RDC: Mu mirwano yabaye mu nteko ishingamategeko, abashyigikiye Tshisekedi bashoboye kwirukana abashyigikiye Kabila!

Félix Tshisekedi abishyigikiwemo n’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika akomeje kwereka igihandure uwamuhaye ubutegetsi ariwe Joséph Kabila! Umwaka ushize w’2019, nibwo Félix Tshisekedi yanyuze inyuma abanyepolitiki bari kumwe nawe barimo Martin Fayulu maze ajya kugirana amasezerano y’ibanga na Kabila barwanyaga bose. Mu masezerano y’ibanga bagiranye,  Kabila yemeye guha umwanya wa Perezida Bwana Félix Tshisekedi hirengagijwe amajwi yavuye mu matora, maze Tshisekedi nawe yemerera Kabila umubare munini w’abadepite mu nteko ishingamategeko ya Congo.

Kuri iki cyumweru taliki ya 6/12/2020 nibwo Tshisekedi yagejeje ijambo kubaturage ba Congo, avugako amasezerano amuhuza na Joséph Kabila ayavuyemo akaba agiye gushyiraho Umujyanama ugomba kumushakira andi mashyaka bagomba gufatanya mu kuyobora igihugu cya Congo! Iryo jambo rya Tshisekedi akaba arityo ryabaye intandaro y’imirwano ikaze iri kubera mu nteko ishingamategeko ya Congo aho abadepite bashyigikiye Tshisekedi bahanganye n’abashyigikiye Joséph Kabla. Muri iki gihe , ubuyobozi bukuru bw’igihugu cya Congo bukaba buri mu kajagari katigeze kabaho mu mateka y’icyo gihugu; kandi ako kajagari kari mu nzego z’ubuyobozi kakaba gashobora gukwira mu nzego zose z’igihugu kugera mu buyobozi bw’intara zigize icyo gihugu!

Kuwa mbere taliki ya 7/12/2020, inteko ishingamategeko ya Congo yarateranye kugirango isuzume ibikubiye mu ijambo Tshisekedi yari yaraye agejeje kubanyagihugu ariko abadepite bashyigikiye Tshisekedi ntabwo bemeye ko inteko ishingamategeko iterana , bahise bamenagura ibintu byose byari mu ngoro ishingamategeko ikoreramo , intebe n’ameza barabishwanyaguza kugirango iyo nteko idashobora guterana kuko batinyaga ko ishobora gufata ibyemezo bishobora gukoma mu nkokora Félix Tshisekedi mu mugambi we wo kwitandukanya na Joséph Kabila.

Kuri uwo munsi wo kuwa mbere ishyaka rya Joséph Kabila n’impuzamashyaka bafatanyije FCC bavuze ko Tshisekedi adafite ububasha bwo gushyiraho umujyanama wo gushaka andi mashyaka azafatanya nawe kuyobora igihugu, ko kandi Tshisekedi adafite uburenganzira bwo gusesa guverinema. Impuzamashyaka ishyigikiye Kabila ikaba yaravuze ko Tshisekedi naramuka akoze ibyo yavuze bikubiye mu ijambo yagejeje kubanyagihugu azaba anyuranyije n’itegeko nshinga rigenga igihugu bityo akaba ashobora guhita nawe asezererwa ku mwanya wa perezida wa repubulika bikozwe n’inteko inshingamategeko, doreko impuzamashyaka ya FCC ishyigikiye Kabila ifite yonyine abadepite barenga 347 ku badepite 500 bagize inteko yose ishingamategeko ya RDC!

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 8/12/2020, Inteko ishingamategeko ya Congo yagerageje kongera guterana, abadepite bashyigikiye Tshisekedi bakaba bahise batangira imirwano, batangira gukubita abadepite bashyigikiye Kabila! Imirwano  yahuje impande zombi yaranzwe no guterana amabuye, gukubitana inkoni n’ibipfunsi; iyo mirwano iakaba yarushijeho gukaza umurego kuburyo abashinzwe umutekano bagiye gukiza ariko biba iby’ubusa! Ishyaka rya Tshisekedi UDPS, rikaba ryahamagaye abayoboke baryo batari abadepite maze bisuka mu nteko ishingamategeko batangira gukubita abadepite bashyikiye Joséph Kabila! Abadepite 3 bakaba barakomeretse bikomeye bajyanwa kwa muganga.

