RD Congo : Perezida Félix Tshisekedi yasabye Abakongomani gufasha Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibohora ku butegetsi bubi bwa Paul Kagame !

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yakoresheje amagambo akomeye kuri mugenzi we w’u Rwanda Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda «bakeneye ubufasha bwacu ngo bibohore » ubutegetsi bwe. Yabivuze kuwa gatandatu (taliki ya 3/12/2022) ubwo yagezaga ijambo ku bahagarariye urubyiruko bagera kuri 250 bo mu ntara 26 za Congo yari yakiriye i Kinshasa.

Ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko agace k’ijambo rye kubyo yavuze kuri mugenzi we Kagame gakwirakwiriye cyane ku cyumweru, benshi bavuze ko ijambo rya Tshisekedi ryerekana uburyo ubushyamirane hagati y’ubutegetsi bwombi bukomeye. Tshisekedi yavugaga nk’usubiza kubyo Kagame yavuze kuwa gatatu ushize, aho yavuze ko (Tshisekedi) atatsinze amatora ya mbere kandi ko mu gushinja u Rwanda ibirimo kubera muri Congo arimo gushaka impamvu yatuma amatora ateganyijwe umwaka utaha asubikwa.

Perezida Tshisekedi yabwiye urwo rubyiruko ko «umunyarwanda atari umwanzi», ko «ubutegetsi bw’u Rwanda na Paul Kagame (ku mutwe wabwo) aribo mwanzi wa RDC». Perezida Tshisekedi yarengejeho amagambo akomeye yo gushinja mugenzi we Paul Kagame «kwigamba kuba inzobere mu ntambara ». Ku mbuga nkoranyambaga abanyecongo n’abanyarwanda benshi bavuze kuri iri jambo rya Tshisekedi berekana imbamutima zabo, bukaba bwarabaye uburyo bwiza kubashyigikiye buri ruhande n’abarurwanya mu kwirekura mu kugaragaza ibitekerezo byabo.

Marie Claire Uwimana utuye i Kigali yabwiye BBC ko amagambo ya Tshisekedi amweretse ko « iki kibazo kirenze uko nagikekaga » kandi ko «kwiyunga hagati yabo biri kure cyane », yongeraho ati: «Simpamya ko no kwicarana bizongera kubaho ».

Bosco Rubashangabo nawe yabwiye BBC ati: «Birakomeye, simbona iherezo ryiza ry’iki kibazo nyuma y’ijambo nk’iri aho perezida abwira undi ko ari ‘diabolique’. »  Ku ruhande rw’u Rwanda, hari abavuze ko iri jambo risobanuye ko Tshisekedi «ashaka guhirika ubutegetsi bwa Kagame ». Ku ruhande rwa DR Congo benshi bashimangiye ibyavuzwe n’umukuru w’igihugu, umwe yanditse kuri Twitter ati: «Avuze ibyari mu mitima yacu twese ».

Undi nawe yanditse ati: «Politiki iratangaje! Ejo bundi bombi bari inshuti bashimagizanya, bavuga ko barimo gufatanya none ubu barabwirana ngo wowe wibye amajwi, undi ati ‘nawe uri umwicanyi’. Birakomeye, kandi ni bibi. »

Muri Kivu ya ruguru ahabera imirwano hagati ya M23, ingabo za leta, n’indi mitwe y’inyeshyamba hari agahenge kuva kuwa kane. I Nairobi, ibiganiro hagati ya leta n’imitwe y’inyeshyamba – itarimo M23 – n’abahagarariye sosiyete sivile mu burasirazuba bwa DR Congo biteganyijwe gusozwa none kuwa mbere na Perezida Uhuru Kenyatta nyuma y’uko bisubitswe kuwa kane.

Amagambo ya Tshisekedi na Kagame yo mu cyumweru gishize kuri bamwe arerekana ko kunga ubumwe bw’ubutegetsi bwabo buhuriye mu muryango wa Africa y’iburasirazuba bishobora kugorana.

Iyi ni inkuru yavuye ku rubuga rwa « BBC Gahuza ».

Ijambo rya Félix Tshisekedi mu rurimi rw’igifaransa