Mu ruzinduko rwa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu Rwanda, ikibazo cya jenoside yakorewe Abahutu cyongeye kuvugwa!

Kuwa kane taliki ya 27/05/2021 nibwo Perezida w’Ubufaransa Bwana Emmanuel Macron yatangiye uruzinduko  rw’iminsi 2 mu Rwanda. Kuri uwo munsi, Emmanuel Macron yasuye urwibutso rwa Gisozi maze ahavugira ijambo rikomeye; muri iryo jambo, Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kuri uwo munsi kandi nibwo igihugu cy’Ubudage cyemeye ku mugaragaro ko cyakoze jenoside mu gihugu cya Namibiya, iyo jenoside ikaba yarakowere abaturage bo muri icyo gihugu bo mu bwoko bw’Abaherero n’Abanama. Ubudage bwemeye ko bwakoze jenoside y’Abaherero n’Abanama batuye mu gihugu cya Namibiye nyuma y’imyaka 116 buhakana ko nta jenoside bwakoze muri Namibiya! Ese aho Kagame na Macron batemera jenoside yakorewe Abahutu, bo amaherezo ntibazageraho bakayemera?

Hashize igihe kirenga umwaka urubyiruko rw’Abanyarwanda ruri hanze y’igihugu ruhuriye mu moko yose y’Abanyarwanda,  rutangije ibiganiro mpaka ku mbuga nkoranyambaga bivuga ku nyito igomba guhabwa ubwicanyi bwakorewe Abahutu bukozwe na Paul Kagame na FPR abereye umuyobozi. Urwo rubyiruko rwemejeko ubwicanyi bwakorewe Abahutu nabwo ari jenoside (génocide). Raporo y’impuguke za Loni (rapport Mapping) ivuga ku bwicanyi ingabo za FPR-Inkotanyi zakoreye impunzi z’Abahutu muri Congo (Zaïre), yemeza ko ubwo bwicanyi bushobora kwitwa jenoside buramutse bugejejwe imbere y’inkiko! Bwana Denis Mukwege, umucongomani wahawe igihembo cy’Amahoro ku isi (Prix Nobel de la Paix), yatangiye gahunda yo gusaba ibihugu by’Uburayi ndetse na Loni ko hagomba gushyirwaho urukiko rugomba kuburanisha ibyaha bivugwa muri raporo Mapping ya Loni. Icyo gitekerezo cyo gushyiraho urukiko rwo kuburanisha ibyaha byakorewe muri Congo rukaba ruhangayikishije cyane Paul Kagame n’agatsiko k’abicanyi kamugaragiye kandi ibyo byaha byarakorewe ku butaka bw’ikindi gihugu!

Inyito ya jenoside yakorewe Abahutu yemejwe n’urubyiruko rwibumbiye mu matsinda anyuranye ari hanze y’u Rwanda; iyo nyito ikaba  yarageze no mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame. Bamwe mu banyepolitiki b’Abanyarwanda bari hanze y’igihugu bakaba bavugako inyito ya “jenoside yakorewe Abahutuitagomba kuvugwa kuko itaremezwa na Loni, abandi nabo bakavuga ko “Abahutu bafite uburenganzira busesuye bwo kuvuga jenoside yabakorewe” ikozwe na FPR-Inkotanyi. Ubwicanyi bwabaye hirya no hino ku isi bugahabwa inyito ya jenoside, ntabwo bwose bwahawe iyo nyito na Loni, ntabwo Loni ariyo iha inyito ya jenoside ubwicanyi buba bwakozwe, ahubwo ubwicanyi buhabwa inyito ya jenoside bitewe n’uburyo bwakozwemo. Urugero ni jenoside yakorewe abaturage ba Namibiya ndetse n’Arumeniya. Ubwicanyi bwakoreye Abanyarumeniye bwiswe jenoside kandi Loni ntabwo ariyo yabwemeje gutyo; kubera igitsure cya Turikiya, Loni yananiwe kwemeza ko abaturage b’Arumeniya bakorewe jenoside; ariko bitewe n’uko abo baturage bakomeje kwemeza ko bakorewe jenoside, ibihugu byinshi byatangiye kwemera iyo jenoside yabakorewe! Igihugu cy’Ubufaransa akaba aricyo cyabaye icya mbere mu kwemera jenoside y’abaturage b’Arumeniya, nyuma ibindi bihugu bikurikiraho.

