Rwanda : « Abavuga ko natanze igihugu, ni abanyabwenge bucye, bakaba abaswa muri politiki kandi ntabwo banzi » (Faustin Twagiramungu)

Bwana Faustin Twagiramungu ahabwa igikombe mu gihugu cy'Ubutaliyani cy'uko yabaye umunyepolitiki mwiza w'umunyarwanda.

Ese hari umunyepolitiki n’umwe, ushobora kwigaragaza akikoma ku mugaragaro Bwana Faustin Twagiramungu muri iki gihe, amushinja ibinyoma byahimbwe kuva cyera byumvikanisha ko ashyigikiye ibibi bikorerwa abanyarwanda bikozwe na leta ya FPR-Kagame iyoboye igihugu mu iterabwoba n’urupfu?

Bavandimwe banyarwanda, leta ya FPR yabaye ishyano ryagwiriye u Rwanda. Igihugu cyagushije ishyano. Ese abanyarwanda twaba twaragize abakuru bitarura iryo shyano, bakamagana ibibi iryo shyaka rikora bakimara kubibona? Uwavuga ko nta bantu bakuru twigeze tubona bamaganye iryo shyano ngo ni FPR, yaba abeshye. Umwe muri abo bakuru bizibukiriye ishyano kandi bagakomeza kuba hafi y’abanyarwanda babakangurira kwirwanaho no kwirinda gupfumbata ishyano ngo ni uko ryabasanze mu buriri, ni Twagiramungu Fawusitini, kandi nkaba nemeza ko ari mu bantu bimena bamaganye ishyano FPR kumugaragaro.

Twagiramungu ntiyigeze yihugiraho mu buzima bwe busanzwe cyangwa se bwa politiki ngo yibagirwe abandi banyarwanda. Twagiramungu ntiyigeze arya iminwa ngo atinye kuvuga ijambo agomba kuvuga mu nyungu z’abanyarwanda b’amoko yose. Ntiyahatswe kibwa ngo abe nka « wa mwambari w’umwana ugenda nka shebuja« , kabone n’iyo shebuja yaba agenda nabi. Oya. Twagiramungu iyo areba inda ye, ntiyari kubura ibiyihaza. Ahubwo yahisemo kureba inda z’abanyarwanda benshi, maze bimuviramo ubuhunzi budashira. Twagiramungu aboneka mu moko yose. Ni umucikacumu wa jenoside, imwe bita jenoside yakorewe abatutsi, kuko abamwiciye abo mu muryango iyo bamushyikira ntibari kumusiga.

Ku rundi ruhande, ni umucikacumu wa jenoside yakorewe abahutu, imwe bita ubundi bwicanyi butiswe jenoside, kuko uwayikoze n’ubu amushyikiriye yamugira imishito. Twagiramungu ari mu banyapolitiki bacye cyane bagaragaza agahinda baterwa n’uko abatwa bababajwe mu bihe byose, bakajugunywa n’andi moko nk’aho atari abanyarwanda nyabo. Twagiramungu yaharaniye ko abatutsi bari mu buhunzi basubirana uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo no kukigiramo ijambo, ariko bahageze, ibirumbo bya politiki muri bo bimuciraho iteka, bishaka kumugira igicibwa.

(Munsi y’ifoto ye iri hasi aha, murumva uko Twagiramungu yamagana Kagame  akanavuga neza uko yavugiye impunzi z’abatutsi zari hanze y’igihugu mbere y’1994 aribyo bamwe bise gutanga igihugu, mu kiganiro yagiranye na Semana kuri radiyo urumuri)

