Leta ya FPR ntigomba guhabwa icyicaro muri ONU kuko itemera ko uwo muryango wahaye u Rwanda Ubwigenge! (Faustin TWAGIRAMUNGU)

Taliki 01 Nyakanga 1962 -Taliki 01 Nyakanga 2022, imyaka 60 irashize igihugu cyacu kibonye ubwigenge. Ni ukuvuga ko hashize imyaka 60 u Rwanda rusohotse mu gihe cyogutegekwa n’abanyamahanga ahubwo rukayoborwa n’abanyarwanda. Byumvikane neza ko kuva habaye inama yabereye i Berlin mu Budage hagati y‘umwaka wa 1884 na 1885, yo kugabana Afrika bikozwe n’ibihugu by’Iburayi, u Rwanda rwigaruriwe n’abadage baje kuzasimburwa n’Ababirigi mu 1919, nyuma yaho abadage batsindiwe intambara ya mbere y’isi yose, bityo umuryango mpuzamahanga wa SDN uha Ububirigi u Rwanda nkindagizo. Muri icyo gihe amategeko yose yashyirwagaho n’ababirigi , bakaba aribo bashyiraho n’abayobozi; urugero ni uburyo bavanyeho umwami YUHI MUSINGA bakamuca mu Rwanda bakamusimbuza umuhunguwe MUTARA RUDAHIGWA, ishyano nk’iri rikaba ryari ritarakabaho mu mateka y’u Rwanda.

Mu mwaka w’1962, u Rwanda rwabonye Ubwigenge, igihugu kiba kivuye mu bukoloni no kuba indagizo y’Ububiligi ; igihugu gisubira kuyoborwa n’abanyarwanda ,ibendera ry’Ububiligi rirururutswa hazamurwa ibendera ry’u Rwanda, haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu. Ndetse yewe hashyirwaho n’ibindi birango by’igihugu. Muri make yabaye intambwe ikomeye yokongera kubona u Rwanda rwongeye kuyoborwa n’abana barwo. Bityo u Rwanda ruhabwa intebe n’ijambo mumuryango w’Abibumbye ONU ndetse ibendera ry’u Rwanda rizamurwa i New York ku kicaro cy’uyu muryango.

Uruzinduka rwa perezida Grégoire kayibanda muri Amerika (USA) u Rwanda rumaze kubona ubwigennge

Aya ni amateka adashobora gusibangana cyangwa ngo ahindurwe n’uwo ariwe wese.

Bitewe n’amateka yihariye y’igihugu cyacu, aho ingoma ya Cyami-Nyiginya yayoboye u Rwanda igihe kirekire yari yaratsikamiye igice kimwe cy’Abanyarwanda (Rubanda rugufi), ibi byatumye mu gihe cyo gushaka ubwigenge Abanyarwanda baharanirako n’ingoma ya Cyami_Nyiginya yatsikamiraga bamwe mu Banyarwanda nayo ikurwaho. Bikaba byarakozwe bwambere taliki ya 28 Mutarama 1961 i Gitarama mu nama y’amashyaka yose yari mu Rwanda icyo gihe uretse UNAR yari ishyaka ry’umwami, niyo itaritabiriye iyo nama.

Muri iyo nama y’i GITARAMA hemejweko Ubwami bukuweho hagiyeho Repubulika. Cyakora umwami Kigeli_Ndahindurwa yarabyanze atanga ikirego muri ONU bityo asabako haba itora rya Kamarampaka, bityo Abanyarwanda bagahitamo niba bashaka ubwami n’umwami Kigeli Ndahindurwa cyangwa niba bashaka Repubulika: yewe, anasabako n’abagore bazatora kuko muri icyo gihe batari bemerewe gutora. ONU yemeye ibyo Kigeli yasabaga byose maze itegura amatora yahagarikiwe n’intumwa za ONU mu gihugu cyose ndetse n’intumwa z’amashyaka yose kuri buri biro by’itora. Amatora yarabaye,akorwa mu mucyo arangira Abanyarwanda bemeje ku bwinshi ko bashaka Repubulika.

Kuva icyo gihe benshi mu bari bashyigikiye umwami batangiye guhunga kuko batari banyuzwe n’amahitamo y’abaturage. Basanga umwami wari hanze kuva taliki ya 30 Kamena 1960 ndetse n’abandi Banyarwanda bacye bari barahunze imvururu zabaye muw’1959 zitewe no gushyamirana byabaye hagati y’ingabo z’umwami n’abari bashyigikiye umwami ndetse n’abashakaga ko u Rwanda ruba Repubulika.

Aya mateka nyagarutseho bitewe n’inyandiko yasohotse taliki ya 01 Nyakanga 2022 igatambutswa mu kinyamakuru kitwa «The_newtimes» kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda, aho bamwe mu bambari ba FPR bihandagaza ntasoni bakavugako u Rwanda rutagomba kwizihiza « Ubwigenge » twabonye taliki ya 01/07/1962 ahubwo ko hagomba kwizihizwa umunsi wa «taliki ya 04/07/1994 », umunsi FPR yafatiyeho ubutegetsi. Ko « Ubwigenge » bwo muri 1962 ntagaciro bufite, n’ibindi biteye isoni n’ikimwaro ku gihugu cyacu, cyane iyo bivugwa n’abitwa abayobozi. Ibi bintu byogupfobya no gutesha agaciro amateka y’igihugu cyacu, FPR yabihinduye umuco, ariko bikaba bigeze aho bitakwihanganirwa kubera impamvu zikurikira:

1.FPR na Président Kagame bahora baririmba ko u Rwanda rwabayeho aho barufatiye bagatangira kurutegekesha igitugu. Ndabasaba ko bakwerura bakajya mu « Muryango w’Abibumbye » bakavugako taliki ya 01/07/1962 nta « Bwigenge » u Rwanda rwabonye, bagasaba ko iyo taliki ihindurwa niba bumvako ariko bimeze koko. Bityo, bigakuraho urujijo aho kuza kubeshya abana bacu ko u Rwanda rutabonye « Ubwigenge » mu w’ 1962, koko ntasoni! Nyamara abo babivuga, bagira batya bagasubira i « New York » kwicara muri ONU mu ntebe Abanyarwanda bahawe, kuva taliki 01/07/1962 bakimara kubona Ubwigenge.

