RDC-Rwanda : Amerika (USA) yiyemeje kwirukana Inkotanyi muri Kivu !

Ambasaderi wa USA muri Congo Bwana Hammer yakiriye Félix Tshisekedi i Goma nk'umukuru w'igihu usuye ikindi gihugu.

Félix Tshisekedi wahawe akazina ka Gisekeramwanzi yageze i Goma kuwa mbere taliki ya 5/10/2020, akigera muri uwo mujyi akaba yarakiriwe n’ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Congo Bwana Mike Hammer. Urwo ruzinduko rwa Gisekeramwanzi mu burasirazuba bwa Congo rukaba rugamije kugarura umutekano umaze imyaka irenga 24 warabaye ingume muri ako karere bitewe n’inkotanyi zakagize itobero ! Ese ni izihe mbaraga Gisekeramwanzi azanye zizagarura umutekano  muri ako karere ?

Ntabwo mu byukuri ari Gisekeramwanzi Tshisekedi wiyemeje kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo, ahubwo n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) cyahinduye umuvuno wo kwigaruri Congo ! Ubusanzwe Amerika niyo yari yarahaye Paul Kagame ubutumwa bwo kwigarurira Congo noneho umutungo ayisahuyemo akawushyikiriza Amerika (USA) ; sibyo gusa kuko Amerika yari ifite gahunda yo kurema ibindi bihugu bishya muri Congo bikozwe na Paul Kagame (balkanisation)ariko icyo kiraka cyo gushanyaguza Congo Amerika ikaba yaracyambuye Inkotanyi na Paul Kagame, ahubwo ikaba yarafashe Congo yose !

Muri uru ruzinduko rwa Gisekeramwanzi Tshisekedi yakoreye mu Burasirazuba bwa  Congo yakiriwe i Goma n’ambasaderi w’Amerika Mike Hammer nk’umukuru w’igihugu wakiriwe mu gihugu cy’Amahanga. Ambasaderi w’Amerika akaba yahaye raporo Gisekeramwanzi y’uko umutekano wifashe muri ako karere nk’aho ariwe muyobozi wako ! Ambasaderi Hammer yagize ati : « Navuganye na Tshisekedi ndetse na ministre w’ingabo za Congo FARDC ibyerekeranye n’umutekano ; nababwiye ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zifite inyungu nyinshi cyane muri aka gace kuburyo ziyemeje gukora ibishoboka byose kakagarukamo amahoro n’umutekano ».

Ambasederi w’Amerika muri Congo yabwiye Tshisekedi ko yazengurutse mu mijyi myinshi yo mu burasirazuba bwa Congo agasanga umutekano utifashe neza na gato, yagize ati : « Ejo nasuye umujyi wa Beni kugirango ndebe uko ingabo za Loni (Monusco) na FARDC bahagaze mu rugamba rwo kurwanya umutwe w’ADF ukomeje guhahamura abaturage. Nagiye kandi i Minembwe, na Mikenge kugirango ndebe uko umutekano waho n’imibereho y’abaturage byifashe. Nasanze abaturage babayeho nabi cyane. Ni ngombwa gufatanya n’Amerika (USA) kugirango imiryango yose ya Loni ihagurukire ikibazo cyo gufasha abaturage batuye aka karere ».

Amakuru « Veritasinfo » ikura muri z’ambasade z’ibihugu by’amahanga ziri i Kinshasa yemeza ko Félix Tshisekedi yiyemeje guha igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akarere kose k’uburasirazuba bwa Congo akaba ariyo ikayobora, bityo ambasaderi w’Amerika akaba yarafashe ubuyobozi bw’ako karere, akaba yitwara nk’umukuru w’igihugu uhayobora. Kuva mu mwaka w’2013 ubwo Kagame yoherezaga inkotanyi muri Congo mu izina rya M23 Amerika itabimuhereye uburenganzira byatumye Amerika ihindura ingamba zo kwinjira muri Congo ; aho kugirango inyure mu Rwanda ikomeze gukoresha Kagame, Amerika (USA) yafashe ingamba zo kunyura i Kinshasa ikaba yari ishigaje gukura Joseph Kabila mu nzira kuko yari atangiye kuzana abashinwa n’abarusiya muri Congo. Kuva Tshisekedi yashyirwaho, ubu Congo yabaye nk’intara y’Amerika , kunyura i Kigali ntabwo bikiri ngombwa!

