Me Laure uwase yagumye mu kanama k’impuguke kashyizweho n’Ububiligi, abahezanguni ba FPR bacyura ikimwaro!

Impuguke mu mategeko Me Laure Uwase

Madame Laure Uwase ni umubiligikazi ukomoka ku babyeyi b’abanyarwanda. Laure Uwase akaba yaratoranyijwe n’inteko ishingamategeko y’igihugu cy’Ububiligi nk’impuguke ifite ubuhanga n’ubushobozi bukomeye mu mategeko, maze ashyirwa mu kanama k’impuguke kazakora iperereza ku bibazo byasizwe n’ubukoloni bw’Ububiligi mu gihugu cya Congo-Mbiligi,u Rwanda n’Uburundi.

Hakimara gutangazwa ko Laure Uwase yashyizwe muri ako kanama, ubutegetsi bwa leta y’i Kigali bwagaragaje urwango rukomeye rufitiye abanyarwanda batavuga rumwe nabwo. Kigali yahise ivuga ko Laure Uwase atagomba kujya muri iyo komisiyo ngo kuko afite ingengabitekerezo ya jenoside ngo bitewe n’uko ari umunyamuryango w’ishyirahamwe rya “Jambonews”;  Kigali ikaba ifata iryo shyirahamwe nk’irihakana jenoside; iryo shyirahamwe naryo rikaba ryarareze mu nkiko z’Ububiligi leta ya Kigali kubera kuriharabika! Umudepite w’umubuligi witwa Björn Anseeuw akaba yarateye hejuru mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi asaba ko Laure Uwase agomba kwirukanwa mu kanama k’impuguke kashyizweho ngo bitewe n’uko Kigali itamushaka. Kuri uyu wa mbere taliki ya 12/10/2020 nibwo inteko ishingamategeko y’Ububiligi yagombaga gufata umwanzuro wa nyuma kuri icyo kibazo.

Impuguke zigera kuri 38, amashyirahamwe 9 ndetse n’abantu ku giti cyabo 636 bandikiye inteko ishingamategeko y’Ububiligi basaba ko Laure Uwase agomba gukurwa muri ako kanama k’impuguke kashyizweho, bakaba bamushinja ko akorana bya hafi n’ishyirahamwe rya “jambonews Kigali ishinja gupfobya jenoside! Ku rundi ruhande, abanyarwanda, abarundi n’abacongomani bagera ku 1124 nabo bandikiye inteko ishingamategeko y’Ububiligi basaba ko Laure Uwase agomba kuguma mu kanama k’impuguke; mu ibaruwa banditse baragira bati: Tubandikiye twifuza kubamenyeko dushyigikiye ku buryo bukomeye Madame Laure Uwase ukomeje kwibasirwa n’abantu bakoresha imvugo yo kumutesha agaciro kandi yuzuyemo ibitutsi bitewe n’uko ari umunyamuryango wa Jambonews.

Amakuru “veritasinfo” ikesha ibinyamakuru byo mu Bubiligi, yemeza ko mu nama yahuje inteko ishingamategeko y’Ububiligi kuri uyu wa mbere taliki ya 12/10/2020 , iyo nteko y’abadepite yemeje 100% hatavuyemo n’umwe ko Madame Laure Uwase agomba kuguma mu kanama k’impuguke kazasuzuma ibibazo byatewe n’ubukoloni muri Congo mu Rwanda no mu Burundi. Ikinyamakuru “le soir” cyavuze ko nta mpaka abadepite bigeze bakora ku kibazo cya Laure Uwase kuburyo ibaruwa bandikiwe isaba ko akurwa mu kanama k’impuguke nta gaciro na gato bayihaye! Nyuma y’uko abadepite bari bamaze gufata icyemezo cy’uko Laure Uwase aguma mu kanama k’impuguke ; umunyamakuru wa “Libre Belgique” yagize ati:

