RDC: Ingabo za Uganda UPDF zigiye gufatanya n’iz’u Rwanda RDF mu kugaba igitero cya gisilikare muri RD Congo !

Gén. Muhoozi yatangaje intambara kuri Congo yiswe "Opération Rudahigwa"

« Amase ya cyera ntagihoma urutaro! » Paul Kagame na FPR bakoresheje ibinyoma byinshi mu bihe byashize mu ntambara z’urudaca bagiye bagaba ku gihugu cya RD Congo muri gahunda yo kwica impunzi z’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu zahungiye muri icyo gihugu no gusahura umutungo kamere w’icyo gihugu. Ibyo binyoma byatumye Paul Kagame ashyigikirwa n’igihugu cy’igihangange cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,  kugera aho yitwara nk’umukuru (homme fort) w’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari. Muri iki gihe amahanga yose yamenye ko Paul Kagame ari umubeshyi ndetse akaba ari n’umwicanyi ruharwa, kubera iyo sura mbi afite mu mahanga no mu Banyarwanda, Kagame asigaye ameze nk’imbeba yaguye mu mazi!

Kugirango abone amafaranga ahagije yo guha ruswa abazungu bamushyigikira mu bwicanyi bwe, Paul Kagame yashinze umutwe w’iterabwoba wa M23 mu mwaka w’2012. Kagame yashyize Inkotanyi ze muri uwo mutwe w’iterabwoba maze wigarurira umujyi wa Goma. Byabaye ngombwa ko ingabo z’umuryango w’Abibumbye Monusco zifatanya n’ingabo za Congo FARDC maze birukana uwo mutwe w’iterabwoba wa M23, abarwanyi bawo bahungira mu Rwanda no muri Uganda mu mwaka w’2013. Muri uyu mwaka w’2022, Kagame yongeye kubyutsa umutwe w’ibyihebe wa M23, uwo mutwe wongera kugaba ibitero muri Congo ufite intwaro zikomeye kurusha uwo zari zifite mbere mbere zirimo imbunda zihanura indege n’imodoka z’intambara zo mu bwoko bwa Chars!

Umutwe w’iterabwoba wa M23 watangiye kugaba ibitero ku ngabo za Congo FARDC guhera mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ndetse ungera n’aho urasa indege y’ingabo za Monusco. Mu cyumweru gishize , uwo mutwe wakajije imirwano ugera n’aho ufata ikigo cya gisilikare cya Rumangabo. Ibyo byatumye ingabo za Congo zifatanyije n’iza Monusco bafatanya urugamba maze bongera kwirukana ibyo byihebe bya M23 ku butaka bwa Congo ku cyumweru taliki ya 29/05/2022. Mbere y’uko ibyo byihebe byirukanwa ku butaka bwa Congo, Ge. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda ndetse akaba ari n’umuhungu wa Museveni, atanze ubutumwa kuri twitter, aho yatangaje ko ingabo z’igihugu cya Uganda UPDF zifatanyije n’iza nyirarume Paul Kagame arizo RDF, bagiye kugaba igitero ku ngabo za Congo FARDC.

Gén Muhoozi yavuze ko icyo gitero  kuri Congo kigamije kurwanya FDLR! Icyo gitero cya gisilikare cy’ibihugu byombi kuri Congo kikaba cyarahawe izina rya « Opération Rudahigwa ». Aya makuru yo gutera Congo yatanzwe na Muhoozi ntabwo yigeze abeshyuzwa n’u Rwanda cyangwa Uganda. Muhoozi yavuze ko  FDLR igomba gushyira amaboko hejuru ikarambika intwaro hasi. Leta ya Kigali nayo ivuga ko ingabo za Congo FARDC ndetse n’iza ONU Monusco zifashwa na FDLR mu mirwano izihanganishije n’umutwe w’iterabwoba wa M23! Ibi bikaba bisobanura ko FARDC na Monusco bigizwe na FDLR, bityo Uganda n’u Rwanda bikaba byiyemeje kurwanya ingabo za Congo n’iza ONUicyarimwe!

Iyo Muhoozi na nyirarume Kagame bavugako bagiye kurwanya FDLR muri Congo, baba bari kumvikanisha ko ari Abatutsi bagiye kurwanya Abahutu, icyo kinyoma akaba aricyo bakoresheje mu myaka igera kuri 30 kandi kikaba cyarabahiriye , ariko muri iki gihe izo ntambara z’amoko zikaba zimaze kurambirana. FDLR igizwe n’impunzi z’Abanyarwanda bahungiye muri Congo bamaze imyaka 28 bicwa! Nubwo Kagame yishe impunzi nyinshi, hari izarokotse, izo mpunzi zikaba zarabyaye abana, ubu  abo bana nabo bamaze kuba abasore n’inkumi; abo bana bakaba ari abacongomani buzuye, bakaba bafite uburenganzira bwo kujya mu gisilikare cya FARDC nk’abandi Bacongomani bose. FDLR nta karere ifite igenzura muri Congo, nta birindiro ifite, iyo Kagame na Muhoozi bavuga ngo bagiye kurwanya FDLR, bavuga ko bazayikura he?

