Rwanda: Abicanyi bo muri FPR baragera amajanja umunyamakuru Niyonsenga Dieudonnée w’Ishema TV!

Umuyobozi w'Ishema TV Cyuma Hassan.

Inkotanyi zizica Abanyarwanda bangana iki kugirango zishobore kugarura umutuzo muri rubanda? Kuri uyu wa mbere taliki ya 04/11/2021, umuyobozi w’ikinyamakuru gikorera ku murongo wa Youtube « Ishema TV » Bwana Niyonsenga Dieudonnée bakunze kwita Cyuma Hassan, yitabye urukiko agiye kuburana ibyaha yahimbiwe, agezeyo abura umucamanza wamuhamagaje abura n’umushinjacyaha wamureze, kandi ibi bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri!  Ese iri kinamico ry’abicanyi ba FPR rirasura iki kuri uyu munyamakuru?

Imyaka 31 yose irashize Inkotanyi zica Abanyarwanda, amayeri zikoresha zishaka kwica uwo zibasiye akaba ariyo ubu ziri gushyira kuri uyu munyamakuru Cyuma Hassan: gushyirwaho iterabwoba, gufungirwa ubusa no gukorerwa iyicarubozo, guhimbirwa ibyaha agahora ku nkeke yo guhamagarwa mu bushinjacyaha, guhungetwa, kwamburwa  umutungo we akicwa n’inzara …. Ibyo byose bikorwa mu buryo bwo kwica umuntu ahagaze, nyuma bikazarangizwa no kumwica burundu!

Ibyo bikorwa byo guhungeta Abanyarwanda nibyo bituma bahora mu bwoba budashira; iyo mibereho akaba ariyo yatumye Abanyarwanda benshi muri iki gihe basigaye barwara indwara zidasanzwe nk’: umutima, diyabeti, guturika imitsi y’ubwonko, umuvuduko w’amaraso …. Ibikorwa byo kwica umuntu ahagaze nibyo byakorewe Kizito Mihigo mbere yo kumwica burundu, bikorerwa Aimable Karasira mbere yo ku mufunga; uko guhungeta nibyo inkotanyi zikorera abanyepolitiki nka Madame Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Dr Kayumba Christopher, n’abandi benshi bagerageza kuvuga ibitekerezo byabo!

Uyu munyamakuru Cyuma Hassan we arazira umwuga we wo gutangaza amakuru y’abantu bahohoterwa n’abicanyi ba FPR! Cyuma Hassan arasobanura uko uyu munsi byamugendekeye imbere y’urukiko, yagize ati (fungura amajwi):

Nubwo Cyuma Hassan yafunzwe n’aba bicanyi ba FPR bamuziza inkuru yatangaje ku iyicwa rya Kizito Mihigo, agakorerwa iyicarubozo riteye ubwoba aho yakuwe amenyo, ashanyaguzwa imisaya bakoreshe icyuma kitwa ipensi (pince) bakoresha batema ibyuma; ntibyabujije uyu munyamakuru Cyuma nyuma yo gusohoka muri gereza, gukomeza gutangaza amakuru ajyanye n’akarengane Abanyarwanda bari gukorerwa n’abicanyi b’inkotanyi babohoje igihugu!

Abicanyi ba FPR bari bakwiye gusubiza amaso inyuma bakareba uko abicanyi n’abagome babayeho kuri iyi si, ko  ibyabo byagiye birangira nabi bityo nabo bakamenya urubategereje niba batihannye! Abanyarwanda ntabwo bazakomeza kwicwa nk’intama umunsi bahagurutse igihuru kizabyara igihunyira!

Kanda kuri iyi nteruro wumve ibisobanuro by’umunyamakuru Cyuma hassan ku buryo burambuye.

Veritasinfo

3 Comments

  1. Umuco mubi w,abanyarwanda wo guhakiriza no kwanga kwiteranya niwo wagize fpr icyo iricyo uyu munsi iyo badahishira ibi idukorera byari koroha kuyirwanya ikirukanywa mugihugu none bigize agatebo igomba kutuyoza ivu !

    • Utuvtunyenzi inzoka inkotanyi ziyibagiza ibitiritiri zaryaga none zirimo kubuza abanyarwanda amahoro ni muhaguruke muyirwane nka bâ kayibanda mbonyemutwa na citera utinya urupfu ugapfira ubusa

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.