yasuzuguye ibyemezo byafatwaga n’umuryango wari ubumbiye hamwe ibihugu witwaga SDN (Société Des Nations), ibyo bikaba byarabyaye intambara ya kabiri y’isi yose, n’ubu rero abantu barimo bikanga intambara ya 3 y’isi yose bitewe n’amacakubiri ari mu muryango w’Abibumbye ONU !Ese iyi ntambara ya 3 y’isi yose izashyirwa ku gatwe kande ? Uruhande ruzayitsindwa nirwo ruzagerekwaho kuba nyirabayazana wayo !

Ni ukubikurikiranira hafi.

Veritasinfo.