Abasilikare ba RDF bafatiwe ku butaka bwa Congo bari muri M23

Muhoozi na Kagame bavugako FARDC igizwe na FDLR kuko impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo zabyaranye n’Abacongomani abana, kandi abo bana bakaba bari mu ngabo za Congo! Kuribo babona igisilikare cya FARDC cyavaho burundu maze kigasimburwa n’ibyihebe bya M23 byiyita Abatutsi nk’uko byajyaga bikorwa na Kabila mu bihe byashize! Ibi bisobanuye ko kurwanya FDLR ari ukwica abaturage bose ba RD Congo kuko bivanze n’izo mpunzi z’Abahutu bakabyarana abana bitwa Abacongomani! Ese bazabishobora? Abasilikare ba RDF boherejwe kurwanira ibyihebe bya M23 bahaye ubuhamya « veritasinfo » , abo basilikare bavugaga ko barambiwe intabwara zidafite ishingiro u Rwanda ruhora rurwana muri Congo, benshi muri abo basilikare bavuze ko aho kugirango bajye gupfira ubusa bazashyira intwaro hasi, maze bakishyira mu maboko y’ingabo za Monusco! Ese Muhoozi na Kagame  bazakurahe abandi Batutsi bazakomeza kwicisha?

Uretse icyo kibazo cy’impunzi z’Abahutu (FDLR) zivanze n’abaturage b’Abacongomani, hakaba n’ikibazo cy’abana b’Abatutsi bamaze kurambirwa intambara z’amoko adafite ishingiro; igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gifasha ubutegetsi bw’agahotoro bwa Paul Kagame nacyo kimaze kurambirwa n’ibinyoma ndetse n’ubwicanyi bwa Kagame. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Bubiligi kitwa « Politico.cd« , igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  (USA) gishobora gufatira ibihano leta ya Kigali kubera inkunga iyo leta iha umutwe w’iterabwoba wa M23 mu bikorwa byo kurwanya ingabo za Congo FARDC ndetse n’ingabo za Loni (Monusco) ziri muri icyo gihugu.

Bwana Robert Menendez, umuyobozi w’inteko ishingamategeko y’Amerika (USA) umutwe wa Sena, yatanze ubutumwa bumenyeshako ko Amerika ihangayikishijwe n’amakuru avugako leta y’u Rwanda yongeye guha inkunga umutwe w’iterabwoba wa M23 mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo; Leta y’Amerika ikaba yaratangiye iperereza ryo kumenya niba leta y’u Rwanda yarateye inkunga ibyihebe byo muri M23. Perezida wa sena y’Amerika avugako niharamuka hagaragaye ibimenyetso by’uko leta ya Kigali yateye inkunga umutwe w’iterabwoba wa M23, icyo gihugu kizafatira ibihano leta y’u Rwanda. Uretse abasilikare bafatiwe ku rugamba hari n’ibindi bimenyetso byinshi byagaragaye by’uko u Rwanda rwateye inkunga umutwe w’ibyihebe wa M23 birimo intwaro zafatiwe ku rugamba n’amashusho ya drones yafashwe n’ingabo za ONU (Monusco).

Ntagushidikanya ko Amerika izabona uruhare  leta ya Kigali yagize mu bitero bya M23, bikaba bibaye ubwa mbere Amerika itangaza rugikubita ko izafatira u Rwanda ibihano, bibaye kandi ubwa mbere leta ya Congo itinyuka gufatira leta ya Kigali ibihano kubera inkunga itera ibyihebe bya M23, ibi byose bikaba bigaragaza ko ibinyoma by’Inkotanyi bitagifata, ibisobanuro iyo leta itanga bikaba bimeze nko « kugosorera mu rucaca »! Uko byagenda kose , amahoro asesuye azaboneka mu karere k’ibiyaga bigari ari uko leta y’abicanyi ba FPR ivuyeho burundu mu Rwanda!

Twizereko FPR izagenda buhere nk’amahembe ya nkungu, tubabajwe n’abakomeje kuyihambiraho, bakazajyana nayo mu muriro utazima!

Veritasinfo