RDC : Ese Joseph Kabila ashobora kugezwa imbere y’urukiko mpuzamahanga CPI, Paul Kagame agasigara?

Joseph Kabila

Imwe mu mpamvu ituma abakuru b’ibihugu byinshi by’Afurika biyemeza kuzapfira ku butegetsi ni ukubera ibyaha bikomeye bakora mu gihe baba bari ku butegetsi. Abenshi mu bakuru b’ibihugu by’Afurika barangwa no kuyoboresha igitugu kivanze n’iterabwoba, bakica abaturage ndetse n’abanyepolitiki bacyekaho kutavuga rumwe nabo ; ibyo byaha by’ubwicanyi kandi biherekezwa no kwigwizaho umutungo w’igihugu maze bakawubitsa mu mabanki yo mu Burayi. Akenshi abo bakuru b’ibihugu bava ku butegetsi bishwe, maze imitungo babikije hanze ikaribwa n’abo bazungu, imiryango basize ikabaho mu bukene bukabije. Ibyo byagaragaye kuri Mobutu Seseko wayoboye Zaïre ubu yitwa Congo mu gihe cy’imyaka irenga 30. Joseph Kabila nawe wayoboye Congo akagerageza gutanga ubutegetsi atishwe, ntabwo yorohewe muri iki gihe kuko ashobora kugezwa imbere y’inkiko !

Amakuru « Veritasinfo » icyesha urubuga « beninwebtv.com » rwo mu gihugu cya Bénin, yemeza ko ishyirahamwe ry’abanyamateko bunganira abandi mu nkiko bazwi ku izina ry’abavoka bo mu gihugu cya Canada, ryatanze ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI ruri i La Haye mu gihugu cy’Ubuholandi. Ku italiki ya 17 Kamena uyu mwaka, abo banyamategeko bandikiye umushinjacyaha mukuru wa CPI ibaruwa isaba ko hagomba gukorwa anketi ku byaha by’ubugome byakozwe mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joseph Kabila. Abo banyamategeko bashimangira ko iyo anketi igomba kwibanda kuri Joseph Kabila wari umukuru w’igihugu cya Congo kimwe na bamwe mu bayobozi bakuru bahoze mu butegetsi bwe bacyekwaho kugira uruhare mu byaha by’ubugome byabaye muri icyo gihugu.

Abo banyamategeko bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa PCJI (Le Partenariat Canadien pour la Justice Internationale) baratunga agatoki ibyaha byakozwe n’ubutegetsi bwa Joséph Kabila muri Congo birimo : ubwicanyi, gufungira abantu ubusa, ibikorwa by’iyicarubozo, ibyaha bishingiye ku ihohotera ry’igitsina, kunyereza no gushimuta abantu ku ngufu. Muri iyo baruwa, abo banyamategeko baragira bati : « Nubwo mu bihe byashize umushinjacyaha mukuru yashoboye kugira anketi akora kandi akagira abantu akurikirana mu rukiko kubera ibyaha by’ubugome bashinjwa gukora muri Congo, ntabwo umushinjacyaha mukuru arashobora gukurikirana no gukora anketi zimbitse ku bikorwa n’uruhare by’uwahoze ari perezida wa Congo Bwana Joseph Kabila n’ubutegetsi bwe bagize muri ibyo byaha ndengakamere».

Mu gihugu cya Congo hari abantu benshi bari bakomeye mu butegetsi bwa Joseph Kabila barimo gukorwaho iperereza mpuzamahanga kubera ibyaha by’ubugome bacyekwaho gukora muri icyo gihugu. Imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bw’ikiremwa-muntu, yagaragaje ibyaha by’ubugome byagiye bikorwa muri Congo ngetse ikaba isaba ko ababigizemo uruhare bagezwa imbere y’ubutabera. Kubera iyo mpamvu, bamwe mu bayobozi bakuru bari mu butegetsi bwa Joséph Kabila bakaba barafatiwe ibihano n’umuryango w’ibihugu by’Uburayi (UE) ; aho ikibazo gikomereye ni uko Joseph Kabila akekwaho gukora ibyaha birimo jenoside mu karere ka Beni na Ituri afatanyije n’abategetsi bayoboye u Rwanda muri iki gihe, ibyo byaha nabyo bikaba birimo gukorwaho iperereza n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa CPI.

Ese ibyitso bya Paul Kagame bishobora kuzaburizamo igikorwa cyo gukurikirana Joseph Kabila cyangwa bazajyana bombi imbere y’abacamanza ? Ni ukubitega amaso.

Veritasinfo.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments