Mali : Ambasaderi w’Ubufaransa yahawe amasaha 72 yo kuba yavuye muri icyo gihugu !

Ambasaderi w’Ubufaransa mu gihugu cya Mali yahamagajwe na ministre w’icyo gihugu ushinzwe « Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga » kugirango amenyeshwe icyemezo yafatiwe na leta ya Mali ; ibyo bikaba byaratewe  n’amagambo y’ubushotoranyi yavuzwe na ministre w’Ubufaransa ushinzwe ububanyi n’amahanga Jean- Yves Le Drian, ubwo yanengaga leta  ya gisilikare iyoboye igihugu cya Mali.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 31/01/2022, kuri televiziyo ya leta  y’igihugu cya Mali, hasomwe itangazo rya leta  igizwe n’agatsiko k’abasilikare gaherutse guhirika ubutegetsi muri icyo gihugu ; iryo tangazo rigira riti : «leta ya Repubulika yigenga ya Mali, iramenyesha abaturage b’icyo gihugu n’umuryango mpuzamahanga ko guhera uyu munsi, Ambasaderi w’igihugu cy’Ubufaransa ufite icyicara i Bamako, Nyakubahwa Joël Meyer, yahamagajwe na ministre w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga ; muri uwo mubonano, Ambasaderi w’Ubufaransa akaba yamenyeshejwe icyemezo cya guverinema ya Mali kimusaba kuba yavuye ku butaka bw’icyo gihugu mu gihe kitarenze amasaha 72 ». Ko indege zitemewe kujya muri icyo gihugu, uyu ambasaderi arahava ate ?

Abayobozi b’igihugu cya Mali bakaba bemeza ko bafashe icyo cyemezo bitewe n’amagambo y’ubushotoranyi yavuzwe muri iyi minsi na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu cy’Ubufaransa yibasira guverinema y’igihugu cya Mali. Kuwa gatanu w’icyumweru gishize taliki ya 28/01/2022, ministre w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa « Jean-Yves Le Drian », ubwo yavugaga ku byemezo bifatwa na guverinema y’igihugu cya Mali, yagize ati « Biragaragara neza ko ibintu bimeze gutya bidashobora kuramba» ; icyo gihe yanengaga icyemezo cyafashwe na leta  ya Mali cyo kwirukana muri icyo gihugu ingabo z’igihugu cya Danemariki zoherejweyo n’Ubufaransa.

Abasilikare ba Danemariki birukanywe muri Mali

Uku guhamagaza no kwirukana ambasaderi w’Ubufaransa mu gihugu cya Mali birushijeho kongera umwuka w’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi n’ubusanzwe utari umeze neza! Mu mwaka w’2013, nibwo leta  y’igihugu cy’Ubufaransa yohereje ingabo zayo mu gihugu cya Mali zigiye guhagarika umutwe w’iterabwo ushingiye ku idini rya Islam (les combattants jihadistes) wari ugiye gufata umurwa mukuru wa Mali ariwo Bamako. Ariko kuva mu mwaka w’2020, ubwo abasilikare bakuru bahirikaga ubutegetsi bwa gisivili mu gihugu cya Mali, umubano hagati ya Leta y’Ubufaransa n’iya Mali wagiye uzamba umunsi kuwundi !

Leta y’Ubufaransa ikaba ifite ikibazo gikomeye muri Afurika ku bihugu bimwe na bimwe yakoronije bitewe n’uko abasilikare b’ibyo bihugu bashyigikiwe n’abaturage batangiye gufata iya mbere mu kwirukana ku butegetsi abaperezi b’ibyo bihugu bagiye bahindura itegeko nshinga, abandi bakiba amatora bashyigikiwe n’Ubufaransa kugirango bazagwe ku butegetsi. Ibyo byabaye mu gihugu cya Mali, Guinée Conakry, na Burukinafaso ; naho leta y’abasilikare yakuyeho itegeko nshinga mu gihugu cya Cadi (Tchad) yo ishyigikiwe na perezida Macron w’Ubufaransa, akaba nta kibazo ifite!

Ubwo abaturage b’Afurika batangiye kwifatira ibyemezo byo kwicaza abayobozi bashyizweho na Mpatsibihugu, wabona Afurika nayo iteye imbere nk’indi migabane yose yo ku isi.

Source : francetvinfo.fr

68 Comments

  1. Having read this I thought it was rather informative. I appreciate you finding the time and effort to put this information together. I once again find myself personally spending way too much time both reading and posting comments. But so what, it was still worth it!

  2. FRESHCC.RU – Every Day our hacker group Will update the store with Fresh Cards,Dump, Paypal verified balance, Accounts store ( ebay,amazon,Bank login,fullz info dob ssn…)

  3. Bazabaze u rwanda rwirukanye abafaransa ariko ubu mbona HE ahorayo, umubano wa makoro na Kagame umeze nkuwa kinani na Mobutu !

Les commentaires sont fermés.