Rwanda : Abavuga ko « mu w’1994 hishwe Abatutsi gusa » si Abanyarwanda ! (Faustin Twagiramungu)

Muri Nyakanga, tariki ya 19 umwaka w’1994, niho twashyizeho Guverinoma, twise iyubumwe. Iyo Guverinoma y’ubumwe ntiyagiyeho kubushake bwa FPR. Reka da! Kubera ko kwica Perezida Habyarimana wari waremeye amasezerano yashyizeho umukono we, Kagame yashakaga, gufata igihugu cyose. Mbese nkuko bafashe Uganda bari kumwe na Museveni wabafashije gufata u Rwanda. Kugira ngo andi mashyaka ajye mu buyobozi bw’igihugu, nyuma yo kwicwa kwa Perezida Habyarimana, byakozwe kumabwiriza y’ibihugu by’inshuti za FPR. Kuberako itashoboraga kubisuzugura, cyane igihugu nka USA.

Kuri FPR ntibyari bikiri ngombwa rwose ko iyo guverinoma ihurirwamo nandi mashyaka, nkuko byari biteganijwe mu masezerano ya Arusha. Ikindi nanjye nuko narokotse kandi izina ryanjye ryari mu masezerano ya Arusha ko ari Faustin Twagiramungu wo muri MDR uzayobora guverinoma y’inzibacyuho. Kuri Kagame we, yumvaga ko yafashe igihugu ko agomba kukiyobora uko ashaka: nkuko abikora ubu. Ubu arica, akanakiza. Rero njye sinabaye Ministre w’lntebe kubushake bwa FPR-Inkotanyi. Uretse ko kujya muri iriya guverinoma,kwamashyaka yandi bitabujije ko abantu bakomeza kwicwa:

Mwibuke ibyabereye i Kibeho, cyangwa muri Gitarama, nyuma y’intambara hiciwe abantu 18.000, mfitiye gihamya! Ibi kandi narabyamaganye igihe nari Ministre w’intebe mubihe bitandukanye by’umwihariko taliki ya 8/12/1994.Ubwo namaganaga kumugaragaro ubwicanyi inkotanyi zarimo zikora hirya no hino mugihugu. Iyi Guverinoma ihuriweho n’amashyaka menshi, yemeje ko abantu benshi bishwe n’#InterahamwePawa na bamwe mu basirikare n’Abaturage bavugagako bari guhorera Perezida Habyarimana wishwe n’Inkotanyi.

Ntawahakana ko abanyarwanda batari muri MRND na CDR, cyane Abatutsi, batishwe! Barishwe, Abatutsi n’Abahutu batari muri MRND-CDR bafatwaga nk’abanzi b’Igihugu. Munama zambere za guverinoma zakozwe twashatse uburyo bwose kugira abicanyi bazafatwe « bakanirwe » urubakwiye. Bivuze ko bacirwa imanza bagahanwa byintangarugero. Byabaye ngombwa ko ibyakozwe nyuma y’iraswa ry’ndege ya Perezida Habyarimana dushaka uburyo bwumvikana neza kugirango dusobanure icyo twise « Jenoside » (Génocide); Nukuvuga ko hari Abatutsi bishwe batemaguwe bazira ko ari abatutsi, + n’abahutu benshi bari mumashyaka ya MDR, PSD, PL, barwanyaga politike ya Habyarimana muri MRNDD na politike ya CDR.

Abenshi biswe ibyitso baricwa indege ya President Habyarimana ikimara kuraswa. Munama za guverinoma twakoze twaje kumvikana ko #Inyito twaha ubwicanyi bwabaye mu Rwanda kuva Inkotanyi zimaze kwica Perezida HABYARIMANA yari: #ITSEMBABWOKO N’#ITSEMBATSEMBA. Iyi nyito nijye wayitanze, yemerwa n’inama y’abaministre, yariyobowe na Perezida w’uRwanda Pasteur Bizimungu, na Visi Perezida Général Paul Kagame. ITSEMBABWOKO bivuze ko hari abatutsi bazize ubwoko bwabo. Ko hari n’abahutu bazize ubwoko bwabo. Ntitwigeze tuvuga Itsembabwoko Tutsi Gusa.

Aha byumvikane neza! Abana babasore baririmbaga ngo: « Navaho Impundu zizavuga! Bari abatutsi harya? » Aba bose indege ikimara kuraswa babirayemo barabica. Uko #InterahamwePawa zicaga ninako #Abatekinisiye ba FPR nabo bicaga aho bari barashyizwe mugihugu hose nkuko Tito Rutaremara yabyiyemereye kuri Radio na Television by’uRwanda ko FPR yarifite abantu bayo mugihugu hose no mumashyaka yose. Ninako kandi Ingabo za APR/FPR zicaga Abahutu aho zanyuraga hose.

ITSEMBATSEMBA bivuze ko: habaye ubwicanyi bwo kwica rubanda gusa ntagusobanura. Reka rero mbwire abasoma ibi nanditse, mbyanditse mfite ikiniga nibaza niba tukiri abantu, cyangwa tukiri Abanyarwanda, cyangwa ba: Ntabuntu, Ntamutima, ndetse na Ntabwenge. Abantu batinyuka kuvuga ko hishwe Abatutsi gusa! Abo si Abanyarwanda ni Abanyamahanga kuko ibyo bavuga si ibintu by’iRwanda: ni #Abamamyi.bishakira ubutegetsi bakoresheje agahinda dufite ko kubura abacu. Cyakora niba #Ntibazirikana. Abantu banyagirwa bombi: umwe ati « nijye wanyagiwe jyenyine!!!

NI AGAHINDA GUSA.

Faustin Twagiramungu (facebook)

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.