RDC : Inkunga ya gisilikare y’Angola igenewe Félix Tshisekedi mu guhangana na Joseph Kabila.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 21/11/2020 indege za gisilikare 2 zo mu bwoko bwa Sukhoï zikorerwa mu gihugu cy’Uburusiya zikaba zaraguzwe n’igihugu cy’Angola zazengurutse ikirere cya Kinshasa ziri mu myitozo y’ingabo zirwanira mu kirere. Iyi myitozo y’ingabo zo mu kirere yabaye i Kinshasa nyuma y’aho Félix Tshisekedi akoreye uruzinduko mu gihugu cy’Angola kuri uyu wa mbere taliki ya 16/11/2020 aho yagiranye ibiganiro byamaze amasaha macye na mugenzi we wa Angola.

Imyitozo y’ingabo zirwanira mu kirere yabereye i Kinshasa ikaba ifite intego zo kwerekana ko « ubufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere z’ibihugu byombi bwateye imbere » nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Congo-Kinshasa. Umuyobozi w’ibiro bya Félix Tshisekedi akaba yabwiye itangazamakuru ko iyo myitozo y’ingabo zo mu kirere yahuje ibihugu byombi i Kinshasa ari « ikimenyetso kidashidikanywaho cyerekana ko igihugu cy’Angola kiyemeje gutera ingabo mu bitugu ingabo za Congo FARDC ». Umujyanama wa perezida Tshisekedi akaba yavuze ko izo ndege z’Angola uko ari ebyiri zahise zishyirwa mu maboko y’ingabo za Congo, zikaba  zishobora kuzikoresha igihe cyose bibaye ngombwa.

Nubwo bimeze gutyo ariko , kuruhande rw’impuzamashyaka ya FCC ishyigikiye Kabila, Bwana Kikaya Bin Karubi wigeze kuba umujyanama wa Joseph Kabila mubyerekeranye n’ububanyi n’amahanga, yumvikanishije ko iyo myitozo y’ingabo zirwanira mu kirere yahuje ingabo z’igihugu cy’Angola n’iza Congo FARDC ari « ubutumwa bwohererejwe Joseph Kabila wasimbuwe na Tshisekedi ku mwanya w’umukuru w’igihugu ». Bin Karubi akaba yavuze ko ubwo butumwa bwahawe Kabila ntacyo buvuze bitewe n’uko « ubwumvikane bucye buri hagati y’impande zombi bugomba gushakirwa igisubizo n’abakongomani ubwabo, hakurikijwe amasezerano Félix Tshikedi yagiranye na Joséph Kabila ».

Kikaya Bin Karubi arahamagarira umutwe wa politiki ushyigikiye Joséph Kabila kwamagana ku mugaragaro iterabwoba ryo kwitabaza imbaga mukurwanya FCC rikorwa n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi nyuma yo kunanirwa guhamagarira indi mitwe ya politiki kumushyigikira mu krwanya FCC mu biganiro bimaze hafi ibyumweru bibiri. Umwe mu bakozi bakuru b’ibiro bya Félix Tshisekedi yagize ati : « niba babona ko iriya myitozo ya gisilikare ibabangamiye, ni uko bafite gahunda yo guhungabanya umutekano w’igihugu » ; uwo muyobozi akaba yishimira umubano mwiza uri hagati ya leta ya Kinshasa n’iya Angola. Twabibutsako Angola aricyo gihugu gihana umupaka na RDC, Félix Tshisekedi yasuye kenshi kuva yahabwa umwanya wo kuba umukuru w’igihugu cya Congo.

Veritasinfo

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments