Paul Kagame yongeye gushinjwa ubwicanyi bwo muri Ituri muri gahunda yo gushwanyaguza igihugu cya Congo! (update)

Paul Kagame akomeje gushyirwa mu majwi ko ariwe uri inyuma y'ubwicanyi buri kubera muri Ituri

Mu misa yo ku munsi mukuru wa pentekoti yabaye ku cyumweru taliki ya 31 Gicurasi 2020 yabereye mu karere ka Ituri muri Diyosezi gatolika ya Bunya, mu ijambo yabwiye abakristu b’iyo Diyosezi, Musenyeri Dieudonné URINGI yabwiye abakristu ko igihugu cy’u Rwanda kiri inyuma y’umugambi wo gushwanyaguza igihugu cya Congo kikagaburwamo ibihugu byinshi.

Muri iryo jambo, Musenyeri Dieudonné Uringi, yavuze ko Paul Kagame uyoboye u Rwanda muri iki gihe ari igikoresho cy’abazungu mu gushanyaguza igihugu cya Congo, uwo mugambi akaba awufashwamo na bamwe mu bategetsi ba Congo bo mu nzego zo hejuru z’igihugu ndetse no mu gisilikare cya Congo; Musenyeri Uringi yabivuze muri aya magambo, yagize ati:

Intarambara iri mu burasirazuba bwa Congo igamije gusahura amabuye y’agaciro no kutwambura ubutaka bwacu bakoresheje izina ry’inyeshyamba za NALU no gukoresha bamwe mu baturage b’iki gihugu. Hari umugambi wo gushwanyaguza iki gihugu ugomba guhera mu karere ka Ituri no muri Kivu y’amajyaruguru hakaremwa ikindi gihugu gishya; ibyo bikaba biri gukorwa n’u Rwanda ruri kohereza abasilikare bo kwigarurira utwo turere bagamije kuvoma peteroli iri mu kiyaga cy’Aliberi (lac Albert).

Uwo mugambi wo gushwanyaguza Congo ukaba uri muri politiki mpuzamahanga kandi abategetsi bamwe ba Congo bakaba bawushyigikiye. Abo bategetsi ba Congo bari muri uwo mugambi bakaba bashakisha impamvu zose zituma abaturage batuye muri utwo turere basubiranamo bakicana ubwabo. Ntabwo mugomba kwibeshya, turi kwicwa kubera iyo mpamvu yo gushanyaguza igihugu cya Congo bikozwe n’abanyecongo ubwabo.

Ubwo nari nakoreye urugendo mu gihugu cy’Ubudage, banyeretse ikarita y’igihugu cyanjye yerekana uburyo kizagaburwamo ibice bine, akaba ariyo mpamvu abahema n’abalendu bicana hagati yabo ku mpamvu batazi neza ubwabo ahubwo bagashukishwa amafaranga, nyamara icyo mu gomba kumenya ni uko mu minsi iri imbere tuzaba twese turi abacakara b’abanyamahanga bazigarurira iki gihugu“.

Ubu buhamya bwa Musenyeri Dieudonné Uringi bushimangirwa na raporo yakozwe n’intumwa z’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari no kuri Congo ku buryo bw’umwihariko yemeza ko ingabo z’u Rwanda RDF zinjiye ku butaka bwa Congo rwihishwa zikaba zaratwitse amazu menshi zikica impunzi nyinshi ndetse n’abaturage b’abacongomani. Iyo raporo ikaba yarageze ku muyobozi w’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi. Biteganyijwe ko iyo raporo izasuzumwa muri uku kwezi kwa Kamena 2020 kandi ikazakurikirwa n’ibihano. Bitewe n’uko Kigali yamaze kugezwaho iyo raporo yabuze ibisobanuro itanga ahubwo Kagame akavuga ko ari ingabo z’Uburundi ziri muri Congo!

Ku italiki 16 Mata 2020 Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Kersti Kaljulaid umuyobozi w’igihugu cya Estonia ari nacyo kiyoboye akanama gashinzwe amahoro ku isi, icyo kiganiro kikaba cyarabaye hakoreshejwe uburyo bwa internet kubera icyorezo cya COVID-19, Kagame akaba yarasabye uwo muyobozi kuzaca inkoni izamba! Ese bizashoboka ko iyo raporo nayo inyerezwa nk’izindi zose zayibanjirije? Tubitege amaso.

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments