Perezida Emmanuel MACRON yagurishije igihugu cy’Ubufaransa ku bicanyi bayoboye u Rwanda!

Robert MENARD niwe ushinja Perezida w’Ubufaransa Emmanuel MACRON icyaha gikomeye cyo kugurisha igihugu cy’Ubufaransa ku mwicanyi Paul Kagame wabohoje u Rwanda! Bwana Robert MENARD akaba ari Meya (Maire) wa komine yitwa “Béziers” yo mu gihugu cy’Ubufaransa; MENARD akaba ari umwe mu bayobozi b’abahezanguni b’abafaransa b’ishyaka RN (Rassemblement National) rya Madame Le Pen rigendera ku bitekerezo biharanira inyungu z’abafaransa gusa, iryo shyaka rikaba ritihanganira abanyamahanga baba mu Bufaransa!

Meya wa Béziers (France) Robert MENARD mu nama n’abaturage be.

Kugirango mushobore kumva agaciro n’uburemere abafaransa baha amagambo Meya Robert MENARD avuga, mugomba kubirebera ku majwi yahawe mu matora y’ibanze yabaye mu Bufaransa kuri iki cyumweru taliki ya 15 Werurwe 2020. Kuburyo budasanzwe kandi butunguranye, Robert MENARD yatowe ku nshuro ya mbere ku mwanya wo kuba Meya (Umuyobozi) wa komine ya Béziers abona amajwi angana na 68.74%, amajwi nk’ayo akaba abonwa n’abantu bacye cyane mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru uzwi cyane witwa “David Pujadas“, Bwana Robert MERARD yavuze icyo atekereza ku mubano uri hagati y’umwicanyi ruharwa Paul Kagame wabohoje u Rwanda na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel MACRON. Ibitekerezo bya MENARD ku bicanyi bayoboye u Rwanda akaba abihuje n’abafaransa barenga 75%! Ubwo Pujadas yabazaga Robert MENARD igisobanuro cy’ifoto yari yitwaje mu kiganiro bagiranaga kuri televiziyo, MENARD yamusubije muri aya magambo:

“Iyi foto mfite ni iy’umuyobozi mushya wa francophonie (umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa), akaba ari umunyarwandakazi, akaba yarabaye ministre ushinzwe ibibazo byo hanze y’igihugu twakwita ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda”, umunyamakuru Pijadas yamuciye mu ijambo ati, ari uramwishimiye? undi ati : ” reka kunsetsa!! Uzi neza ko icyo igihugu cy’u Rwanda aricyo cyakuyeho ururimi rw’igifaransa mu ndimi zikoreshwa mu butegetsi, u Rwanda rwahise rujya muri Commonwealth (umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza), Kagame uyobora icyo gihugu ntashobora kandi ntashaka kuvuga na rimwe igifaransa, ariko ministre we w’ububanyi n’amahanga akaba ariwe uyobora umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa!!!

Umunyamakuru Pujadas yabajije Robert MENARD impamvu uwo mu ministre ariwe watoranyijwe kuyobora uwo muryango, Robert MENARD ati ” ba uretse turabigeraho. Nakongeraho ko mu muryango wa OIF (Francophonie) hari amahame agenderwaho y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. None ngo uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda? Nakwibutsa ko Kagame yatowe ku majwi 98.79%!! Ni ibihugu bicye cyane ku isi bishobora gutinyuka kuvugako umuyobozi yatowe ku majwi nk’ayo!!” Umunyamakuru ati kuki u Rwanda rwahawe uwo mwanya? Robert MENARD ati :

Louise Mushikiwabo umuyobozi wa Francophonie

Ubwo ni ubwiru buri hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa! Kuva Kagame yica perezida w’u Rwanda Habyariamana Juvénal bikabyara jenoside muri icyo gihugu, yakomeje gushinja abafaransa gushyigikira abahutu, akaba ariyo mpamvu bamuhaye uwo mwanya wo kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa ngo barebe ko aceceka…. ndi zera ko inkiko z’Ubufaransa zizaburanisha Kagame ku mahano yakoze yo guteza jenoside mu Rwanda…

Mu byukuri uretse gupfundikiranya ntabwo Kagame ashobora kuzumvikana n’abafaransa, wenda ashobora gukomeza kujya apfunyikira abaperezida bamwe na bamwe bayoboye Ubufaransa amabuye y’agaciro asahura muri Congo ariko ukuri nyako abafaransa barakuzi kuburyo ibinyoma bye ntacyo bishobora kuzabahinduraho! Byanze bikunze amahano Kagame yakoze kandi akomeje gukorera abanyarwanda n’abanyamahanga azamugaruka!

Hasi aha Meya Robert MENARD aravuga uko abafaransa babona umubano wa Kagame na MACRON!

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments