Intambara mu Burayi : Ese koko nyuma ya Ukraine, Uburusiya bwiteguye gutera Suwede na Finilande?

Umuvugizi w'ibiro bya Perezida w'Uburusiya Dmitry Peskov yaburiye ku kwaguka kwa OTAN, avuga ko bitafasha ituze ry'Uburayi

[Ndlr : Itegeko rya 10 ry’Imana rigira riti « Ntuzifuze umugore w’undi ». Tugendeye kuri iri tegeko ry’Imana ryo « Kwifuza », igihugu cy’Uburusiya nacyo cyashyizeho itegeko rijya gusa n’iryo ku gihugu cyose «Cyifuje » kuba umunyamuryango wa OTAN/NATO ! Kuva taliki ya 24 Gashyantare 2022, ubwo igihugu cy’Uburusiya cyatangiraga intambara ku gihugu cya Ukraine bitewe n’uko icyo gihugu cyifuje kuba umunyamuryango wa OTAN/NATO, ibihugu byo mu Burayi bitari muri uwo muryango, byatangiye gusaba kuwinjiramo kubera kugira ubwoba bwo guterwa n’Uburusiya ! Leta  y’igihugu cya Suwedi na Finilande zasabye kwinjira muri OTAN/NATO, Uburusiya bukaba bwarahise buha gasopo izo leta  buzimenyeshako nazo bushobora kuzigabaho ibitero bya gisilikare kubera icyo cyifuzo cyabyo; abaturage bibyo bihugu bafite ubwoba ndetse abinkwakuzi muribo batangiye guhunga ! Iyi nkuru ya BBC Gahuzamiryango iraca amarenga ko intambara ya Ukraine ishobora gusatira ibindi bihugu by’Uburayi!]

Uburusiya bwaburiye Finland (Finlande) na Sweden (Suède) kwirinda kujya mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO), buvuga ko ibyo bitazana ituze i Burayi. Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya (Kremlin) Dmitry Peskov yabwiye abanyamakuru ko uwo «muryango [wa NATO]ukiri igikoresho kigamije guhangana ».  Ibi bibaye mu gihe abategetsi ba gisirikare bo muri Amerika bavuze ko igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine cyabaye «ikosa rikomeye mu rwego rw’igenamigambi », ibi bikaba bishobora gutuma OTAN yagurwa (kwaguka), [hakajyamo ibindi bihugu].

Abategetsi bo muri Amerika biteze ko ibi bihugu bituranyi byo mu Burayi bw’amajyaruguru (Suède na Finland) bisaba kwinjira muri uyu muryango, bishobora gusaba kuwinjiramo  bitarenze mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka. Byibazwa ko Amerika ishyigikiye iyo gahunda, bityo uyu muryango waguka ukagira ibihugu by’ibinyamuryango 32. Mu cyumweru gishize, abategetsi bo mu biro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika bavuze ko habayeho ibiganiro hagati y’abategetsi ba OTAN na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibyo bihugu mu murwa mukuru Helsinki wa Finland no mu murwa mukuru Stockholm wa Sweden.

Mbere yuko bugaba igitero kuri Ukraine, Uburusiya bwari bwasabye ko uwo muryango wemera guhagarika kwaguka kwawo uko ari ko kose ko mu gihe kiri imbere, ariko intambara yatumye izindi ngabo za OTAN zigabwa mu gice cy’uburasirazuba bw’Uburayi, ndetse habaho no kwiyongera kw’abaturage bashyigikiye ko Finland na Sweden biba ibinyamuryango.

Suwede na Finilande bivuga iki?

Umujyi wa Marioupol wa Ukraine washwenywe wose n’ingabo z’Uburusiya

Muri iki cyumweru, abadepite bo muri Finland biteze kwakira raporo ku mutekano yakozwe n’abakuriye ubutasi bw’iki gihugu. Ndetse Minisitiri w’intebe wa Finland Sanna Marin yavuze ko yiteze ko guverinoma ye «izasoza kujya impaka mbere yo hagati muri iri Cyi [impeshyi] » ku kuba iki gihugu cyasaba kujya muri OTAN. Finland isangiye n’Uburusiya umupaka wa kilometero 1340, kandi yahangayikishijwe no guterwa kwa Ukraine.

N’ishyaka riri ku butegetsi muri Sweden rya Social Democratic Party, ubusanzwe ryagiye rirangwa no kurwanya kujya muri OTAN, ryavuze ko ririmo guhindura ibitekerezo byaryo kubera igitero cy’Uburusiya ku muturanyi w’iki gihugu. Umunyamabanga w’iri shyaka Tobias Baudin yabwiye ibitangazamakuru byo muri Sweden ko kongera gusuzuma ibijyanye no kujya muri OTAN bikwiye kuba byarangiye mu mezi macyeya ari imbere. Mu itangazo iri shyaka ryasohoye ku wa mbere, rigira riti: « igihe Uburusiya bwateraga Ukraine, ishingiro ry’aho Sweden ihagaze ku mutekano ryarahindutse ».

Ariko Uburusiya bwasobanuye ko budashaka ukwaguka uko ari ko kose k’uyu muryango. Bwana Peskov yaburiye ko OTAN « si bwa bwoko bw’umuryango utuma habaho amahoro n’ituze, kandi kwaguka kundi kwawo ntikuzazana umutekano w’inyongera ku mugabane w’Uburayi ». Mu cyumweru gishize, Bwana Peskov yavuze ko Uburusiya buzagomba «gushyira ibintu ku munzani bundi bushya » bugafata ingamba zabwo bwite, mu gihe Sweden na Finland byaba byinjiye muri OTAN. No mu kwezi kwa kabiri, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya Maria Zakharova yaburiye ko hazabaho « ingaruka za gisirikare na politiki », mu gihe ibyo bihugu byaba bibaye ibinyamuryango bya OTAN.

OTAN yashinzwe mu mwaka wa 1949 mu rwego rwo guhangana n’inkeke yo kwaguka kw’icyari Ubumwe bw’Abasoviyeti, nubwo kuva aho urukuta rwa Berlin rusenyewe mu 1989 ibihugu bimwe byahoze muri ubwo Bumwe bw’amatwara ya gikomunisiti byo mu Burayi bw’uburasirazuba, byinjiye muri uyu muryango. Ibihugu binyamuryango byemera gutabarana hagati yabyo mu gihe haba habayeho igitero cya gisirikare ku gihugu kiri muri OTAN.  Nubwo hari uko gushyirwaho ibikangisho, Sweden na Finland byakomeje gahunda y’ubusabe bwo kujya muri OTAN ndetse byongera ingengo y’imari bikoresha mu gisirikare.

Ku wa mbere, abategetsi ba gisirikare muri Finland batangaje gahunda nshya yo gutanga miliyoni 14 z’ama-euro (miliyari 15 mu mafaranga y’u Rwanda) yo kugurira igisirikare cy’iki gihugu indege nto z’intambara zigenda nta mupilote uzirimo, izi zizwi nka « drones ». No mu kwezi gushize kwa gatatu, abategetsi bo muri Sweden bavuze ko bazongera amafaranga akoreshwa mu rwego rwa gisirikare, bakayongeraho miliyari eshatu z’ama-krona akoreshwa muri icyo gihugu (angana na miliyari 328 mu mafaranga y’u Rwanda), muri uyu mwaka wa 2022.

Kanda aha usome umwimerere w’iyi nkuru kuri « BBC Gahuza »