Inteko ishingamategeko y’Ububiligi

[…Bigomba kumvikana neza kandi bikibutswa kenshi ko Madame Laure Uwase yatoranyijwe n’akanama k’inteko ishingamategeko k’igihugu cy’Ububiligi kugirango abe umwe mubagize akanama k’impuguke zigomba gusuzuma ibibazo byatewe n’ubukoloni igihugu cy’Ububiligi cyakoze mu gihugu cya Congo-Mbiligi, u Rwanda n’Uburundi. Madame Laure Uwase yatoranyijwe hakurikijwe ubumenyi n’ubunararibonye afite mu mategeko, ubuhanga yagaragaraje muri kaminuza, ubushakashatsi bwa gihanga yakoze , ubuhanga yagaragaje mu kazi n’ubwenge buhanitse yagaragaje muri byose.

Biteye agahinda kandi birimo ubucucu bwinshi cyane kubona abanditse ibaruwa isaba ko Laure Uwase akurwa muri kariya kanama k’impuguke kimwe n’abemeye kuyishyiraho umukono barabikoze  mu buryo buhubutse , nta gushishoza kurimo; ibyo bikaba bigaragazwa n’uko bamaganye umuntu batazi , batigeze babona n’amaso yabo cyangwa se ngo bamwumve avuga ! Ibi birerekana ko aba bantu bagizwe ibikoresho kandi akaba nta makuru bafite ku mikorere ya kariya kanama k’impuguke kashyizweho n’inteko ishingamategeko y’Ububiligi.

Ntabwo kariya kanama k’impuguke kashyiriweho kwiga jenoside yo mu Rwanda, gafite izindi nshingano. Niba abanyarwanda bakomeje kwitwara muri ubu buryo bwo gushyira mu bintu byose ijambo jenoside ; ku bwanjye ndabona amaherezo iyo jenoside y’abatutsi  bazayitesha agaciro, bakureho n’’ukuri abantu bayihaga bityo abantu bajye bayifata nk’ikintu gisanzwe].

Uwo munyamakuru yibukije ko Ishyirahamwe Jambonews rigengwa n’amategeko y’Ububiligi kuburyo riramutse rikoze ibyaha rigomba kuregwa mu nkiko z’Ububiligi, kugeza ubu iryo shyirahamwe rikaba ritararegwa na rimwe ngo ritsindwe urubanza rw’uruko rikora ipfobya rya jenoside yo mu Rwanda. Kwibasira Laure Uwase, Kigali ikaba yarabigize akamenyero kuva cyera kuburyo ivangura ikorera abanyarwanda bari mu gihugu imbere, yumva ko igomba no kurikorera mu bihugu byose byo ku isi barimo!

Iyaba Laure Uwase yari mu Rwanda bwari gucya twumva inkuru mbi ko bamworoshe ishuka nk’uko babikoze kuri Kizito Mihigo! Imana ikomeze abanyarwanda aho bari hose ku isi kandi bakomeze kugira imbaraga zo kunga ubumwe mu kurwanya intagondwa za Kigali.

Veritasinfo

S’abonner
Notifier de
guest
3 Commentaires
le plus ancien
le plus récent le plus populaire
Inline Feedbacks
View all comments
kalisa
kalisa
13 octobre 2020 13 h 19 min

Buriya Tom Ndahiro monagri n’umushakashatsi kuri Jenoside yababwiye ko harimo iturufu yo gukina. Kuri bo isi ntiyazenguruka itabifashijwe na Jenoside yakorewe abatutsi.

Kigingi
13 octobre 2020 17 h 55 min

Utiliser le génocide rwandais comme épouvantail et/ou paravent, si c’était prouvé, serait abominablement inhumain.
Wait and see.

Munyarukato
Munyarukato
13 octobre 2020 22 h 41 min

Ziriya ngegera zose ziba zoherejwe gusebya Laure Uwase no kumutesha akazi ke nta wundi uba wazohereje utari Sekibi Rwabujindli Rukarabankaba Rugalikingogo Kanywamaraso Gisahiranda Rutindi Rubebe Rupfu Ngoto Pilato ariwe umwicanyi Ruharwa Paulo Kagome