Nyuma y’umusogongero yahaye “Ukuri k’Ukuri”, ubu noneho Faustin Twagiramungu ateruye intango!

Kuri radiyo Ubumwe, Bwana Kazigaba yavuze ko abanyarwanda bose bibeshye ku nkotanyi ngo uretse CDR gusa itarazibeshyeho! Uko kuri Kazigaba avuga kuri FPR na Bwana Faustin Twagiramungu arakwemeza! Mu kiganiro “Ukuri k’ukuri” Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye n’umunyamakuru Semana, Twagiramungu yavuze inkotanyi akari imurori!

Dore umusogongero w’ikibazo Semana yabajije Twagiramungu gihuye n’ibyo Kazigaba yavuze ku nkotanyi:

Ku rubuga rwe rwitwa “umunyamakuru.com“, Bwana Semana aragira ati: [Iyi ntango nyamunini ya Fautin Twagiramungu turayihera ku mateka ya politiki yaranze igihugu cyacu cy’u Rwanda kuva hashyirwaho “Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda” ku itariki ya 19 Nyakanga 1994 (ejo izaba yujuje imyaka 26), ubwo FPR-Inkotanyi yafataga ubutegetsi kugeza magingo aya, aho Faustin Twagiramungu ariwe wari urangaje imbere iyi “Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda”.]

Fungura hasi aha wumve ikiganiro cyose Bwana Twagiramungu yagiranye na Semana:

 

 

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments