RDC : M23 twayitsinze isubira mu Rwanda aho yaturutse!

«Ibintu byasubiye mu buryo, ubu turagenzura uturere twose twari twigaruriwe n’umwanzi. Umuyobozi mukuru w’ingabo zacu ari kuzenguruka mu turere twirukanyemo M23. Abo barwanyi ba M23 twabakubise inshuro  barahunga bambuka umupaka basubira mu Rwanda aho bateye baturutse. Ubu turinze imbibi z’igihugu cyacu » .

Ibyo ni ibyatangajwe na Général de brigade Sylvain Ekenge, umuvugizi wungirije w’ingabo za Congo FARDC mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 9/11/2021 nyuma y’igitero cy’ingabo za RDF mu izina rya M23 zagabye muri Kivu y’amajyaruguru mu ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 7/11/2021.

Umuvugizi w’ingabo za Congo yasobanuye ko nta murwanyi numwe wa M23 uri muri Rutshuru akaba yasabye abaturage kudaha agaciro ibintu byose bitangazwa na M23.  Gen. Ekenge yavuze ko batarashobora kumenya umubare nyakuri w’abarwanyi ba M23 bagabye igitero uko ungana no kumenya icyo uwo mutwe wari ugamije kugeraho mu kugaba icyo gitero.

Imirwano yo kwirukana ingabo za Kagame muri Kivu y’amajyaruguru yakuye abaturage benshi mu byabo, bamwe bagera ku bihumbi 5 bakaba bambutse umupaka bahungira muri Uganda. Amakuru atangwa na bamwe mu ngabo za Congo yemeza ko ingabo za Uganda zagize uruhare mu kwirukana ingabo za RDF zari zateye muri Kivu ya ruguru mu izina rya M23. Uganda ikaba ibona u Rwanda arirwo rwateye muri Rutshuru rufite gahunda yo gufata ako karere kugirango ruburizemo imirimo Uganda yatangiye muri Kivu ya ruguru yo gukora imihanda ihuza iyo ntara n’igihugu cya Uganda mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Nubwo leta y’Inkotanyi ivugako nta ruhare yagize mu bitero byo muri Congo, kuba bivugwa ko ibyo bitero byagabwe n’abarwanyi ba M23 kandi bizwi ko abo barwanyi bacumbikiwe na Kigali ntaho bitaniye n’uko ari Kigali yagabye ibyo bitero. Igihugu cy’u Rwanda kikaba gikomeje kuba indiri y’imitwe ihungabanya umutekano mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari kubera imitwe irwanya ubutegetsi bwa Congo n’Uburundi yahawe indaro mu Rwanda!

Veritasinfo.

17 Comments

  1. I have a degree in creative writing from a top university, but still have no significant credits yet. How should I go about getting published in a reputable magazine or web site for the first time? Is self-publishing the way to go? I have short stories that are done, but I am not sure where to send them. I know I need an agent, but trying to get one without ever being published just isn’t going to happen. Any suggestions?.

  2. Amateka avugakubisiraheri ko Bamaze imyaka urenga magana ane400 mukaga ariko ngo Imana iza kumva iminiho yayo irabatabara ibakiza amaboko yafarawo murimake ntajoro Ridacya Kandi nta imvura idahita ariko rero banyarwanda ni mureke ubugome
    Kuko agatebo mugera mo bagenzi banyu abavandimwe banyu niko namwe muzajyererwamo

  3. Kagame yifatiye abantu bo muri kano karere kose,ibihugu bine akagabo katarimo itamira katubujije amahwemo ,habuze iki ngo twishire hamwe tukirukane ?

    • Ariko koko, mubona amagambo y’amahomvu mwirirwa muvuga hari ugikeneye kuyumva. Ngo Ingabo z’urwanda zagiye Kongo mwibagirwa ko dusigaye dufatanya mubikorwa byose? Ese wa mubirigi wavugiraga Rusesabagina ko atamutahukanye ko aheruka inaha ra. Erega igihe cyose mutaricuza genocide mwakoze muge mureka kwivana mu kimwaro muhitemo guceceka.

  4. Nicyo cyatumye Kagame ajya kujijisha ahindura ubukwe tribune ya politiki,yikoma Uganda avuga ko ntacyo yabamariye muri za 1990.Cyakora yemeye ko ari umuherwe,atubeshya ko yemera Imana ko azapfa yishimye kuko ntawe abereyemo umwenda! Koko? bizi imfubyi,ababuriwe irengero,abitabye inama,urutonde ni rurerure.Icyakora yagaragaje ko anafite ubwoba,Abana ba Kagame kuki batatashye buriya bukwe? Imbere aha hari byinshi duhishiwe.

  5. Il est temps que la RDC cesse de trembler devant les soldats de l’hégémonie tutsi au pouvoir à Kigali. L’intégrité territoriale de la RDC doit être farouchement sauvegardée par son armée.∆ Ce qui se passe c’est une honte pour l’État de la RDC. Trop, c’est trop !

  6. Uretse Ukuli Kw’impamo kwa bene wacu,numwana wonka azi ibibera mugihu cyacu,mbibutse ko bene wacu bataja bagira ukuri kw’Imana ahubwo bo bagira ukuri kw’impamo!!!

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.