Nyuma ya Kizito Mihigo, undi muririmbyi w’icyamamare muri Afurika “Aurlus Mabele” yitabye Imana!

Ku italiki ya 17/02/2020 nibwo inkuru mbi yatangajwe n’abicanyi bo muri RIB ko umuhanzi kandi akaba n’umuririmbyi ukunzwe cyane “Kizito Mihigo” atakiri muri iyi si y’abazima. Kizito Mihigo akaba yarishwe na virus imaze hafi imyaka 30 icura inkumbi mu karere k’ibiyaga bigari, izina abanyarwanda bita virus yahitanye Kizito Mihigo akaba ari “AKAGA-94”! Nyuma y’ukwezi kumwe gusa Kizito avuye kuri iyi si , undi muririmbyi ukomeye w’umunyafurika witwa “Aurlus Mabele” nawe akaba yitabye Imana kuri uyu wa kane taliki ya 19/03/2020, aguye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa. Amakuru ataremezwa neza avuga ko “Mabele” yishwe na virus ya “COVID-19”.

Aurlus Mabele – Embargo

Aurlus Mabele yitabye Imana afite imyaka 67 akaba asize umukobwa w’umuririmbyikazi ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa witwa “Liza Monet”. Umuryango wa Aurlus Mabele ukaba uvuga ko yishwe na coronavirus “Covid-19”, ariko “Bwana Kimmy Ouetenon” ushinzwe ibikorwa bya Mabele yavuze ko nyakwigendera yari afite uburwayi bukomeye yari amaranye igihe kirekire bikaba bishoboka ko ariyo nkomoko y’urupfu rwe. Aurlus Mabele akomoka mu gihugu cya Congo Brazzaville ari naho yatangiriye kuririmba guhera mu mwaka w’1970, nyuma yaje kujya gutura mu gihugu cy’Ubufaransa mu mwaka w’1980.

Aurlus Mabele yamamaje ku isi yose imbyino ifite injyana yitwa “Soukous” kuburyo yagurishije album (cassette) z’indirimbo ze zirenga miliyoni 10. Zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane za Aurlus Mabele twavuga nka: Embargo-Zebola na Waka waka. Nubwo umuhanzi aba yitabye Imana agashyingurwa ariko mubyukuri ntabwo aba apfuye kuko ibihangano bye bikomeza gukoreshwa n’abasigaye kuri iyi si, bityo bagakomeza kumwibuka!

Mu gihe mu tubyiniriro bazajya bakomeza kubyina injyana ya Soukous bigatuma bibuka Aurlus Mabele, ninako abakristu n’abandi bantu bakunda amahoro bazajya bibuka Kizito Mihigo igihe bazaba baririmba kandi bumva indirimbo ze. Imana yakire mu bayo Aurlus Mabele wakiriwe n’umutagatifu Kizito Mihigo kandi ikomeze abakunzi n’umuryango w’aba bahanzi bibereye kwa “Jambo”.

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments