Libiya : Umuhungu wa Moammar Kadhafi yatanze kandidatire yo kwiyamamariza umwanya wa perezida ku buryo butunguranye!

Nibyo koko « umwanzi aragapfa atabyaye! »Abishe Kaddafi bakoze ibishoboka byose ngo bazimye umuryango we ariko ntibyabakundiye n’ubwo bari babifitiye ubushobozi bwose! Nubwo abo bagizi ba nabi bakomeje gukubita agatoki ku kandi bashakisha uburyo bivugana umwana wa kabiri wa Kaddafi wacitse ku icumu, ntabwo byamuciye intege kuburyo ahubwo ashobora no kuyobora igihugu cya Libiya!

Umuhungu wa Colonel Kaddafi witwa Seif al-Islam yandikishije kandidatire ye mu matora y’umukuru w’igihugu cya Libiya ateganyijwe mu kwezi gutaha uyu mwaka. Kugeza ubu nta muntu wari uzi aho Seif al-Islam yari aherereye. Mu ntambara yahiritse ubutegetsi bwa se mu mwaka w’2011, Seif al-Islam yatawe muri yombi n’umwe mu mitwe yitwaje intwaro afatiwe ahitwa Zenten, mu burengerazuba bwa Libya, ahita afungwa.

Mu mwaka w’2015, uyu mutwe wamutaye muri yombi waramuburanishije umukatira igihano cy’urupfu, ariko nyuma uza kumurekura mu mwaka w’2017. Kuva icyo gihe Seif al-Islam yasaga n’uwazimiriye ahantu hatazwi. Gusa rero, mu kwezi kwa 7 gushize uyu mwaka, yavuganye n’ikinyamakuru New York Times cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, atangaza bwa mbere ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.

Aherekejwe n’avoka we, Seif al-Islam yiyandikishije mu biro bya komisiyo y’amatora biri mu mujyi wa Sebha, mu majyepfo ya Libiya. Ababikurikiranira hafi politiki ya Libiya bategereje kureba niba inzego z’ubucamanza za Libiya zizemera kandidatire ye.

Amatora ya perezida wa Libiya ateganyijwe ku italiki ya 24 y’ukwezi gutaha. Azaba abaye aya mbere mu mateka ya Libiya kuva Kaddafi yishwe. Seif al-Islam, w’imyaka 49 y’amavuko, ni umwana wa kabili wa Moammar Gadhafi. Afite impamyabumenyi y’ikirenga PhD mu by’ubukungu yigiye muri kaminuza « London School of Economics » yo mu Bwongereza. Yamaze igihe kirekire Abanyalibiya bamubonamo ko ari we wari kuzasimbura se ku butegetsi.

Seif al-Islam ashakishwa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruhoraho, CPI, kuva mu mwaka w’ 2011. Rumukekaho ibyaha byibasiye inyokomuntu yaba yarakoreye rubanda muri mu ntambara yahitanye umubyeyi we yo mu mwaka w’2011. Umuvugizi w’urwo rukiko yabwiye itanzamakuru ko ntacyo kandidatire ya Seif al-Islam ihindura ku cyemezo cyamufatiwe cyo gutabwa muri yombi.

Source: VOA

 

 

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.