Amerika (USA) ikaba yarafashe icyemezo cyo gusaba ibihugu byose byo mu karere k’ibiyaga bigari byohereje ingabo zabyo rwihishwa mu burasirazuba bwa Congo kuzikurayo vuba na bwangu. Ibihugu Amerika isaba gukura ingabo zabyo muri Congo ni : Uganda, u Rwanda, Uburundi ndetse n’Angola yohereje ingabo zayo ku butaka bwa Congo mu gace k’uburengerazuba bw’icyo gihugu nayo yasabwe kuzikurayo. Ku buryo bw’umwihariko u Rwanda n’Uburundi byasabwe guhindura imitegekere y’imbere mu bihugu byabyo, bigafungura urubuga rwa demokarasi kandi bikita k’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu kugirango impunzi ziva muri ibyo bihugu ziri ku butaka bwa Congo zishobore gutaha iwabo.

Inama yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri uyu wa gatatu taliki ya 7/10/2020 ikaba yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yari igamije kugeza kuri ibyo bihugu icyemezo Amerika yafashe cyo kubisaba gukura ingabo zabyo mu burasirazuba bwa Congo, Amerika kandi yamenyesheje ibyo bihugu ko nibidahindura imiyoborere yabyo ngo impunzi ziri muri Congo zisubire iwabo izafatira ibihano bikomeye leta z’ibyo bihugu zizakomeza kwinangira ! Leta y’Uburundi yo yamenyesheje ko igomba kuvugana na leta ya Congo kugirango icyemure kuburyo bwihutirwa ikibazo cy’impunzi z’abarundi ziri ku butaka bwa Congo.

Ambasaderi w’Amerika muri Congo washyize icyicaro cye i Goma kugirango akurikirane neza ko ibihugu bya Uganda, u Rwanda n’Uburundi bikura ingabo zabyo muri Congo, yabwiye Tshisekedi ko igihugu cyo kiri gutekereza uburyo kizohereza ingabo zacyo mu burasirazuba bwa Congo kugirango zigarure umutekano muri ako karere ku buryo budasubirwaho ! Ikibazo gikomeye kikaba kiri  ku Rwanda kuko kugeza ubu nicyo gihugu gikomeje kwinangira mu gushyiraho politiki yo gucyura impunzi, ahubwo kikaba kivuga ko impunzi ari abanzi b’igihugu zikaba zigomba kurimburwa zose, demokarasi yo ikaba iri kure nk’ukwezi!

Mu minsi iri imbere tugiye kuzareba uko inkotanyi zizabyitwaramo mu gihe zizaba zitagishobora gusahura amabuye y’agaciro ya Congo.

Veritasinfo

Subscribe
Notify of
guest
3 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Hercule
Hercule
8 October 2020 8 h 00 min

Ariko muri injiji kweri

CESAR
CESAR
8 October 2020 11 h 23 min

Tshisekedi a cédé le Kivu aux USA. Kagame a cédé le Rwanda aux USA. Par conséquent, le Kivu et le Rwanda sont la propriété des USA.
Mais se pose la question sur le statut juridique des Kuvitiens et des Rwandais.
Que le Plus Haut ait Pitié de ceux-ci.

Tim
Tim
8 October 2020 12 h 25 min

Kajonyori Rwabujindiri warwaye bwaki ubugome bwe ni ubuvukano. Ariko ngire icyo nibariza inkotanyi: U Rwanda ruramutse ruyobowe n’irindi shyaka nk’uko muruyoboye mwakumva mumerewe gute? Kuki mwumva ko byose ari byiza kuberako arimwe muri ku ngoma?