Mali : Abasilikare b’icyo gihugu bafunze perezida na ministre w’intebe !

Abaturage ba Mali bari gushimira abasilikare babo bafunze perezida !

Abasilikare benshi cyane kandi bafite uburakari bukomeye b’igihugu cya Mali batangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko bafunze perezida w’icyo gihugu ndetse bakaba bafunze na ministre w’intebe. Iryo fungwa ry’umukuru w’igihugu cya Mali rikaba ryateye impungenge ibihugu bituranye na Mali kimwe n’ibihugu by’ibihangange byohereje ingabo muri icyo gihugu zo kurwanya imitwe y’ibyihebe ikomeje kongera ubukana muri icyo gihugu.

Nk’uko ababibonye babihamya, abasilikare benshi kandi bafite uburakari bigaruriye ikigo cya gisilikare kiri hafi y’umurwa mu kuru wa Mali ariwo Bamako kuri uyu wa kabiri taliki ya 18/08/2020. Icyo gikorwa cyo guhirika ubutegetsi muri MALI kikaba cyateye impungenge umuryango mpuzamahanga ariko cyane cyane igihugu cy’Ubufaransa ndetse n’ibihugu bituranye na Mali bikaba bifite ubwoba bw’ingaruka z’umutekano mucye ushobora kuvuka nyuma yo guhirika ku butegetsi Ibrahim Boubacar Keïta wahise atabwa muri yombi kimwe na ministre w’intebe Boubou Cissé kuri uyu wa kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Ubutetsi bwa Keïta bwari bumaze iminsi buhanganye n’abaturage batabushaka, ibyo bikaba byaratangiye kwigaragaza kuva mu mwaka w’2012 ubwo muri uwo mwaka habagaho igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwariho bigatuma igice cy’amajyaruguru y’icyo gihugu kigarurirwa n’umutwe w’ibyihebe bishingiye ku idini ya kisilamu. Ibyo byihebe bikaba byarigaruriye icyo gice mu gihe kingana n’amezi 9 nyuma bikaza kwirukanwa n’ingabo z’Ubufaransa zatabaye igihugu cya Mali muri Mutarama 2013 kandi iyo ntamba ibyo byihebe birwana n’Abafaransa kugeza ubu ikaba itararangira !

Iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi muri uyu mwaka w’2020 gishobora kongerera imbaraga imitwe yitwaje intwaro ya kisilamu igafata igihugu cya Mali ndetse ikigarurira n’ibihugu bituranye nayo ! Nubwo perezida yafunzwe, kugeza ubu nta muntu uravuga ko yafashe ubutegetsi ! Ni ukubitega amaso !

Veritasinfo

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.