Perezida w’Amerika «Joe Biden» yashyize umukono ku itegeko rihana abantu n’ibihugu bihohotera Abanyamerika n’u Rwanda rukaba rurimo!

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 19 Nyakanga 2022, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Bwana Joe Biden yashyize umukono ku itegeko riha uburenganzira leta y’icyo gihugu n’inzego ziyishamikiyeho, bwo gutanga ibihano binyuranye ku bantu no kuri za leta z’ibihugu by’amahanga, bishinjwa kugira uruhare mu kunyereza cyangwa se gufunga Abanyamerika mu buryo burimo akarengane. Iryo tegeko rikaba rireba na leta y’u Rwanda kubera gushimuta Bwana Paul Rusesabagina nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa «abcnews.go.com».

Nk’uko bitangazwa n’urwo rubuga, Perezida w’Amerika yihutiye gushyira umukono kuri iryo tegeko kubera amakuru menshi yavugaga ku ifungwa ry’umukinnyi wa Basketball w’icyamamare w’umunyamerika witwa «Brittney Griner» ufungiye mu gihugu cy’Uburusiya, aho ashinjwa ibyaha byo gucuruza urumogi, amakuru menshi akaba yaravuze ko leta y’Amerika itakurikiranye ikibazo cye ku buryo buhagije. Umugore w’uyu mukinnyi akaba yaragaragaye mu itangazamakuru aho yashinje perezida w’Amerika Joe Badin kudashyira imbaraga zihagije mu gikorwa cyo gufungura umugabo we kandi arengana.

Iri tegeko ryashyizweho umukono na Perezida Joe Biden  rikaba rigomba gutangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa kabiri taliki ya 19/07/2022. Iryo tegeko riha ububasha inzego za Leta zinyuranye za Amerika bwo gushyiraho ibihano byo mu rwego rw’ubukungu kuri leta z’Amahanga zifunze ku buryo bw’akarengane Abanyamerika. Iryo tegeko kandi ribuza kudatemberera mu bihugu by’amahanga abagize inzego zinyuranye za leta z’ibihugu by’amahanga kimwe n’abantu ku giti cyabo bagize uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye muri iryo funga ry’abaturage b’Amerika.

Ibihugu by’amahanga birembwa n’iri tegeko ku buryo bwihutirwa bikaba byarashyizwe mu itsinda rwahawe inyuguti ya «D», ibyo bihugu ni : Ubushinwa, Irani, Birimaniya, Koreya ya ruguru, Uburusiya na Venezuwela nk’uko bitangazwa numwe mubakozi bo mu nzego zo hejuru z’Amerika. Ibindi bihugu birimo n’u Rwanda bikaba byashyizwe mu itsinda ryahawe inyuguti ya «K» bishinjwa cyane cyane ibikorwa byo kunyereza no gushimuta Abanyamerika.Amerika ikaba iburira abaturage bayo kudakorera ingendo muri ibyo bihugu. Iri tegeko kandi riha uburenganzira inzego za leta y’Amerika bwo gukorana bya hafi n’imiryango ifite ababo bashimuswe n’ibihugu by’amahanga muguhanahana amakuru y’uburyo abantu bayo babohozwa.

Umuvugizi w’ibiro bya perezida w’Amerika yabwiye itangazamakuru ko mbere y’uko iri tegeko rijya ahagaragara yabanje guhura n’imiryango ifite abantu bayo bafungiye mu bihugu by’amahanga maze abagezaho ingingo zose zikubiye muri iryo tegeko. Iyo miryango yamenyeshejwe ko izajya ibonana n’umuvugizi wa perezida w’Amerika kenshi gashoboka kugirango bagezweho aho ikibazo cyabantu babo kigeze.

Mu mfungwa z’Abanyamerika bafungiye mu bihugu by’amahanga bavugwa n’iri tegeko, izina rya Paul Rusesabagina washimuswe akaba afungiye mu Rwanda ryagarutsweho cyane, kuko azwiho kuba yaragize uruhare mu gukiza abantu benshi mu gihe cya génocide yo mu Rwanda yo mu 1994. Afungiye i Kigali ashinjwa ibyaha by’iterabwoba kuko yatinyutse kunenga ubutegetsi bubi bwa Paul Kagame.

Kanda aha usome iyi nkuru mu rurimi rw’icyonereza ku buryo burambuye.

Veritasinfo