Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Sudani, harakurikiraho ikihe gihugu?

Kuri uyu wa mbere taliki ya 25/10/2021, umusilikare mukuru wo muri Sudani ya ruguru Général Abdel Fattah al-Burhane yafashe icyemezo cyo gufata ku ngufu ubutegetsi bw’icyo gihugu. Uwo musilikare yohereje ingabo ayobora zita muri yombi abayobozi bose b’abasivili bicyo gihugu. Inzego zose z’ubuyobozi bw’inzibacyuho arazisesa. Ministre w’intebe w’inzibacyuho Abdallah Hamdok n’umuryango we akaba yarabafungiye ahantu hatazwi.

Mbere yo gufata ubutegetsi ku ngufu, Gén. Abdel Fattah yabanje gufunga interineti muri icyo gihugu, radiyo na televiziyo by’igihugu abitegeka guhagarika ibiganiro n’amakuru, ahubwo bigatambutsa umuziki gusa n’itangazo rye bwite! Abaturage ba Sudani bakimara kumenya iyo nkuru y’ihirikwa ry’ubutegetsi, bahise bayamagana maze bisuka mu mihanda y’umurwa mu kuru wa Sudani barayifunga. Abalikare nabo bahise bakora ku ntwaro zabo maze bamisha urusasu kubigaragambya bagizwe ahanini n’urubyiruko. Abantu 7 bahise bitaba Imana, abandi barenga 140 barakomereka. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 26/10/2021, abaturage ba Sudani bashoboye kubona interineti bakoresheje ikoranabuhanga rya VPN ridashobora kugenzurwa n’abasilikare bigaruriye ubutegetsi, abo baturage bakaba biyemeje gukomeza imyigaragambyo kugeza igihe abasilikare basubije ubutegetsi abasivili!

Ni ikihe gihugu kirakurikiraho?

Iki ni ikibazo kiri kwibazwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyamba kuko abantu benshi babona ko umuco wo guhirika ubutegetsi (coup d’état) muri Afurika wagarutse! Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose (1940-1945), muri Afurika haje muyaga yo gushaka ubwigenge bw’ibihugu, kandi icyo gitekerezo kikaba cyari gishyigikiwe n’umuryango w’Abibumbye wa ONU . Mu myaka y’1960, ibihugu byinshi byarigenze, hamwe na hamwe ubwigenge bukaba bwarabonetse mu mutuzo ahandi buboneka binyuze mu ntambara n’imvururu! Nyuma y’aho ibihugu by’Afurika biboneye ubwigenge, hakurikiyeho ibikorwa byo guhirika ku butegetsi abayobozi babyo hakoreshejwe imbaraga za gisilikare (Coup d’états). Guhera mu myaka y’1980, abo bayobozi bafashe ubutegetsi ku ngufu nabo bahuye n’ikibazo cy‘intambara (guerre civile) zari zigamije kubakura ku butegetsi!

Guhera mu mwaka w’1990, nyuma y’inama yayobowe na Perezida w’Ubufaransa François Mitterand, wasabye abayobozi b’ibihugu by’Afurika gushyira demokarasi mu bihugu byabo, bakemera ishingwa ry’amashyaka menshi, abakuru b’ibihugu byinshi by’Afurika bashyizeho politiki y’amashyaka menshi mu buryo bwo kwiyerurutsa, bakoresheje  amatora afifitse, biba amajwi kugirango bakomeze kuguma ku butegetsi. Kugirango umuco wo guhirika ubutegetsi muri Afurika ucike, umuryango w’Ubumwe bw’Afurika UA, ufatanyije n’Umuryango w’Abibumbye ONU, bashyizeho amategeko yo kurwanya abantu bose bazakoresha imbaraga za gisilika kugirango bagere ku butegetsi! Nubwo ibyo byemezo byo guca intege abashaka gufata ubutegetsi ku ngufu byafashwe, uwo muco wongeye kugaruka muri Afurika! Ni iyihe mpamvu itumye coup d’états zigaruka muri Afurika?

Nk’uko perezida w’Ubufaransa François Mitterand yategetse abakuru b’ibihugu by’Afurika gushyiraho amashyaka menshi, Perezida w’Ubufaransa muri iki gihe Emmanuel Macron niwe ugaruye umuco wa Coup d’états muri Afurika!  Nyirabayazana yo guhirika ubutegetsi muri Afurika hakoreshejwe imbaraga za gisilikare ikaba yaraturutse ku gikorwa Perezida Emmanuel Macron yakoze cyo gushyigikira ifatwa ku ngufu ry’ubutegetsi mu gihugu cya Cade (Tchad) n’umuhungu wa perezida Idriss Déby wari umaze kwicwa taliki ya 20/04/2021. Nyuma y’aho Perezida w’Ubufaransa ashyigikiye ku mugaragaro Général  Mahamat Idriss Déby gufata ubutegetsi ku ngufu, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika UA n’Umuryango w’Abibumbye ONU baracecetse!

Ku italiki 24/05/2021, Colonel Assimi Goita wo mu gihugu cya Mali, yafashe icyemezo cyo gufata ubutegetsi ku ngufu muri icyo gihugu. Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron akaba yaramaganye icyo gikorwa cyo gufata ubutegetsi ku ngufu muri Mali, ariko colonel Assimi Goita akaba yaramwibukije ko yashyigikiye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi muri Cadi. Emmanuel Macron yahise aceceka, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika na Loni bararuciye bararumira!

Ku itali ya 05/09/2021, Colonel Mamady Doumbouya wo mu gihugu cya Guinée Conakry yahiritse ku butegetsi perezida w’icyo gihugu  Alpha Condé wari umaze gutorwa ku nshuro ya 3 nyuma yo guhindura itegeko nshinga ! Abaturage ba Guinée bahise biruhutsa maze bashimira igisilikare cyahiritse ubutegetsi. Bitewe n’uko Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika na Loni ntacyo bavuze ku guhindura itegeko nshinga muri Guinée, byatumye iyo miryango yombi inanirwa kugira icyo ikora ku ihirikwa ry’ubutegetsi muri Guinée!

Nyuma y’amezi 6 gusa, abasilikare bamaze guhirika ubutegetsi buriho mu bihugu 4 by’Afurika (Cade, Mali, Guinée na Sudani)! ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi, ni ukumenya igihugu kirakurikiraho mu guhirika ubutegetsi bwacyo; kuko bimaze kugaragara ko Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika UA ntacyo ushobora gukora ngo uhagarike iyi muyaga! Twabibutsa ko umuryango w’Ubumwe bw’Afurika uyobowe na Félix Tshisekedi wa RD.Congo nawe wagiye ku butegetsi mu buryo bw’amanyanga kandi akaba ashaka nawe kuzabugwaho, akaba yungirijwe n’u Rwanda rudakozwa ibyerekeranye na demokarasi! Ese abayobozi b’ibyo bihugu byombi hari isomo batanga rishobora kubuza abasilikare gufata ubutegetsi ku ngufu muri Afurika?

Twihanganishije Abanyagitugu bose bo muri Afurika bari kudagadwa kubera ko ibikurankota by’abasilikare byiyemeje kubakura ku ntebe bicayeho! Burya ngo  » uwicisha inkota nawe yicishwa indi« !

Veritasinfo

9 Comments

  1. ariko rero abapanga gukora coup d’état muri ibi bihe, bajye bazipanga neza ku buryo zidahitana inzirakarengane zitagira umubare nk’uko byagenze mu RWANDA mu 1994 cyangwa mu BURUNDI mu 1993.

  2. Yibaye nahano iwacu mu rwanda harushoboye maze akayikora kuko yaba asenye ikinyoma cy,inkotanyi zabeshe amahanga ngo abaturage dukunda kagame kandi amatora zakoresheje yose zarayibye tureba !

  3. Coup d’Etat au Soudan ou le retour en force à une époque que les Africains pensaient révolue.
    Les coups d’Etat sont encouragés par l’Union Africaine et ce, par la non application des sanctions prévues par la Charte de l’UA en cas de violation des règles qui gouvernent l’Etat de droit.
    Dans le cas présent, il sera hasardeux pour quiconque de critiquer ou condamner les agissements des généraux soudanais. Mali, Guinée, avant eux l’Egypte, force est de constater le silence de tombeau de la part des prédicateurs de la démocraties. Sous peine de tomber dans le caniveau de ridicules, qui osera criques putschistes soudanais. Le comble est que ceux qui revendiquent l’Etat de droit et donc la démocratie soutiennent les hors-la-loi. Il est contradictoire de soutenir ceux qui bafouent les règles d’un Etat droit et réclamer en même temps la démocratie.
    Les révisions des constitutions par les tyrans africains aux seules fins de se maintenir au pouvoir à vie, les massacres des populations, les exécutions extra-judiciaires des opposants politiques, les paisibles citoyens qui n’exercent que leurs droits fondamentaux et journalistes, les détournements massifs de plusieurs milliards de dollars US de deniers publics largement issus des aides financières internationales par les oligarques de certains régimes politiques, les fraudes fiscales massives, la terreur contre les populations etc. est le constat macabre de l’état réel des Etats Africains
    Pour exiger le respect, il faut préalablement se faire respecter et prouver conséquemment qu’on le mérite. A défaut même un chien ne peut respecter l’intéresser.
    Pour les prédicateurs de la démocratie à savoir les USA, France, Royaume Uni, Canada et autres Etats dits effectivement démocratiques, les Africains africains sont des zébus. En effet, ils diviser les dictateurs africains en deux catégories, les bons dictateurs qui méritent respect est considérations et les mauvais dictateurs qui méritent la prison ou la disparition. Pour ces premiers, ils les soutiennent par l’aides de plusieurs milliards de dollars US qui, par la suite reviennent chez les donataires via les paradis fiscaux dont dignitaires africains sont grands clients. Quant aux dictateurs, ils sanctionnent financièrement leurs pays et donc les populations et nullement ces mauvais dictateurs. Exemple: Macron est entré dans le club des amis de Kagame et les soldats rwandais, devenus de mercenaires, Kagame les envoyer au Mozambique pour aller protéger les intérêts français (Société totale) et américains (Exxon mobil). Ainsi, Kagame le tyran le plus sanguinaire de l’Afrique, sachant qu’il a avoué publiquement ses méfaits, est devenu un grand serviteur des maître du monde alors qu’il est introuvé dans son pays depuis février 2020. Il est devenu un VRP pour ses sociétés et celles de ses protecteurs. Quelle leçon les prédicateurs du respect des règles qui gouvernent la vie démocratique peuvent-ils donner aux Africains tels que ces putschistes ?

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.