Israyeli-Rwanda: Indi nshuti ya Paul Kagame iragiye

Kuri iki cyumweru taliki ya 13/06/2021 nibwo inteko ishingamategeko y’igihugu cya Israyeli yafashe icyemezo cyemera ishyirwaho rya leta nshya muri icyo gihugu. Bwana Benjamin  Netanyahu wari umaze imyaka 12 ari ministre w’intebe wa Israyeli akaba yarasezerewe agasimburwa na Bwana Naftali Bennet wo mu ishyaka ry’abahezanguni!

Bwana Benjamin Netanyahu avuye ku butegetsi mu bihe bibi cyane kuko ategerejwe n’inkiko kugirango zimuburanishe ku byaha aregwa bya ruswa! Nyetanyahu akaba yari inshuti magara ya Paul Kagame kuko bafatanyaga mu bucuruzi bw’impunzi z’Abanyafurika zasabaga ubuhungiro muri Israyeli, Kagame akaba yaremeye kwakira izo mpunzi zo muri Israyeli mu Rwanda ku bwumvikane yagiranye na Netanyahu. Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yo muri Israyeli yamaganye ubwo bucuruzi bw’impunzi cyane ko n’impunzi zari zimaze kugera mu Rwanda zahise zoherezwa mu bindi bihugu, inkotanyi zimaze kuzicuza udufaranga zari zifite!

Si ibyo gusa kuko Nyetanyahu na Paul Kagame bari bafatanyije mu kibazo cyo gusahura umutungo kamere wa RD Congo no gukurura akajagari muri icyo gihugu. Nyetanyahu niwe wahaga Paul Kagame intwaro yanyanyagizaga mu mitwe inyuranye ihungabanya umutekano muri Congo, amabuye y’agaciro menshi Kagame asahura muri Congo akaba yoherezwaga muri Israyeli mu ibanga Kagame na Netanyahu baziranyeho,  kandi mu byaha Nyetanyahu ashinjwa harimo n’icyo kibazo cyo gukorana na Paul Kagame mu busahuzi bw’amabuye y’agaciro ya Congo!

                          Naftali Bennett, ministre w’intebe mushya wa Israyeli

Nyuma ya Bill Clinton, Tony Blair, Nicolas Sarkozy,  bari inshuti magara za Paul Kagame bakava ku butegetsi bashinjwa ibyaha binyuranye, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kunyuraho ibitekerezo byerekana ko Paul Kagame atera umwaku umuntu wese ubaye inshuti ye! Benjamin Nyetanyahu nawe uwo mwakuru wa Kagame ukaba umugezeho, umwaka utaha w’2022 , abantu benshi bategereje ko  Emmanuel Macron uyobora igihugu cy’Ubufaransa azashobora gusimbuka uyu mwaku wa Paul Kagame maze akongera gutorerwa indi manda y’imyaka 5!

Nubwo hari abantu batemera ko umwaku ubaho, ariko Abanyarwanda ndetse no mu mico imwe nimwe y’amahanga , yemera ko « umwaku cyangwa umukoshi « bibaho. « Birabe ibyuya ntibibe amaraso » kuri Emmanuel Macron mu matora y’umwaka utaha!!

Veritasinfo

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.