Imirwano yashoboye guhosha abadepite benshi bashyigikiye Kabila bava mu nteko, abadepite bacye bashyigikiye Kabila bakaba bifatanyije n’abashyigikiye Tshisekedi. Ku badepite 500 bagize inteko, kuri uyu wa kabiri abadepite 279 bashyigikiye Tshisekedi ( uwo mubare ni ikigereranyo kuko akajagari katatumye hashobora kuba ibarura ryo kumenya abadepite nyabo bahari) barateranye. Bakaba barahise batora umudepite mukuru mu myaka ko ariwe ugomba kuyobora inama yabo maze akungirizwa n’abandi badepite 2 bato mu myaka. Iyo nama ikaba yari igizwe n’abadepite bashyigikiye Tshisekedi, muri iyo nama yabo bakaba bemeje ko kuwa kane taliki ya 11/12/2020  w’iki cyumweru  bazongera guterana kugirango birukane kubuyobozi bw’inteko ishingamategeko abari basanzwe bayiyoboye bo mu mpuzamashyaka ya FCC ishyigikiye Joseph Kabila! Gusa abadepite bashyigikiye Joseph Kabila nabo bateraniye mu yindi nama bemeza ko bazaburizamo icyemezo cyo gusesa ubuyobozi bw’inteko ishingamategeko busanzweho!

Iyi ni inteko ishingamategeko ya Congo nyuma y’imirwano yo kuwa mbere taliki ya 7/12/2020

Impuzamashyaka ya FCC ishyigikiye Joseph Kabila ikaba yahise ivuga ko ishyaka rya Tshisekedi ryakoze igikorwa cyo guhirika ku ngufu ubuyobozi bw’inteko ishingamategeko (coup d’Etat), iyo mpuzamashyaka ikaba isaba Joseph Kabila gufata ijambo akagira icyo avuga kuri ako kajagari kari mu buyobozi bukuru bw’igihugu kakuruwe na Tshisekedi. Kuwa mbere nibwo Tshisekedi yatumije ministre w’intebe ukomoka mu ishyaka rya Kabila amubwirako agomba kwegura mu maguru mashya uretse ko uyu ministre w’intebe yanze kwegura, Tshisekedi kandi akaba aheruka gukoresha inama y’abasilikare bakuru bashyizweho na Kabila, abo basilikare bakaba baramwijeje ko batazivanga muri politiki!

Ambasaderi wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Congo akaba yaramenyesheje ko igihugu cye cyakiriye ijambo Tshisekedi yagejeje kubanyagihugu aho yamenyesheje ko yikuye mu masezerano yamuhuzaga na Joseph Kabila. Ambasaderi w’Amerika i Kinshasa yahise akoranya inama yahuje abambasaderi b’ibihugu bya: Canada, Ubwongereza, Ubusuwisi, Coreya y’epfo n’Ubuyapani muri iyo nama yabo bakaba barasohoye itangazo risaba impande zishyamiranye muri Congo kwirinda imvururu, ibibazo byose batumvikanaho bakabikemura binyuze mu nzira za demokarasi!

Nyuma y’amasezerano Tshisekedi yagiranye na Martin Fayulu, Katumbi na Mbemba akayica, nyuma akagirana amasezerano na Vital Khamere bikarangira amafunze, Joséph Kabila wamuhaye ubutegetsi yibwira ko ari insina ngufi nawe aramuhindutse ! Abazi neza Félix Tshisekedi bakaba bemeza ko ari umuntu uhindagurika kandi agafata ibyemezo akurikije aho inyungu ze zigana kugirango akomeze kuramba ku butegetsi ku buryo na Paul Kagame uvumirwa ku gahera n’abacongomani Tshisekedi azamuhinduka izuba riva!

Abakurikiranira hafi politiki yo mukarere k’ibiyaga bigari bakaba basanga akajagari kari mu buyobozi bukuru bw’igihugu cya Congo Kinshasa gashobora gutera umutekano mucye mu karere kose, intambara zikongera kuvuka hagati y’ibihugu bigize ako karere, iyo akaba ariyo mpamvu umuryango w’abibumbye ONU utewe impungenge n’akajagari kari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwa Congo-Kinshasa.

Birabe ibyuya ntibibe amaraso!

Veritasinfo

Veritas

3 Comments

  1. Ibibera muri RDC biteye inkeke akarere kose. Ubundi discours ya Felix irimo iki uretse ko wagira ngo ni programme yo kwiyamamaza? Ubundi Martin Fayulu niwe watsinze amarora.Gukurikira Kagame buhumyi bizamubyarira amazi nk’ibisusa.Tubihange amaso.

  2. Ibyiza FPR INYENZI INKOTANYI zavanye mu gihugu cy’ BUSAGYA: 1). KWICA, 2). KWIBA, 3). KUROGA, 4). GUKONA, 5). KUBESHYA, 6). UBUSAMBANYI ndenga kamere.  IMICO MIBI GUSA: Nibyo twabonye bavanye mu BUSAGYA. kwa Papa wabo KAGUTA Yoweri M7.

Leave a Reply