Kenya na Congo Brazza byasimbuye Uburundi na Uganda mu nama y’i Goma!

perezida Yoweri Museveni (Uganda) Joao Lourenco (Angola), Paul Kagame (Rwanda) na Antoine Felix Tshisekedi (RDC), mu nama yo kuwa 21/02/2020 i Gatuna (Rwanda).

Radiyo “Okapi” ikorana n’amashami y’umuryango w’abibumbye ONU akorera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko  muri iyi week-end hateganyijwe inama izahuza abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari aribo : Yoweri Museveni  wa Uganda, Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’Uburundi, João Lourenço w’Angola na Felix Antoine Tshisekedi wa RD Congo. Iyo nama y’abo bakuru b’ibihugu ikaba iteganyijwe kuba ejo ku cyumweru taliki ya 13/09/2020, ikazabera muri hoteli  yitwa Serena iherereye mu mujyi wa Goma. Ese iyo nama izaba koko cyangwa izahera mu byifuzo gusa?

Kugeza ubu ntabwo leta ya Congo yari yemeza mu byukuri ko iriya nama igomba kuba kuri iki cyumweru; amakuru atangwa n’aba diplomate bo muri z’ambasade z’ibihugu bikomeye ziri mu karere k’ibiyaga bigari yemeza ko iyo nama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yifujwe n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kugirango isuzume ikibazo cy’umutekano mucye ukomeje kurangwa muri ako karere bitewe n’ubwumvikane bucye buri hagati ya Paul Kagame uyoboye u Rwanda na perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kimwe n’ubwumvikane buke buri hagati ya Paul Kagame n’ubuyobozi bushya bwa leta y’Uburundi! Abo ba diplomate bakaba bemeza ko Paul Kagame yashyizweho igitutu gikomeye cyane na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugirango yitabire iyo nama yateguwe na Tshisekedi ifite inshingano zo kunga abo bakuru b’ibihugu uko ari 3!

Abo ba diplomate bemeza ko abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bagaragarije ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko inama zihuza abo bakuru b’ibihugu bo mu karere k’ibiyaga bigari ntacyo zishobora kugeraho, bakaba baragaragarije icyo gihugu k’igihangange ku isi ko amahoro ashobora kugaruka mu karere k’ibiyaga bigari mu gihe Paul Kagame na FPR -Inkotanyi baba batakiyobora u Rwanda! Ibyo bitekerezo by’abo bakuru b’ibihugu bikaba byarateye impungenge Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyane ko imyitwarire ya Kagame mu karere k’ibiyaga bigari yanduza isura ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse ikaba ibona inyungu zayo muri ako karere zishobora kubangamirwa n’ayo makimbirane ari hagati ya Kagame n’abayobozi b’ibihugu by’abaturanyi.

Iyi nama rero yifuzwa n’Amerika (USA) ishobora kutazigera iba, urugero ni uko igihugu cy’Uburundi cyahise gitangaza ko kitazitabira iyo nama iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru. Amakuru “Veritasinfo” ikensha urubuga rwa BBC Gahuzamiryango yemeza ko ku italiki ya 8/09/2020 ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Uburundi yandikiye ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Congo ibaruwa imenyesha ko umukuru w’igihugu cy’Uburundi atazitabira inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari iteganyijwe kubera i Goma mu minsi iri imbere bitewe n’uko abayobozi b’Uburundi bafite akazi kenshi muri iyi minsi. Muri iyo baruwa, Uburundi buvuga ko ikihutirwa kuribo ari uko habaho inama yihutirwa igomba guhuza abaministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi kugirango bashakire hamwe umuti ibibazo bikomeye by’umutekano muke urangwa ku mupaka ibyo bihugu byombi bisangiye.

Nubwo bitavugwa ku mugaragaro, Uburundi bufite amakenga y’umutekano w’umukuru w’igihugu cyabo mu nama yamuhuza na Paul Kagame, cyane ko bizwi neza ko igice cy’Uburasirazuba bwa Congo kigaruriwe n’inkotanyi za Kagame; ibyo bikaba byiyongera ku mateka mabi y’izo nama zihuza abakuru b’ibihugu by’akarere zagiye zicurirwamo imigambi yo guhitana abakuru b’igihugu cy’Uburundi!  Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu by’akarere i Dar’es salaam muri Tanzaniya yarangiye perezida w’Uburundi Cyprien Ntaryamira yishwe taliki ya 06/04/1994 ubwo indege yarimo yaraswaga na FPR yitegura kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe. Nabwo mu nama yahuje abakuru b’ibihugu b’akarere muri Tanzaniya mu mwaka w’2015 yaranzwe n’ihirikwa ry’ubutegetsi i Burundi ryaje kuburizwamo, icyo gihe perezida Petero Nkurunziza akaba yari yitabiriye iyo nama yo muri Tanzaniya! Ni iki cyakwemeza ko inama y’i Goma nayo itaba irimo imitego nk’iyaranze izayibanjirije?

Amakuru atangwa na bamwe mubayobozi bakuru ba Uganda batashatse kwivuga amazina, yemeza ko Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni nawe atazitabira inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari iteganyijwe kubera i Goma! Museveni nawe asanga i Goma hagenzurwa n’ingabo za Kagame kandi kugerayo bikaba bisaba kunyura mu kirere cy’u Rwanda bityo akaba atizeye umutekano we, igihugu cya Uganda kikaba kifuza ko iyo nama y’i Goma yakwimurwa mu mujyi wa Lubumbashi! Kubera uku kwishishanya guterwa na Paul Kagame utuma abakuru b’ibihugu baturanye nawe badashobora guhurira mu nama imwe, biroroshye gufata umwanzuro w’uko iyi nama y’i Goma yahuriramo abakuru b’ibihugu by’u Rwanda , Uburundi na Uganda izahera mu nzozi! Televiziyo”AfroInfo 24” yo ivuga ko iyo nama y’abakuru b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari yasimbujwe indi nama izahuza abakuru b’ibihugu by’ u Rwanda, Uburundi, RD Congo, Kenya , Angola na Congo Brazzaville. Uganda n’Uburundi bikaba bitarimo , iyo nama nshya ikazasuzuma ibibazo bijyanye n’iterambere ry’akarere!

Ese Amerika (USA) izabyifatamo ite yo yifuza  kunga Kagame n’abaturanyi? Izakomeza kwamamaza no gushyigikira Paul Kagame ukomeje gufatwa n’ibihugu by’akarere nk’icyorezo?

Iminsi iri imbere niyo izaduha igisubizo.

Veritasinfo

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Justice
13 September 2020 18 h 41 min

que H E Paul Kame soit un leader d Afrique , les petit presidents des grand lac ont la jalousie et peur de lui parcequ il très intelligent .