Abanyarwanda ntitugomba kubyemera, ntituzanabyemera. Twagiramungu yamagana ubwicanyi bwibasira abatutsi bacitse ku icumu rya jenoside bicwa na leta yagombye kuba ibarengera. Twagiramungu abivuga buri gihe mu gihe abandi benshi barya iminwa bitinyatinya, batinya kuvuga ko abatutsi barokotse jenoside nabo bicwa. Twagiramungu ari mu bantu badahisha kandi badatinya kuvuga ubuhotozi bukorerwa abahutu mu gihugu cyabo ndetse n’ubucakara agatsiko gatwaje igihugu ifuni kamaze kubaciramo. Ibyo bibi byose Twagiramungu abivuga abyamagana mu nyungu za bose, ab’inkozi z’ibibi  bakamutuka, abemera ibyo avuga bakamwishimira, abandi bakigira ba ntibindeba nk’uko tubimenyereye ku banyarwanda benshi.

Ni uwuhe mututsi, ni uwuhe muhutu cyangwa se ni uwuhe mutwa, wakwihandagaza akavuga ko Twagiramungu atamuvugira? Ninde se wamugishije inama nzima ntayimuhe? Ese uwakwibasira Twagjramungu yaba akorera inyungu za nde? Iki kibazo cyatuma twibaza abantu bamwe na bamwe uwo bakorera n’uwo bashakira inyungu uwo ari we mu gihe baba bibasira Twagiramungu. Nta zina mvuze, ariko wowe muntu wihandagaza ugasebya cyangwa ukazengereza Bwana Twagiramungu muri ibi bihe bikomereye abanyarwanda, umenye ko uriho uca intege abanyarwanda bitanga, umenye ko uriho ugaba ibitero ku banyarwanda barambiwe kuyozwa ivu nk’udutebo kandi bari mu Rwanda rwabo.

Ijambo rya Twagiramungu ridaca ku ruhande niryo abanyarwanda bakeneye kumva muri iyi minsi. Uburyo avuga ijambo rye, ni nabwo buryo abantu bakwiye kwigana. Kuko iyi ngoma y’umwega Paul Kagame na FPR ye ntaho itaniye n’iya Kanjogera ka Rwakagara mu gihe umuhungu we Musinga yari atarakura ngo ace akenge abone ko nyina yaciye ibintu. Imitegekere ya Kagame na Nyiramongi we, ntaho itaniye n’iy’umwegakazi Nyiramavugo Nyiramongi uvugwa kuba yarabaye ishyano ritavangiye, kugeza aho byahahamuye umuhungu we Mutara Rwogera agaca iteka ko nta nwegakazi uzongera kwima ingoma (kuba umugabekazi).

Nyirashyano Nyiramongi uwo yari yarashyize u Rwanda munsi y’ibirenge bye, ku buryo n’umuhungu we Mutara yamwikangaga . Abanyarwanda bo bari barashize, kwica nibyo byari uburyo bwe. Kwica gusa. Niba Twagiramungu avugishije ukuri rero, nta mpamvu n’imwe yo kutamwumva. Nta mpamvu yo kutamaganira ahabona uwamwibasira wese, kimwe n’uwakwibasira abarwanya iyi ngoma ya FPR bose.

Iyi nyandiko ni iyo kwiyama abadindiza abanyarwanda mu buhirimbanyi bwabo bwo gushaka uko bakwibohora imigozi y’ingoma yica, ingoma itwaje igihugu urupfu n’ibitutsi.

Murakarama

Mungwarakarana Anselme

Dar es Salaam, Tanzania

8 Comments

  1. 69737 20561Take a peek at the following tips what follows discover ideal strategy to follow such a mainly because you structure your small business this afternoon. earn cash 980539

  2. Urumuswa wenyene ukagira nubgenge buke wenyene burya ntakavidewo kari hanze aha uri kurira ayanyirarureshwa sha? Emwe ntasoni ugira!

  3. Cher Rukokoma
    Nta gihugu watanze rwose
    Gusa wahesheje Fpr credibilite mu banyarwanda warubereye umuleader muri Afrika no mu mahanga
    Wemeye kuyibera Pm uzi neza imigirire yayo kuva 1990…ce fut ta gde erreur.

Les commentaires sont fermés.