RIB-RWANDA: Rashid Abdul Hakuzimana avugisha ukuri mu gusobanura umubabaro wo kwibuka bamwe abandi bagacecekeshwa.

Nyakubahwa Colonel Jeannot RUHUNGA, Ikigo kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda (CLIIR) turabasaba KWAKIRA NEZA igitekerezo cyiza cya Bwana Rashid Hakuzimana kigamije kubaka umuryango nyarwanda wanyuze mu mateka mabi y’ubwicanyi butarahagarara kugeza nubu.

Ku Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, mu kiganiro yatanze kuri RASHID TV (kigasohoka ejo kuwa Mbere tariki ya 25/10/2021), Bwana Hakuzimana Abdul Rashid, wamenyekanye nk’umunyapolitiki wigenga, yasabye ko mu Rwanda Umuhango wo KWIBUKA inzirakarengane zishwe muri Jenoside yibasiye abatutsi muri ya minsi ijana (kuva tariki ya 06 Mata kugeza tariki ya 04 Nyakanga 1994) WAVUGURURWA hakongerwamo n’abahutu bishwe kuko nabo bakeneye gushyingura no kwibuka ababo bishwe muri iyo minsi 100 n’indi myaka yakurikiyeho kugeza magingo aya. Kwibuka bitavugururwa bikavanwaho mu rwego rwo gusana imitima y’abanyarwanda bose batavanguwe.

Twibutse ko hari abahutu benshi biciwe mu nkambi za KIBEHO (Mata 1995), mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya CONGO (RDC guhera muri 1996) no mu gihe cy’intambara yitiriwe abacengezi mu Ntara yari igizwe na perefegitura ya RUHENGERI na GISENYI, n’agace ka KIBUYE na CYANGUGU hagati ya 1996 na 2000. N’ukuvuga ko mu myaka itandatu yose hari inzirakarengane z’abahutu zishwe bigaragara ko nazo zikenewe kwibukwa n’imiryango zakomokagamo. Burya ga “umuntu ni nk’undi” abo nabo bari abanyarwanda bakwiye guhabwa agaciro n’icyubahiro nk’ibiremwamuntu.

Icyo kibazo cyo KWIBUKA ni nacyo umuhanzi KIZITO Mihigo yagarutseho mu ndilimbo nziza yahimbiye abanyarwanda yise IGISOBANURO cy’URUPFU. Muri iyo ndilimbo yibukije UBUVANDIMWE n’UBUMUNTU buzahora buranga amoko yose atuye mu Rwanda. Mbonereho kwibutsa ko Kizito Mihigo yafunzwe tariki ya 06 Mata 2014 kugeza yishwe tariki ya 17 Gashyantare 2020 akagwa mu maboko ya Polis i Remera azize iyo ndilimbo agambaniwe n’abatifuza GUSANA no KUBANISHA abanyarwanda nta buryarya n’ikinyoma.

Muri icyo kiganiro, Bwana Rashid Hakuzimana yasabye Honorable Tito RUTAREMARA gusiba amagambo yanditse kuri Twitter ye tariki ya 07/10/2021 atera urujijo n’amacakubiri mu Rubyiruko ku bijyanye n’inkomoko y’urwango ngo rwaba rwigishwa abana b’abahutu kuva ku “mashyiga” kugeza muri za Kaminuza. Mu by’ukuri Tito Rutaremara yararengereye cyane kandi bikagaragara ko ariwe ahubwo urimo kuzura urwangano rutigeze rwigishwa muri ubwo buryo avuga. Nanjye ndi mukuru (ndi umusaza wo mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko) izo nyigisho Rutaremara avuga ntaho nigeze nzumva haba mu rugo cyangwa mu baturanyi. Abana twiganye hariya kuri Sainte Famille cyangwa muri Collège ya Mutagatifu André i Kigali, nta nzangano zishingiye ku moko nigeze mpabona. Kuba Rashid yahanura Tito ntabwo ari uguca inka amabere kuko nawe ageze mu kigero cy’imyaka 53.

