Rwanda: Abicanyi ba FPR-Inkotanyi bazimije umuryango wa Aimable Karasira!

Kuri uyu wa mbere taliki ya 31/05/2021 umutwe w’abicanyi ba FPR witwa RIB watinyutse kuvuga ku mugaragaro ko wataye muri yombi Prof. Aimable Karasira Uzarama bamuhoye ibitekerezo bye! RIB yavuze ko itabwa muri yombi rya Karasira ryatewe n’ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ibyo biganiro bye bigaragaza ko jenoside itateguwe kandi bikabiba amacakubiri mu banyarwanda!

Itabwa muri yombi rya Aimable Karasira rije rikurikira itabwa muri yombi ry’umuhanzikazi uzwi cyane mu Rwanda,  Madame Cécile Kayirebwa watawe muri yombi ku cyumweru taliki ya 30/05/2021 akambikwa amapingu nka mayibobo ngo ni uko yagiye mu bukwe bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ! Mwarimu muri kaminuza y’u Rwanda Aimable Karasira yatinyutse kugaragaza ibitekerezo bye ndetse avuga ku mugaragaro ko adakunda na mba umuryango wa FPR-Inkotanyi kuko wamwiciye ababyeyi n’abavandimwe. Madame Cécile Kayirebwa ni umubyeyi witangiye ibikorwa by’ubuhanzi, akaba nta kintu na kimwe yakoze cyangwa ngo agaragaze ibitekerezo binenga FPR-Inkotanyi.

Aimable Karasira na Madame Cecile Kayirebwa ni Abanyarwanda buzuye bo mu bwoko bw’Abatutsi. Karasira yacitse ku icumu rya jenoside naho Kayirebwa akaba yaratahanye n’inkotanyi mu mwaka w’1994! Nubwo Aimable Karasira na Madame Cecile Kayirebwa batitwaye kimwe imbere y’abicanyi b’inkotanyi, bombi bahuriye ku kintu kimwe: Aimable Karasira na Madame Cécile Kayirebwa bombi bari mu Banyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bagaragaje ku mugaragaro ko batewe akababaro n’iyicwa rya  Kizito Mihigo!  Mu gihe Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bari imbere mu gihugu basabwaga kwirinda kugaragaza ko babajwe n’urupfu rwa Kizito Mihigo, Aimable Karasira na Madame Kayirebwa bo bagaragaje ku mugaragaro agahinda batewe n’urupfu rwa Kizito Mihigo!

Paul Kagame ni umugome birenze urugero kandi agira inzika idashira, nta mpuhwe nta n’amarangamutima amurangwaho, muri macye Kagame ni ikigeragezo Imana yahaye Abanyarwanda! Umututsi wese wagaragaje ko yababajwe n’iyicwa rya Kizito Mihigo nawe agomba kwicwa cyangwa agafungwa ku mpamvu iyo ariyo yose! Inkotanyi zishe ababyeyi n’abavandimwe ba Aimable Karasira, umuvandimwe yasigaranye yagize ihungabana rikomeye rimutera ubumuga bwo mu mutwe, kugira ngo uwo muryango uzime burundu, Kagame n’abicanyi be bo muri FPR bafashe icyemezo cyo kwica Aimable Karasira atarabyara! Madme Kayirebwa yari ikimenyetso cy’uko yatashye murwamubyaye bitewe n’intsinzi ya FPR, kuba yarariribye ibyiza by’inkotanyi none ubu zikaba zimufunze nka mayibobo,  bitumye Kayirebwa ahinduka isomo n’ikitegererezo ku Banyarwanda bataramenya ibanga abicanyi b’Inkotanyi bababikiye!

Kuba Aimable Karasira yaragaragaje ko adakunda FPR  kugeza ubwo imwirukanye ku kazi kugirango yicwe n’inzara, icyo ni ikimenyetso cy’uko isaha iyo ariyo yose yashoboraga kunyerezwa cyangwa akicwa nka Rwigara, kuba afunzwe n’umwanzi we FPR agomba kubyemera kuko bimukuye mu rujijo n’iterabwoba ryamushyirwagaho buri kanya! Findi findi irutwa na so araroga, n’ubundi Karasira yarabayeho mu mutekano mucye cyane, ariko ubu yeretswe inzira agomba kunyuzwamo, igihirahiro cy’ahejo hazaza kirarangiye kuko atari azi urupfu Inkotanyi zizamuha! Karasira arashinjwa guteza amacakubiri muri rubanda mu gihe ntaho ayo macakubiri yagaragaye, arashinjwa kuvuga ko jenoside itateguwe mu gihe n’urukiko mpuzamahanga rwa Loni rutigeze rushobora kwerekana ko jenoside yateguwe!!

Ese ifungwa rya Aimable Karasira na Cécile Kayirebwa hari icyo ribwiye Abanyarwanda bari imbere mu gihugu! Ese Abanyarwanda bari mu gihugu ntibabona ko bose bari muri gereza ifunguye! Ese FPR inkotanyi ifite aho ishobora gufungira miriyoni 12 zose? Abanyarwanda batinyutse bose bakavuga bati nimudufunge , ibintu byahinduka!

FPR ntawe uzayikumbura!

 

Veritas

One Comment

  1. Ko bafunga Karasira ahubwo baratinze! Na C Kayirebwa koko? icyo atakoreye inkotanyi ni iki? Twaza twaza mwajyahe ko twaza twambaye? Girubuntu etc…

Leave a Reply