Kagame yumva nta soni afite iyo afata ijambo muri ONU kandi atemera ko uwo muryango wahaye u Rwanda Ubwigenge?

2.Biteye isoni ndetse ni ikimwaro, ku gihugu cyacu, kubona abategetsi b’u Rwanda bitabira imihango y’ubwigenge bw’igihugu cyabaturanyi cy’Uburundi twaboneye « Ubwigenge » umunsi umwe ; aho kwizihiza uwo munsi mu Rwanda. Ahubwo bakajya gusembera mu baturanyi twagombye kuba twizihiriza uwo munsi igihe kimwe. Naboneraho kwibutsa Abanyarwanda ko aritwe twenyine muri Afrika tutizihiza umunsi w’ubwigenge mu gihugu cyacu. Mubyukuri ibi bikaba ari ikimwaro ku gihugu cyacu ; igihe abayobozi babeshyako tugomba guharanira kwihesha agaciro.

3.Abambari ba FPR barihandagaza bakavugako batizihiza italiki ya 01/07/1962 ngo kuko iyo taliki hari Abanyarwanda yasanze mu buhungiro. Nibyo koko iyi taliki hari Abanyarwanda yasanze mu buhungiro, abenshi muribo bitewe n’amahitamo yabo kuko banze kuba mu Rwanda rutagira umwami bahitamo kumukurikira, abandi bitewe n’imvururu zatangijwe n’ingabo z’umwami kuva mu kwezi kwa Nyakanga 1959 ubwo hicwaga benshi mubashakagako ubwami bwavaho: izo mvururu zikaza gukomera kuva mu kwezi k’Ugushyingo 1959 ubwo abashakaga ko ubwami buvaho bahisemo guhangana n’urugomo bari bamaze igihe bakorerwa, kandi koko ibi byaguyemo Abanyarwanda ku mpande zombi zari zishyamiranye, abandi barahunga ndetse aribwo igihugu cy’ububilrigi cyategekaga u Rwanda, icyo gihe cyashyizeho urukiko rwaciriye imanza abakoze ubwicanyi bose muri icyogihe.

Muri bo harimo uwitwa Benzinge_Bonifasi wahoze ari sous-chef. None se FPR yazasobanura uburyo yahisemo kwizihiza taliki 04/07 umunsi wabanjirijwe n’imfu z’Abanyarwanda barenga miliyoni n’ihunga ryabagera hafi kuri miliyoni 3, kubera imbarutso ya Major Kagame warumaze guteza imvururu, amaze kwica Perezida Habarimana? Ibi kandi bikaba byari bimaze hafi imyaka ine aho intambara ya FPR yahitanaga Abanyarwanda ndetse abandi bakaba bari buzuye mu nkambi zabakuwe mu byabo n’intambara. Nigute italiki nkiyo yasimbuzwa italiki y’ubwigenge bw’igihugu?!

Imbaga y’Abanyarwanda yahunze italiki ya 04/07/1994 Ubwo FPR na Kagame bari bamaze kubohoza u Rwanda

3.Ndasaba Président Kagame gufata ijambo ku mugaragaro agatangariza Abanyarwanda niba u Rwanda rwarabonye ubwigenge cyangwa niba rukiri indagizo y’Ubibirigi, yavugako rwabonye ubwigenge akemeza italiki byabereyeho, bityo ikigishwa mu mashuri, ndetse igahabwa agaciro mu Rwanda no mu mahanga. Bitabaye ibyo, akabwira Abanyarwanda ko tugitegekwa n’abanyamahanga koko : nk’uko hari ababivuga, bityo urujijo rukava mu nzira.

4.FPR na Président Kagame bakwiye gusobanura icyo bita u Rwanda nabo bita Abanyarwanda bityo: tukamenya niba Abanyarwanda bari mu Rwanda, taliki 01/07/1962 igihe twabonaga Ubwigenge niba tutari Abanyarwanda kubwa FPR, cyangwa niba u Rwanda rwari rwarahunganywe n’abari mu mahanga icyo gihe. Bityo, bakaba baragarutse barwikoreye ku mutwe nyuma y’aho Paul Kagame ubwe akoreye ibara ryo kwica aba Président babiri b’ibihugu byabonye ubwigenge umunsi umwe. Ni ukuvuga Président Habyarimana Juvenal w’u Rwanda na Ntaryamira w’Uburundi biciwe mundege Taliki 06/04/1994 ku itegeko rya Major Kagame wahoze mu ngabo za Uganda : uyu munsi akaba ari Président w’u Rwanda.

Mugusoza ndasaba Abanyarwanda kutagumya kurebera aho amateka yacu atobangwa, igihe kirageze ko FPR isobanura niba ari Abanyarwanda, cyangwa niba ari abanyamahanga ; kuko ntibyumvikana uburyo wavugako uri Umunyarwanda ariko iteka ukabaho ushaka gusibanganya amateka y’u Rwanda. Ndetse n’ibigwi by’u Rwanda byakabaye ibiduhuza bikanashimangira ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda.

Harakabaho u Rwanda rwigenga

Harakabaho intwari zaharaniye ko igihugu cyacu kigenga.

Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda.

Faustin Twagiramungu (facebook)