Nkuko rero ntahwema gusaba abayobozi n’abakozi ba RIB, nimushyire mu gaciro mutuze. Ndasaba abayobozi n’abakozi ba RIB KURINDA UMUTEKANO WA RASHID kubera akamaro kanini afitiye icyo gihugu. Namugereranya nka « Tuyau d’échappement » isohora imyuka y’umuriro wa moteur iyo irimo kwaka. Urumva ko moteri ishobora guturika cyangwa kuzima iramutse itagifite système isohora uwo muriro. Ngako akamaro ka Rashid. Yahindutse ubuhumekero bw’imibabaro yenda guturitsa imitima y’abanyarwanda bose bapfushije ababo.

Aho kumushyiraho iterabwoba ryo kumwica cyangwa kumufunga, nimushyireho ITSINDA ry’abazajya bandukura ibitekerezo byinshi kandi byiza atanga muri buri kiganiro. Mutege amatwi ibiganiro byinshi bya Rashid bizabafasha kumenya uko mu mitima no mitwe y’abanyarwanda hameze, imibabaro yabo n’AMIZERO bateze kuri Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi. Ngako akamaro ka RIB mu rwego rwo kuneka no gukumira ingaruka z’agahinda gakabije. Na Professeur KARASIRA Aimable Uzaramba nawe nibyo yazize kuvuga akababaro ke n’imibabaro iri mu Rwanda. N’imfubyi, Bwana SHYAKA Gilbert nicyo cyamuhagurukije akaririmba, akavuga akababaro ke kugeza aburiwe irengero tariki ya 22 Kanama 2021.

Ndabasabye mugire UBUSHISHOZI bwo kutazongera gutwika u Rwanda nkuko byagenze muri 1994. Kuko namwe mushobora guhiramo. Rashid mumuhe amahoro kuko akarengane k’ibihekane igihumbi kari mu Rwanda, n’ukuri kwambaye ubusa. Kandi Rashid niko yamagana, agaharanira UBUMWE NYAKURI bw’abanyarwanda. Kandi agatanga inama, ibisubizo n’imiti yo GUKOSORA ibitagenda neza. Rashid n’umuntu w’agaciro wiyemeje kwera imbuto ntihazagire umuhotora nkuko byagendekeye Kizito Mihigo.

Baca umugani ngo «uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe». Rashid siwe wangisha abaturage Leta y’igitugu, ahubwo ubugome bw’inzego zayo nibwo abaturage barambiwe. Kandi ntimuzatinda kubibona kuko bizakubita nk’inkuba nimudakosora.

Bikorewe i Bruxelles kuwa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2021.

 

Umuhuzabikorwa wa CLIIR, MATATA Yozefu (GSM: 0032/476701569)

11 Comments

  1. Murakoze gukomoza kukababaro kacu abanyaruhengeri na gisenyi twiciwe n,inkotanyi muri 1996-1998 .reba uko inkotanyi zapangaga ubwicanyi ico gihe ,zagotaga serire ziricamo zigaturuka kumpande 4 zigakumakuma zikabahuriza hamwe zikabavangu abagabo n,abagore ukwabo n,abana ukwabo bamara bakazirikana amaboko inyuma zamara zikabakubita amafuni cga zikabarasa urufaya ,twabonye byinshi !

  2. Yolande Mukagasana arongeye kandi? Ntabwo ubumwe núbwiyunge bushobora kugerwaho dufite abahezanguni benshi mu gihugu cyacu.None se ba Sawuli bazahinduka ba Pawulo? Kuki hari abibwira ko bafite uburenganzira bwo kugira ibyo batangaza bihabanye námategeko RIB ikituramira? Hari abanyarwanda baba bari hejuru yámategeko? Niba RIB ikoreshwa na ba Mukagasana,Tom Ndahiro,Rutaremara Tito,James Kabarebe dore ko Bizimana we yabaye yicecekeye igihugu cyaba kijya he? Ibintu nkíbi nibyo bitera za revolution.Ukurura umugozi cyane byageraho ugacika.Bazumvaryari?

    • Kalisa we, nibyo koko úbwiyunge nubwashoboka naba genocidaire cg na partisans yama ideologie byayo. Batangiye gufata abafashe umuhoro bakicha nibarenga miliyoni z’interahamwe. Abakizi kubera na temoignage kubera benshi bazimwe mwaceceka mufunze umunwa. Kandi izindi mageragere zirimo kubaka kuko ibyo byateganijwe.

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.