Muri RDC, Antony Blinken yatangaje ko azi neza umutwe wa M23!

Antony Blinken ageze i Kigali yakiriwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Vincent Biruta (hagati) na Deb MacLean, Chargé d'Affaires wa ambasade ya Amerika i Kigali

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tatiliki ya 10/08/2022 nibwo umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bwana Antony Blinken yageze i Kigali. Mbere yo kujya mu Rwanda, Bwana Antony Blinken yaragiranye ikiganiro kirambuye mu rurimi rw’igifaransa n’umunyamakuru wa «TOP CONGO FM» ikorera muri RDC, maze asubiza ibibazo bijyanye n’ikibazo nyamukuru gihangayikishije akarere kose cy’umutwe wa «M23» ndetse anasubiza n’ibibazo bijyanye na politiki ya Congo muri rusange n’ikibazo cya MONUSCO.

Muri icyo kiganiro, Bwana Antony Blinken yasobanuye neza ko azi neza umutwe wa «M23» kuko mu mwaka w’2012 perezida w’Amerika Bwana Barack Obama yamushyize mu kanama kari gashinzwe kwiga ikibazo cy’uwo mutwe (M23) ubwo wari umaze gufata umujyi wa Goma muri uwo mwaka. Blinken akaba yasobanuye ko muri icyo gihe, ako kanama katanze ibihano ku bayobozi bamwe ba M23 ndetse avugako no muri iki gihe ibihano nk’ibyo bishobora gutangwa. Bwana Antony Blinken akaba yarashimangiye ko azi neza ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 kandi ko ikibazo cy’uwo mutwe akaba arakiganiraho ku buryo burambuye na Paul Kagame mu ruzinduko arimo mu Rwanda!

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane taliki ya 11/08/2022, Bwana Antony Blinken araganira n’abategetsi b’u Rwanda ku bibazo byerekeranye n’umutwe wa M23, ikibazo cy’ifungurwa rya Paul Rusesabagina, gufungura urubuga rwa politiki kubatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR n’ibyerekeranye n’uburenganzira bwa muntu. Byitezweko Bwana Antony Blinken ashyira igitutu kuri leta ya FPR kugirango ifungure Paul Rusesabagina yashimuse, kuri icyo kibazo Paul Kagame yanditse kuri twitter ubutumwa bugira buti : «Ntampungenge dufite… kuko hari ibintu bidakora gutyo hano!»

Ni ukubitega amaso!

Hasi aha mushobora gukurikirana ikiganiro Antony Blinken yagiranye na «TOP CONGO FM» ku buryo burambuye:

Veritasinfo