Mu ruzinduko rwa Emmanuel Macron mu Rwanda, inyito ya jenoside yakorewe Abahutu yagarutsweho. Ibi bikaba bigaragazako ibiganiro n’ubutumwa bitangwa ku mbuga nkoranyambaga bigera kure cyane ndetse n’abakuru b’ibihugu by’ibihangange bukabageraho. Madame Victoire Ingabire niwe watangije iki kibazo, avugako mubyo yanenze mu ijambo ryavuzwe na Perezida w’Ubufaransa mu Rwanda Emmanuel Macron ari uko atigeze avuga ko hari Abahutu bishwe kugirango yihanganishe imiryango yabo. Abanyamakuru babajije Emmanuel Macron niba yemerako Abahutu nabo bakorewe jenoside, asubizako yirinze kuvuga ku bwicanyi bwakorewe Abahutu kugirango hatazamo urujijo rwo kuvuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri! Bwana Faustin Twagiramungu nawe asanga uruzinduko rwa Emmanuel Macron rwarazanye amacakubiri y’amoko mu Banyarwanda kuko yaje kwibuka ubwoko bumwe gusa bw’Abatutsi kandi hari n’Abahutu bishwe; Twagiramungu avugako azemera ko habaye jenoside yakorewe Abatutsi gusa mu gihe hazaba hamaze kugaragazwa umuntu warashe indege ya Perezida Habyarimana Juvénal. Mu kiganiro yahaye Radiyo ijwi ry’Amerika (VOA), Bwana Twagiramungu yavuze kuruzinduko rwa Emmanuel Macron mu Rwanda muri aya magambo:

Paul Kagame nawe yagize icyo avuga ku bwicanyi bwakorewe Abahutu, mu kiganiro yagiranye na televiziyo mpuzamahanga y’Abafaransa “TV5 Monde”, Paul Kagame yavuzeko Abahutu bapfuye ari benshi kugirango jenoside yakorerwaga Abatutsi ishobore guhagarara! Kagame yagize ati:” kugirango jenoside yakorewe Abayahudi ishobore guhagarara, byabaye ngombwa ko hapfa abandi bantu benshi’ no mu guhagarika jenoside y’Abatutsi mu Rwanda nabyo byatumye Abahutu bapfa ari benshi! Urwo rupfu rw’Abahutu ntabwo rugomba kwitwa jenoside nk’uko abantu bapfuye mugihe cyo guhagarika jenoside yakorerwaga Abayahudi  batazize jenoside. Abakoresha inyito ya Jenoside yakorewe Abahutu ni abashaka kumvikanisha ko mu Rwanda habaye jenoside 2“.

Paul Kagame yibagiwe ko ubwo FPR-Inkotanyi yazanaga urupfu mu Rwanda taliki ya 1/10/1990 nta jenoside y’abatutsi yarimo ikorwa mu Rwanda, ubwo inkotanyi zarimburaga Abahutu bari mu Nkambi i Kibeho mu mwaka w’1995 nta jenoside yarimo ikorwa, ubwo impunzi z’Abahutu zatangiraga kwicwa no guhigwa bukware mu mashyamba ya Congo kugeza ubu nta jenoside y’Abatutsi yarimo ikorwa, ubwo igice cy’amajyaruguru y’u Rwanda (Gisenyi na Ruhengeri) cyaterwaga itabi mu mwaka w’1998 nta jenoside y’Abatutsi yarimo ikorwa….  Ubwicanyi bwabaye mu ntambara ya kabiri y’isi yose ntaho buhuriye n’intambaraga Kagame n’agatsiko ka FPR kashoje ku Rwanda mu mwaka w’1990. Kagame ntashaka kwemera ko habayeho jenoside yakorewe Abahutu kugirango itamugerekwaho, ariko agomba no kugaragaza uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi kuko ntabwo ari shyashya!

Kagame yatangiye ahakana ko nta Bahutu yishe, none ageze aho avuga ko yishe Abahutu benshi kugirango jenoside y’Abatutsi ihagarare, mu gihe kiri imbere azemera ku mugaragaro ko yakoze jenoside y’Abahutu! Kuba Abadage baremeye ko bakoze jenoside muri Namibiya nyuma y’imyaka 116, nta rirarenga ngo Kagame na FPR-Inkotanyi nabo bemere ko bakoze jenoside y’Abahutu! Emmanuel Macron wiyemeje kuba inshuti y’umwicanyi ruharwa Paul Kagame ashobora kuzahura n’umwaku Kagame atera inshuti ze zose zimwiyometseho kuburyo mu matora y’umwaka utaha w’2022, Macron atazaba ari prezida w’Ubufaransa!

Tubitege amaso.

Veritasinfo

Veritas

Leave a Reply